Uko wakongera umusemburo wa Testosterone mu mubiri ukoresheje ibintu kamere

 

Uko wakongera umusemburo wa Testosterone mu mubiri ukoresheje ibintu kamere

Umusemburo wa Testosterone ni ingenzi ku mubiri wa muntu , aho uturinda indwara , Ukongera imbaraga mu gutera akabariro , uyu musemburo urakenewe cyane  ngo tugire ubuzima ,by'umwihariko ku bagabo utuma bagira imbaraga mu gutera akabariro .

Umusemburo wa Testosterone uvuburwa n'imvubura iboneka mu mabya ndetse ukanavuburwa n'imirera ntanga ku bagore (Ovaries ) ariko ushobora kuvuburwa na adrenal glands , izi mvubura tuzisanga ku mpyiko .

Ku bagabo , burya umusemburo wa testosterone niwo utuma umwana w'umuhungu asoreka , agahindura ijwi , akagira ibizigira ndetse ukanakangura imyanya ye y'ibanga .

n'abagore barawuvukana ariko ku kigero gito ugereranyije n'abagabo , aho igitsinagore bavukana umusemburo wa esitojeni ku bwinshi kurusha uwa testosterone .

Ubushakashatsi bugaragaza ko umusemburo wa testosterone utuma umugabo azana ibizigira , akagira umubiri mwiza n'imikaya ikomeye ariko no ku bagabo n'ingenzi mu bijyanye no gutera akabariro .

Dore uburyo 8 wakongeramo umusemburo wa testerone mu mubiri wawe 

Hari uburyo wakongera uyu musemburo mu mubiri wawe , ibyo bintu ni ibi bikurikira 

Uko wakongera umusemburo wa Testosterone mu mubiri ukoresheje ibintu kamere

1.Gukora siporo no guterura ibiremereye 

Burya gukora siporo ni kimwe mu bintu byatuma umusemburo wa testosterone wiyongera , ibi bikaba ari ingenzi .

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2015 , bwagaragaje ko abagabo babyibushye bakoreweho ubushakashatsi , gukora siporo byatumye umusemburo wa testosterone wapimwe mu maraso yabwo wiyongera .

Gukora siporo zirimo no guterura ibiremereye ni byiza kuko bishobora gutuma umusemburo wa testosterone wiyongera mu mubiri .

2.Kurya ibiryo birimo Poroteyine n'ibinure 

Ubushakashatsi bugaragaza ko kurya ibiryo birimo intungamubiri za poroteyine ari byiza kandi byongera umusemburo wa testosterone .

Burya ibiryo turya bigira ingaruka ku buryo imisemburo yo mu mubiri wacu ivuburwa bityo nuyu musemburo wa testosterone nawo ukaba urimo .

3.Kwirinda Stress

Ubushakashatsi bugaragaza ko umusemburo wa cortisol uvuburwa iyo umuntu afite stress ,iyi cortisol igabanya ikorwa ry'umusemburo wa testosterone mu mubiri ,

Iyo umuntu afite stress , uyu musemburo wa testosterone uba muke , bityo kwirinda stress bikugabanyiriza ibyago byo kuba wagabanuka .

4.Kongera Vitamini D ufata cyangwa urya 

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2017 , bwagaragaje ko iyo Vitamini D iba nkeya , binatuma umusemburo wa Testosterone ugabanuka .

Gufata Vitamini D ihagije bituma umusemburo wa testosterone wiyongera , ibyo bikaba binatuma imbaraga zo gutera akabariro ziyongera kimwe n'ubushake bwo gutera akabariro .

5.Gufata Zinc

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2016 bwagaragaje ko gufata zinc bigira ingaruka nziza mu gutuma umusemburo wa testosterone wiyongera ku bwinshi .

Zinc ikaba ari umunyungugu mwiza kubera ko unatuma ubushake bwo gutera bwiyongera ndetse ikanavura ibibazo byo kubura ubushake .

6.Kuruhuka bihagije 

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu barenga 3000 bwagaragaje ko kutaruhuka bihagije bituma umusemburo wa testosterone ugabanuka cyane .

Ubundi bushakashatsi bwagaragaje ko kuryama byibuze amasaha 9 byongera umusemburo wa testosterone wiyongera cyane .

7.Kwirinda ibiribwa n'imiti birimo umusemburo wa Estrogen 

Burya iyo umusemburo wa esitorojeni wiyongeye mu mubiri , ibi bitera ingaruka zo kuba umubiri ubwawo uhita ugabanya ingano y'umusemburo wa testosterone 

Ni byiza ko nko ku bagabo birinda gukoresha imiti irimo uyu musemburo kubera ko ibi bigabanya uriya musemburo wa testosterone mu mubiri wabo .

8. Kugabanya ingano y'inzoga unywa 

Kunywa inzoga nyinshi , ubushakashatsi bugaragaza ko bituma umusemburo wa testosterone ku bwinshi , bikaba atari byiza ko wanywa inzoga nyinshi .

Ni byiza ko wagabanya ikigero cy'inzoga unywa , ibi bikaba ari byiza cyane kubera ko binatuma umugabo yitwara neza mu gitanda kurushaho.




Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post