Ese kurya inyama y'umwijima ku mugore utwite nta ngaruka mbi byamugiraho kuriwe no ku mwana uri mu nda?

 

Ese kurya inyama y'umwijima ku mugore utwite nta ngaruka mbi byamugiraho kuriwe no ku mwana uri mu nda?

Nubwo bwose , Inyama y'umwijima ikungahaye ku ntungamubiri nyinshi kandi z'ingenzi cyane cyane nka Vitamini A , ariko si nziza ku mugore utwite kuko ishobora kumutera ibibazo bikomeye birimo kuba yabyara igihe kitageze no kuba umwana yavukana ubumuga runaka ,

Kurya inyama y'umwijima ku mugore utwite birashoboka ariko mu gihe imda ye ari nkuru kandi akayirya gake gashoboka nka kabiri mu kwezi ariko mu gihe inda ari ntoya si byiza ko warya inyama y'umwijima .

Ni iyihe mpamvu umugore utwite adakwiye kurya inyama y'umwijima? 

Mu nyama y'umwijima dusangamo intungamubiri nyinshi zirimo amavitamini .Poroteyine n'imyunyungugu , by'umwihariko mu nyama y'umwijima dusangamo Vitamini A nyinshi cyane ku kigero gikabije ,ubu bwinshi bwa Vitamini A nibwo bushobora gutera ikibazo ku mugore utwite .

Nkubu mu nyama y'umwijima w'inka dusangamo Vitamini A ikubye inshuro 7 z'ingano ya Vitamini A ,Umubiri wa muntu ukenera ku munsi .

Mu gihe umugore atwite aba akeneya Vitamini A kugira ngo umwana uri mu nda akure neza ariko iyo iyi Vitamini ikabije nabwo bitera ibibazo ku mugore no ku mwana uri mu nda .

Ese ni ingano ingana ite y'inyama y'umwijima umugore ashobora kurya ntimutere ikibazo ? 

Birashoboka ko umugore utwite ashobora kurya inyama y'umwijima ,ariko akabikora ku kigero gito , ikinyamakuru cya www.babycenter.com kivuga ko  kurya inyama y'umwijima ku mugore bishoboka ariko akarya inyama yawo ntoya cyane kandi akayirya rimwe cyangwa kabiri mu kwezi .

Mu gihe kandi ariye iyi nyama y'umwijim ,igomba kuba yatetswe neza ,yahiye neza kubera ko agakoko ko mu bwoko bwa bagiteri kitwa salmonera gakunze kujya mu mwijima kandi gashobora gutera indwara ,kandi kano gakoko gashobora kwicwa no kuyiteka igashya neza .

Dusoza 

Kurya inyama y'umwijima ku mugore utwite si byiza kuko bishobora kumutera ibibazo byo kuba yabyara igihe kitageze cyangwa umwana akavukana ubusembwa ,ibi bikaba biterwa nuko mu nyama y'umwijima dusangamo Vitamini A nyinshi kandi iyi vitamini iyo ari nyinshi mu mubiri w;umubyeyi niyo ishobora kumutera ibi bibazo .
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post