Ese ni byiza gutera akabariro mu gihe utwite ? Ibisubizo by'ibibazo wibaza ku gutera akabariro utwite

Ese ni byiza gutera akabariro mu gihe utwite ? Ibisubizo by'ibibazo wibaza ku gutera akabariro utwite Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Medical NewsToday kivuga ko gutera akabariro mu gihe utwite , nta ngaruka bishobora kugira ku mwana kubera ko aba ari muri nyababyeyi arinzwe , ku mugore utwite gukora iki gikorwa bishobora kumugirira akamaro kanini cyane.

Abagore benshi iyo batwite , ubushake bwo gutera akabariro bushobora kugabanuka ,ibi bigaterwa ahanini n'impinduka mu misemburo zatewe no gutwita .

Abahanga mu ndwara z'abagore bemeza ko gutera akabariro ku mugore utwite nta ngaruka mbi bishobora kumugiraho , haba kuri we no ku mwana atwite , kubera ko umwana aba arinzwe n'ingobyi ,akaba anarinzwe n'amazi azwi nk'isuha (amniotic fluid) 

Ariko ku babyeyi bamwe batwite , gutera akabariro muganga ashobora kubikubuza nko mu gihe ufite ikibazo cya placenta previa , aha ni mu gihe ingobyi y'umwana yagiye igafata hafi y'umwinjiriro w'inkondo y'umura .

Ese gutera akabariro utwite nta byago bishobora gutera ? 

Nkuko twabivuze dutangira , gutera akabariro mu gihe utwite , nta ngaruka namba bishobora gutera ku mugore utwite ndetse no ku mwana atwite .

Hari abantu bizera ko gutera akabariro bishobora gutuma inda ivamo cyangwa se iakba yagira ikibazo , ariko sibyo 

Uko inda igenda ikura . pozisiyo zimwe zo gutera akabariro zishobora kugorana , bityo ni byiza ko mwagerageza izishoboka kandi zoroheye mubyeyi.

Ese gutera akabariro bishobora gutuma ibise biza ?

Ese gutera akabariro bishobora gutuma ibise biza ?

Nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru cya Medical News Today cyandika ku nkuru zivuga ku buzima , kivuga ko ubushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa , bwagaragaje ko gutera akabariro bigashobora gutera ibise.

Ibi bikaba bikuraho urujijo rw'abavuga ko gutera akabariro bishobora gutuma ubyara igihe kitageze , gusa byemezwa ko iyo inda ari nkuru , iri hafi kuvuka gutera akabariro bishobora gutuma ugira ibyitwa false contractions , tugenekereje n'ibise bitari ibya nyabyo.

Ni izihe Pozisiyo nziza zo gutera akabariro mu gihe utwite 

Ni izihe Pozisiyo nziza zo gutera akabariro mu gihe utwite

Mu gihe utwite , inda ari nkuru , bihobora kugorana mu bijyanye no gutera akabariro , ariko uburyo bwiza bwo gutera akabariro ni uburyo bwose , ibiro by'umugabo bitegamira ku nda y'umubyeyi .

Hari pozisiyo nyinshi zishobora gukoreshwa ariko zose ukirinda ko umugabo yajya hejuru y'umugore , kubera ko kuryama ku nda y'umugore bishobora kwangiza umwana.

Ni ryari umugore utwite agomba kwirinda gutera akabariro ?

Ni ryari umugore utwite agomba kwirinda gutera akabariro ?

Hari igihe muganga agutegeka kwirinda gutera akabariro mu gihe utwite , cyane cyane nko mu bihe bikurikira 
  • Mu gihe ufite ikibazo cy'inkondo y'umura ku buryo kuyikoraho cyane bishobora gutuma ifunguka ukaba wakuramo inda 
  • Mu gihe utwite impanga cyane cyane inda imaze gukura si byiza ko watera akabariro inshuro nyinshi
  • Ufite ikibazo cya placenta previa 
  • Ufite ikibazo cya cervical incompetence aho inkondo y'umura iba ifite imbaraga nke ishobora gufunguka byoroshye 
  • Kuba uva bitunguranye kandi utwite 
  • kuba amazi y'isuha ameneka
  • Kuba ufite indwara z'ama infegisiyo yo mu gitsina

Akamaro ko gutera akabariro mu gihe utwite 

Ni ryari umugore utwite agomba kwirinda gutera akabariro ?

Gutera akabariro mu gihe utwite bifite ibyiza n'alamaro kanini ku mubiri w'umugore , ako kamaro ni aka gakurikira 
  • Gutuma umugore arangiza vuba bitewe nuko gutwita bituma amaraso agera mu myanya myibarukio yiyongera 
  • Gutuma utiyongera ibiro cyane , burya abagore batwite baba bashobora kwiyongera ibiro ku buryo bukabije , ariko gutera akabariro bituma ibiro byoyongera ku kigero cyiza 
  • Bituma umugore n'umugabo barushaho kwiyumvanamo no gukundana , ibi bikagira ingaruka nziza ku mitekerereze y'umubyeyi no ku buzima bw'umwana uri mu nda 
  • Kuzamura ubudahangarwa bw'umubiri , ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2014 , bwagaragaje ko gutera akabariro ku mugore utwite bizamura ubudahangarwa bw'umubiri we
  • Gutera ibyishimo ku mubyeyi , ibi bikaba ari ingenzi cyane 

Ni ryari umugore yakongera gutera akabariro nyuma yo kubyara ?

Ni ryari umugore yakongera gutera akabariro nyuma yo kubyara ?

Nyuma yo kubyara .umubiri w'umubyeyi , uba ukeneye igihe gihagije cyo kwisubiza no gusubira mu mimerere isanzwe .

Ubundi ni byiza ko wongera gutera akabariro hashize iminsi 45 ubyaye , iki gihe nibwo igihe bita post partum kiba kirangiye , kandi ni ibisanza biba byararangiye kuza , 

Izindi nkuru wasoma 



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post