Indwara y'umuvuduko w'amaraso ukabije (Hypertension): ibimenyetso byayo nuko wayirinda

Indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije (hypertension ni imwe mu ndwara zihangayikishije isi kandi bitoroha kuba wabimenya ko uyifite ,abantu benshi benshi bayirwaye ntibabimenya bityo bakivuza yaramaze kubatera ibindi bibazo ,iyi ndwara bayita umwicanyi utuje (silent killer ) kubera ko idapf kugaragaza ibimenyetso kandi ishobora kwica cyangwa ikagutera ibindi bibazo by’ubuzima.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima rishyira indwara y’umuvuduko w’amaraso mu ndwara zitandura (non communicable disease ) mu cyiciro kimwe n’indwara z’umutima .Diyabete nizindi nkazo ,ariko iyi ndwara ya hypertension ikaba akenshi izaa ishamikiye ku ndwara z’umutima cyangwa ikaba yakongerera ibyago byo gufatwa n’indwara z’umutima.

Iyo bavuga indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije (hypertension) akneshi uzasnag bijyana n’indwara z’umutima kubera ko zihuje ibintu byinshi birimo kuba indwara y’umuvuduko w’amaraso yakongerera ibyago byo gufatwa n’indwara z’umutima.ibintu byongera ibyago byo gufatwa nimwe muri izi ndwara no ku yindi ni bimwe ,uburyo bwo kuzirinda ni bumwe ndetse no mu miti ikoreshwa mu buvuzi bwizi ndwara hari imiti isa.

Ikinyamakuru cya webmed.com cyandika ku nkuru z’ubuzima kivuga ko umuntu 1 ku bantu 3 bafite indwara y’umuvuduko w;amaraso ukabije ,aba atabizi ,bivuze ko abana nawo kandi ntabyo azi ,uburyo bwiza bwo kumenya ko ufite iyi ndwara ni ukwipimisha kwa muganga aho bifashisha imashini yabigenewe ,izwi nka blood pressure machine (tensiometre ) iyi mashini ishyirwa ku kaboko ubundi igasa nigufata cyane aribwo inapima uburyo amaraso yawe atembera mu mitsi .


Imashini yabigenewe ipima umuvuduko w’amaraso .iyi mashini izwi ku izina rya Blood Pressure machine

Impamvu (Ibintu ) zikongerera ibyago byo gufatwa n’indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije

Hari impamvu zitandukanye zongera ibyago byo kuba wakwibasirwa n’indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije (hypertension} muri izo mpamvu harimo

  • Kuba ufite umubyibuho ukabije
  • Kuba ukunda kurya ibiryo birimo umunyu mwinshi
  • Kudakora imyitozo ngororamubiri
  • Kuba unywa inzoga nyinshi
  • Kuba unywa itabi ryinshi
  • Kuba udasinzira bihagije
  • Kuba urengeje imyaka 65 y’ubukure
  • Kuba mu muryango wawe hari umdi muntu ufite ubu burwayi
  • Kuba uri umwirabura

Ibintu byose bijyanye n’imyitwarire .aha ni ukuvuga imibereho yawe ya buri munsi ,ibiryo urya ,ibintu unywa nibyo ahanini bikongerera ibyago byo kuba wakwibasirwa n;indwara ya hypertension .

Hari ibindi bintu bikongerera ibyago byo gufwatwa n’indwara y’umuvuduko ukabije birimo

  • Kuba ufite indwara zidakira zirimo Diyabete ,uburwayi bw’impyiko ,ibibazo mu misemburo y’umubiri wawe nibindi.
  • Kuba uri ku miti iboneza urubyaro ndetse nindi miti nka cocaine .amphetamine ,imiti y’amasteroid ,umuti wa venlafaxine nindi myinshi.

Ibimenyetso by’indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije (hypertension )

Hari ibimenyetso bitandukanye byakwereka ko ufite indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije ,muri ibyo bimenyetso harimo

  • Kuribwa umutwe
  • Kuva mu mazuru
  • Guhorana umunaniro
  • Kureba ibihu
  • Kubabara mu gituza
  • isereri
  • kubira ibyuya kenshi
  • Gutera cyane ku mutima
  • kunanirwa gusinzira neza

Ibyago umuvuduko w’amaraso ikabije (hypertension)ushobora ku gutera iyo utavuwe

iyo indwara ya hypertension itavuwe neza ,ishobora kugutera ibibazo birimo

  • Indwara ya Stroke
  • indwara z’umutima
  • Uburwayi bw’impyiko
  • Uburwayi bw;amaso

Ni ibihe bipimo byemeza ko ufite indwara ya Hypertension


Guhora wisuzumisha umuvuduko w’amaraso nibyo bigufasha gutahura ko urwaye hakiri kare

iyo bapima indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije bifashisha ibipimo bitangwa n’imashini yabigenewe ,ibyo bipimo bikagaragara ari imibare ibiri ,uwo hasi nuwo hejuru kandi bikabarwa mu ngero za milimetero do merikire

urugero: bandika BP:123/67mmhg ibi bivuze ko uyu muti afite ibipimo by’umuvuduko w’amaraso bingana gutya

mu kureba ko rero ibipimo bitagaragaza uburwayi cyangwa bigaragaza uburwayi bagendera kuri iyo mibare .

muri iyo mibare ,iyo uwo mubare wo hejuru uri hagati ya 100-139 bivuze ko nta kibazo cy’umuvuduko ufite kandi icyo gihe bikagaragaza ibipimo byiza ,nanone umubare wo hasi ugomba kuba uri hagati ya 50-99 nabwo icyo gihe uba ufite ibipimo byiza.

Uburyo bwagufasha kwirinda Indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije

Hari uburyo bworoshye bwagufasha kwirinda indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije burimo

  1. Kugabanya kurya umunyu mwinshi
  2. Kwirinda inzoga cyangwa ukagabanya ingano yayo ufata
  3. Gushyira ibiro byawe ku kigero cyiza
  4. Gukora siporo bihoraho
  5. Kugabanya kunywa ibinyobwa birimo kafeyine
  6. Kureka kunywa itabi

Ubuvuzi bw’indwara ya Hypertension

Kugeza ubu indwara ya hypertension ni indwara ivugwa .umurwayi akarindwa kuba yamutera ibibazo ndetse ibipimo bye bikajya ku kigero cyiza ,ariko iyi ndwara ntikira burundu bisaba gukomeza gukurikiranwa n’abaganga ,ugahabwa inama n’imiti byo kugufasha guhangana niyi ndwara.

Umurwayi wa Hypertension agirwa inama yo guhindura imyitwarire ndetse akagira nibyo yigomwa nko kurya umunyu ,kunywa inzoga n’itabi nibindi ,kandi nanone ni byiza ko afata umwanya wo kuruhuka akanirinda stress kuko nabyo bimufasha kugabanya umuvuduko w’amaraso ukabije.

Hari imiti itrandukanye ikoreshwa mu buvuzi bwa Hypertension irimo umuti wa Nifedipine ( byinshi kuri uyu muti kanda Byinshi ku ibinini bya Nifedipine bivura Umuvuduko w’amaraso (Hypertension) ,umuti wa Lasix ,umuti wa Atenorol ,umuti wa methyldopa nindi myinshi…

Izindi nkuru wasoma

Ubwoko bw’amaraso yawe bwongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima, Dore icyo ubushakashatsi bubivugaho

Indwara ya mugiga : ibimenyetso byayo ,impamvu ziyitera nuko ivugwa

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post