Dore impamvu udakwiye kongera gusuzugura ikiribwa cy'umushogoro

Dore impamvu udakwiye kongera gusuzugura ikiribwa cy'umushogoro

Abantu benshi bibwira ko ikiribwa cy”umushogoro ari ikiribwa cy’abakene kandi ko nta muntu wifashije ukwiye kurya amababi y’ibishyimbo ariyo bita umushogoro ariko burya ni ukwibeshya kuko umushogoro ubarirwa mu itsinda ry’imboga zikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye kandi z’ingenzi.

Umushogoro ni amababi y’ibishyimbo ariko bya bindi birebire ,bishyingirirwa (biterwa imihembezo ) amababi y’ibishyimbo bigufi ntabwo aribwa ,aya amababi bayasoroma akiri matoto ,aho bagenda basoroma amababi yabyo aherereye ku mutwe w’igishyimbo kubera ko ariyo aba afite itoto kandi no gushya kwayo bikoroha .

Nyuam yo kuyataunganya neza no kuyaronga ,agakurwaho imynda yose barayateka ,umushogoro ariyo mababai y’ibishyimbo akungahaye ku ntungamubiri zitandukanye zirimo Vitamini B2 ,vitamini A na Vitamini C kandi nanone abonekamo ikinyabutabire cya karisiyumu gifasha mu gukomeza amaraso ndetse akaba anakungahaye ku butare bwa fer.

Byinshi kuri zi ntungamubiri kanda Akamaro ka Vitamini A n’ibiribwa wayisangamo na Menya byinshi ku myunyungugu wa karisiyumu.

Dore akamaro ko kurya umushogoro


Amababi y’ibishyimbo (umushogoro akungahaye ku ntungamubiri nyinshi bituma aba ikiribwa cyiza gifitiye akamaro umubiri

Umushongoro ukungahaye ku ntungamubiri nyinshi

Muri rusange umushogoro ni bumwe mu bwoko bw;imboga zikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye zirimo amavitamini ,imyunyungugu n’ubutare bwa fer ,si ibyo gusa mu ntungamubiri dusanmga mu mushogoro harimo poroteyine ,ibyitwa fibre ,hakiyingeraho umunyungugu wa manyeziyumu nuwa Zinc.

2.Umushogoro uvura impatwe (constipation)

Umushogoro ukungahaye kubyitwa fibre bigira uruhare runini mu kunoza igogorwa ryibyo turya ,bityo bikanoroshya umusarani ,si ibyo gusa umushogoro ukunhgahaye ku mazi bituma ugira uruhare runini nanone mu koroshya imigendekere myiza y’igogora .ibi bikaba biha umushogoro ubushobozi bwo ku kutrinda impatwe ndetse no kuyikuvura.

3.Umushgoro ugabanya ibinure bibi mu mubiri bya koresiteroli

Umushogoro nta binure biwubonekamo ,ahubwo ufasha umubiri gusohora no kugabanya ibinure bibi bishobora kugutera uburwayi bityo ukaba ugira uruhare runini mu kurinfa uwurya indwara z’umutima ,indwara za hypertension ndetse nizindi nkazo aha turavuga na stroke.

4, Umushogoro ni ikiribwa cyiza ku barwayi ba Diyabete

Burya umushogoro nta sukari ibonekamo .bityo ukaba ari amahitamo meza ku bantu bafite uburwayi bwa Diyabete aho ari ikiribwa kidatuma isukari izamuka kandi kikaba cyuzuye mo intungamubiri bakenye .

5.Kuzamura no kubaka ubudahangarwa bw’umubiri

Kubera intungamubiri zirimo Vitamini A na Vitamini C dusanga mu kiribwa cy’umushogoro kandi izi ntungamubiri zikaba zigira uruhare runini mu kmubaka no gukomeza ubudahangarwa bw’umubiri ,bituma umuntu urya umushogoro atibasirwa cyangwa ngo azahazwe n’indwara za hato na hato.

6.Gukomeza amagufa

Mu kiribwa cy’umushogoro dusangamo intungamubiri zirimo Vitamini K n’umunyngugu wa karisiyumu bigira uruhare runini mu gumomeza no kubaka amagufa ,bityo kurya umushogoro bituma uhorana amagufa akomeye.

7. kurya umushogoro ni byiza cyane ku mugore utwite

umushogoro ukungahaye ku butare bwa fer bituma ari ikiribwa cyiza ku mugore utwite ,ubutre bwa fer bukenewe n’umubiri w’umugore utwite kugira ngo bimwongerere amaraso kandi bunafasha mu kurema ubwonko bw’umwana uri mu nda.

byinshi ku butare bwa fer ku mugore utwite, Soma Akamaro ko guhabwa ibinini byongera amaraso mu gihe utwite na Sobanukirwa: Ibinini byongera amaraso bya fer

.


Umushogoro ni ikiribwa gifite akamaro kenshi ku buryo buri wese akwiye kukirya

Uko bategura Umushogoro

Umushogoro ni amababi y’ibishimbo birebire ,tukaba twatubabi tukiri dutoto ku buryo byoroha gushya no kuwutegura ,urayasoroma hanyuma ukayatunganya neza ,ugakurikizaho kuyaronga mu mazi meza kugira ngo imyanda yose iveho ,nyuma yo kuwuronga uwushyira ku kintu ukawumutsa ,wamara kuwumutsa ukawukataguramo uduce duto.

hanyuma iyo ibyo byose birangiye uba witeguye kuwuteka mu buryo butandukanye

Uko bateka umushogoro

Umushogoro ushobora hutkwa mu buryo butandukanye ,ushobora kuwugereka ku bishyimbo ,ushobora kwuteka nk’imboga ,ushobora gutekwa ukavangwa n;inbindi bintu biterwa n’amahitamo yawe ,ushobora gukarangwa cyangwa ntukarangwe .

Muri make ushobora guteka umushogoro uko ubishaka cyane cyane nuko bateka imboga zo mu bwoko bwa Epinari

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post