Umugore Wonsa ,Dore ibiribwa ugomba kwirinda ku mafunguro yawe ya buri munsi

Umugore Wonsa ,Dore ibiribwa ugomba kwirinda ku mafunguro yawe ya burimunsi

Burya Umugore wonsa ,amafunguro arya niyo agena intungamubiri zigera ku mwana binyuze mu mashereka ,ibyo tyurya bigira uruhare runini mu bigize amashereka umubyeyi yonsa umwana we ,bityo hari ubwoko bw’ibiribwa bushobora kugira kugira ingaruka mbi ku mwana binyuze mu mashereka yonkejwe na nyina.

Reka tubisobanure neza ,iyo umubyeyi afata amafunguro .izo ntungamubiri ziri mu mafunguro yariye nizo zigenda zigakora mashereka yonsa umwana we ,ni ukuvuga ko mu buryo runaka ibiryo uzarya byaba birimo ibninyabutabire bibi ku buzima bw’umwana bishobora kumugeraho binyuze muri ya mashereka uri bumwonse.

Ninayo mpamvu uzasanga ,hari imiti ababyeyi bonsa batemerewe kubera ko mu gihe umubyeyi yayinyweye bishobora kugera ku mwana binyuze mu mashereka aho bya binyabutabire bigize umutima wabisanga mu mashereka y’umubyeyi wayiriye.

Ni kimwe rero ni biribwa turya buri munsi ,ku mubyeyi wonsa aba agomba kurya indyo yuzuye ni ukuvuga ifunguro rikungahaye ku ntungamubiori nyinshi ,ibi bituma amashereka ye nayo aba akungahaye ku ntungamubiri nyinshi zakomotse kuri ya mafunguro yariye. ,bityo rero hari ibiribwa aba agomba kwirinda byagira ingaruka mbi ku mwana

Dore ibiribwa Umugore wonsa akwiye kwirinda


Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya healthline.com cyandika ku nkuru zivuga ku buzima kivuga ko mu biribwa umugore wonsa akwiye kwirinda harimo

1.Amafi arimo ikinyabutabire cya Merikire

nubwo bwose amafi ari ikiribwa gikungahaye ku kinyabutabire cya Docosahexaenoic acid na Eicosapentaenoic Acid ,byombi bikaba ari ubwoko bwa Omega-3 kandi ikaba ari intungamubiri utapfa gusanga mu bindi biribwa ,

Nubwo bimeze gutyo .amafi ushobora gusangamo ikindi kinyabutabire gishobora kwangiza umubiri cya merikire ,cyane cyane iki kinyabutabire kikaba kibi ku bana kuko gishobora kubatera ibibazo birimo kugwingira mu mikurire no mu bwenge ndetse umwana akaba yanatinda kuvuga no kugenda.

Ubwoko bw’amafi dusangamo ikinyabutabire cya merikire cyinshi ni

  • amafi ya bigeye tuna
  • amafi yo bwoko bwa Meckerel
  • Amafi yitwa Marlin
  • Amafi manini ya Shark
  • Amafi ya Swordfish
  • Amafi ya Tilefish

niba wonsa ni byiza ,kurya ubundi bwoko bw’amafi ,ukirinda bene ubu bwoko tumaze kuvuga

2.Kwirinda imiti Gakondo (imiti y’ibyatsi )

Gukoresha imiti y’ibyatsi nayo bishobora kugira ingaruka mbi ku mwana wonsa ,kuko mu buryo bumwe cyangwa ubundi ya miti ishobora kugera ku mwana wawe binyuze mu mashereka ,ibi bigaterwa nuko umubiri w’umwana uba utaragira ubushobozi bwo gutunganya iyo miti no kuyisohora .

Si byiza ku mubyeyi wonsa no kuba yafata nindi miti yose atandikiwe na muganga kuko hari imiti myinshi igira ingaruka mbi ku mubyeyi wonsa no ku mubyeyi utwite.

3.Kunywa inzoga

Ikigo gishinzwekugenzura indwara muri Amerika cya CDC kivuga ko ku mubyeyi wonsa ari byiza kureka inzoga burundu ariko mu gihe byamunaniye ashobora gufata gake gashoboka ariko nabwo akagenzura igihe ayinywera n;ingano yayo anywa

Uko umubyeyi arushaho kunywa inzoga nyinshi niko ashyira umwana we mu byago byo kuba yayonkera mu mashereka ,inzoga ishobora kugaragara mumashereka na nyuma y’iminota mirongo 6 umaze gusomaho byonyine ariko abahanga bavuga ko na nyuma y’amasha 2 cg 3 ushobora kuyisanga mu mashereka ariko byose bigashyingira ku ngano yayo umubyeyi yanyweye.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko inzoga ishobora gutera umwana ibibazo mu gusinzira ,akaba yatinda kugenda no kuvuga mu gihe umubyeyi yagiye amwonsa kandi yanyweye inzoga nyinshi.

4.Kafeyine

Ibinyobwa byose birimo kafeyine .mu gihe wabinyweye kandi uri umubyeyi wonsa .cya kinyabutabire cya kafeyine gishobora kugera ku mubyeyi ,ubushakashatsi bugaragaza ko uko mu maraso y’umwana hageramo kafeyine ,dore ko umubiri we uba uatanashoboye kuyisohora bitera kuba umwana yagira ibibazo byo kudasinzira neza.

nkuko tubikeshs ikigo cya CDC ,nta mubyeyi wonsa ukwiye kurenza kafeyine ingana na miligarama 300 ku munsi ,iyo zirenze bituma iki kinyabutabire kiba cyinshi mu maraso ye no mu mashereka ye bityo bikagera ku mwana.

5.Ibiryo byakorewe mu nganda

nk’umubyeyi wonsa kuba wakwibanda ku mafunguro akungahaye ku ntungamubiri zitandukanye ni ngombwa ariko byose bigakorwa wirinda amafunguro yakorewe mu nganda kuko aba arimo ibinure bibi ,ibisukari byinshi ,ndeste yarongerewemo nibindi binyabutabire bituma abasha kubikika igihe kirekire.

Ubushakashatsi bwakorewe ku mbeba ,bwagaragaje ko imbeba zagaburiwe .mbene ubu bwoko bw’ibiribwa ,abana bazo nabo bakunze ubu bwoko bw’ibiryo kandi bishobora gushyira umuntu mu kaga ko kwibasirwa n’indwara z’umutima ‘stroke ‘indwara za hypertension nizindi nyinshi.

Dusoza

Umubyeyi wonsa aba agomba kuzirikana ko buri bwoko bw’ifunguro afata bugira ingaruka mu buryo runaka ku mwana we .zishobora kuba nziza cyangwa mbi bitewe nibyo uwo mubyeyi yariye ,ni byiza kwita ku ntungamubiri no ku ndyo yuzuye ariko tunazirikana kwirinda kurya ibyashyira umwana mu kaga.

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post