Kuberiki ukwiye gutunga agapimo k'ubushyuhe (Thermometer) mu rugo ?

 

Kuberiki ukwiye gutunga agapimo k'ubushyuhe (Thermometer)  mu rugo ?

Ni ikintu cy'ingenzi gutunga igipimo gipima ubushyuhe bw'umubiri mu rugo iwawe , kubera ko kigufasha kumenya kare kandi vuba niba ufite ikibazo cy'uburwayi.

Cyane cyane nko ku babyeyi bafite abana bato bo ni umwihariko kubera ko abana bakunda kurwaragurika kandi iyo batavuwe hakiri kare uburwayi bukarushaho kubazahaza . 

Kuberiki ukwiye gutunga agapimo k'ubushyuhe (Thermometer)  mu rugo ?

Igipimo cy'ubushyuhe rero kigufasha kwimenya kare ko urwaye kandi ko ukeneye kujya kwa muganga kubera ko mu buryo busanzwe , ubushyuhe bw'umubiri buzamuka iyo hari infegisiyo mu mubiri .

Ubundi umubiri uba ugomba kuba ufite ubushyuhe buri hagati ya dogere celisiyusi ziri hagati ya 36.5 kugeza kuri 37.5 , iyo byagiye hejuru biba bivuze ko ufite uburwayi bwabiteye .

Ni iki igipimo cy'ubushyuhe  bw'umubiri kidufasha ?

Kuberiki ukwiye gutunga agapimo k'ubushyuhe (Thermometer)  mu rugo ?

Igipimo cy'ubushyuhe kiradufasha cyane mu kumenya uko ubuzima bwawe buhagaze , nkubu kigufasha 
  • Kumenya hakiri kare ko urwaye , ikimenyetso cya mbere cya infegisiyo ni umuriro uzamuka , iki gipimo gituma umenya ko ufite uburwayi.
  • Kugikoresha biroroshye kandi birihuse : nta buhanga bwa kiganga bisaba kumenya gukoresha iki gipimo , buri wese yagikoresha bitanasabye ko ubyigishwa n'abandi 
  • Ntabwo gahenze : usanga kano gapimo ku bushyuhe kadahenda kandi ushobora kukagurira ahantu hose hakwegereye nko muri pharmacy .
Muri rusange , gutunga agapimo gapima ubushyuhe bw'umubiri ni byiza kubera ko kagufasha kumenya ko ufite ikibazo cya infegisiyo bitewe n'ubushyuhe bw'umubiri bwiyongereye.

Nko muri iki gihe hateye ibyorezo bikomeye nka Covid-19 ni byiza ko mu gihe wumvise impinduka , wipima ukamenya ko atari uburwayi 

Izindi nkuru wasoma

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post