Impamvu 5 zitera kubura urubyaro ku bagore

 

Impamvu 5 zitera kubura urubyaro ku bagore

Kubura urubyaro ni ikibazo cyibasira rubanda nyamwishi , ibi bigaterwa n'impamvu zitandukanye harimo izo umuntu ashobora kuvukana cyangwa se zikaza nyuma bitewe n'uburwayi .

Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS ) rivuga ko 15% by'abantu babana batuye isi yose ,  baba bafite iki kibazo cyo kubura urubyaro .

Nubwo n'abagabo bashobora kugira ikibazo cyo kutabyara ariko burya abagore nibo benshi bahura nizi ngorane zo kutabyara , bakabura  urubyaro .

Dore impamvu zitera kubura urubyaro ku bagore 

Hari impamvu zitandukanye zitera kubura urubyaro ku bagore zirimo 

1.Ibibazo mu burumbuke 



Impamvu 5 zitera kubura urubyaro ku bagore

Ushobora no kubyita uburwayi mu bijyanye n'uburumbuke (Ovulation disorders ) aha umugore ntabwo iminsi ye yo gusama igenda neza .

Ibi bigaterwa n'impamvu zitandukanye zirimo ibibazo mu misemburo , ibibazo by'imvubura ya thyroide , uburwayi buzwi nka polycystic ovary syndrome aho imirerantanga iba ifite ibibazo , ndetse n'intanga zirekurwa zidakuze neza .

Muri rusange buri kwezi , kuri benshi kuba kugizwe n'iminsi 28 , imirerantanga irekura intangangore ,iyo rero iyo ntngangore iba itarekuwe cyangwa hakarekurwa idakuze neza ,ibyo biza ku mpamvu ya mbere ya mbere itera kubura urubyaro ku bagore.

2.Uburwayi bwa Endometriosis 

Impamvu 5 zitera kubura urubyaro ku bagore


Uburwayi bwa endometriosis aho inyama z'imbere muri nyababyeyi zikura birenze urugero , ibyo bigatera ibibazo bya inflammation n'ububabare .

Ibi bikaba bibyara inkovu ziza muri nyababyeyi , ibi rero kandi bigatera kuba wananirwa gusama niyo wasama igi rikabura aho rifata , rikisohokera .

Umugore ufite uburwayi bwa endometriosis ava cyane mu gihe ari mu mihango , mu gihe atera akabariro arababara ndetse akagira n'ikibazo cy kubura urubyaro .

3.Kwangirika kw'imiyoborantanga (fallopian tube)

Impamvu 5 zitera kubura urubyaro ku bagore


Hari impmvu nyinshi zishobora gutuma imiyoborantanga yifunga cyangwa ikaziba , ibi bikaba bituma intangangabo idahura n'intangangore ngo bibyare igi rizavamo umwana .

Ibi rero nabyo bikaba bitera kutabyara , impamvu zitera imiyoborantanga kuziba zirimo ama infegisiyo , kuba warabazwe , usanga n'abagore bafite ibi bibazo baba bafite ikibazo cyo kuba bararwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina .

4.Imyaka 

Impamvu 5 zitera kubura urubyaro ku bagore


Uko umugore agenda akura niko atakaza ubushobozi bwo kubyara , nanone uko imyaka yiyongera niko ubwiza n'ubuziranenge bw'intangangore bugabanuka .

Abagore barengeje imyaka 35 bashobora no kugorwa no gusama cyangwa se basama ibyago byo kuba inda yavamo bikaba biri hejuru , ugereranyije n'abakiri bato .

5.Impamvu zishobora kuva muri Nyababyeyi 

Impamvu 5 zitera kubura urubyaro ku bagore


Harimo zishobora guterwa na nyababyeyi zirimo kuba ifite imiterere mibi , cyangwa se mu bijyanye n'imikorere yayo bitameze neza .

Ibi bikaba byaterwa n'ibyimbi , amapolyps, fibroids cyangwa se imiterere karemano yayo itatuma ishobora kwakira igi ngo rikuriremo .

Dusoza 

Hari impamvu nyinshi zishobora gutera ikibazo cyo kubura urubyaro no kutabyara ,ariko izi ngenzi zhurirwaho na benshi nizi tuvuze.

Ni byiza kwivuza byibuze mu gihe umaze imyaka 2 utabyara kandi ubana n'umufasha wawe , hakrebwa impamvu , inyinshi muri izi mpamvu zishobora kuvugwa cyangwa ugafasha kubyara hifashishijwe ubndi buryo nka IVF 

Izindi nkuru wasoma 




Post a Comment

Previous Post Next Post