Kanseri ya Porositate : Uko wakwivura ukanirinda iyi kanseri ukoresheje ibiribwa

 

Kanseri ya Porositate : Uko wakwivura ukanirinda iyi kanseri ukoresheje ibiribwa

Kanseri ya porositate ni imwe muri kanseri zikomeye zihitana abagabo nyuma ya kanseri y'uruhu , ifata abagabo b'imyaka yose ariko igakunda kugaragara ku bagabo bakuze barengeje imyaka 65.

Abagabo benshi bafite iyi kanseri yo bativuje hakiri kare , bahitanywa niyi kanseri , umugabo urengeje imyaka 45 aba agomba kwipimisha iyi kanseri byibuze rimwe mu mwaka .

Ibintu byongera ibyago byo kwibasirwa na kanseri ya porositate 

Hari ibintu bitandukanye byongera ibyago byo kwibasirwa na kasneri ya porositate birimo 
  • Imyaka : iyi kanseri ukunze gufata abagabo barengeje imyaka 65
  • Kuba mu muryango wawe hari uwayirwaye :kimwe nizindi kanseri ibi bikongerera ibyago byo gufatwa nayo
  • Ubwoko :iyi kanseri ikuzne gufata abagabo birabura ariko bidasobanuye ko na'abazungu bayirwara ariko ku kigero gito.
  • Amafunguro urya :amafunguro nk'inyama zitukura nandi yuzuyemo ibinure byinshi yongera ibyago byo gufatwa niyi ndwara .
  • Umubyibuho ukabije : umubyibuho ukabije nawo ushobora kuba nyirabayazana wo gufatwa niyi ndwara .
Zimwe muri izi mpamvu ushobora kuzigira ariko nturware iyi kanseri , gusa ibi ni bimwe mu bintu bikongerera ibyago byo gufatwa na kanseri ya porositate .

Ibimenyetso bya kanseri ya porositate 

Ibimenyetso bya kanseri ya porositate

Hari ibimenyetso byakwereka ko ufite iyi kanseri ya porositate birimo 
  • Kugorwa no kunyara cyangwa se inkari zikaza ari ke kandi nta mabaraga zisohokana 
  • Inkari zirimo amaraso cyangwa kubona inkari mu masohoro 
  • Kuribwa mu mugongo wo hasi aho ububabare bushobora gukwira mu bindi bice buhereye 
  • Gutakaza ubushake bwo gufata umurego 
  • Kumva ibinya mu maguru , ahanini ibi bikagaragaza ko kanseri yafashe no mu ruti rw'umugongo .

Uko wakwirinda kanseri ya porositate 

Ibimenyetso bya kanseri ya porositate


Hari uburyo butandukanye wakwirinda iyi kanseri ya porositate  burimo 

1.Kurya amafunguro yuzuyemo intungamubiri 

Ubushakashatsi bugaragaza ko ibiribwa bigira uruhare mu kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri ya porositate .

Ibyo biribwa birimo nk'imbuto , imboga ndetse n'ibikomoka ku ngano , nanone ibiribwa dusangamo Lycopene nk'inyanya , watermelon , ndetse n'inkeri , ibi nabyo bigabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri ya porositate.

Hari ubushakashatsi bwakozwe , bugaragaza ko  abagabo barya amafunguro yuzuyemo intungamubiri , ibyago byo gufatwa niyi kanseri bigabanuka ku kigero cya 35%. naho abakoresha ibiribwa birimo lycopene bikagabanuka ku kigero cya 21%.

2.Kureka itabi 

Ubushakashatsi bugaragaza ko kureka kunywa itabi , bigabanya ibyago byo kwibasirwa niyi kanseri ya porositate kimwe na kasneri y'ibihaha .

Hari ubushakashasti bwagaragaje ko kunywa itabi ,byongera  ibyago byo kwibasirwa na kanseri ya porositate ku kigero cya 34% ugereranyije n'abantu batarinywa .

Nanone hari ubundi bushakashatsi bwagaragaje ko kureka itabi bigabanya ibyago byo kuba warwara kanseri ya porositate ku kigero cya 10-30% .ugereranyije n'abantu bakomeje kurinywa .

3.Guhora wisuzumisha 

Niba uri umugabo , ibyago byo kuba wafatwa niyi kanseri uba ubifite , ikintu cy'ingenzi ukwiye gukora ni uguhora uyisuzumisha cyane cyane nk'umugabo urengeje imyaka 45.

Ikigo cya American Cancer Society kigira abantu inama ko byibuze guhera ku myaka 45 ku bagabo birabura no ku myaka 50 ku bazungu , baba bagomba kwipimisha buri mwaka aho muganga abasuzuma acengeza urutoki mu kibuno akumva ko imvubura ya porositate ibyimbye .


Ariko hari ibindi bizamini bishobora gukorwa , bikagaragaza ko ufite iki kibazo cya kanseri ya porositate .

4.Kubungabunga ibiro byawe 

Umubyibuho ukabije nawo ushobora kuba nyirabayazana  wiyi ndwara , ubushakashatsi bugaragaza ko  abagabo babyibushe cyane baba bafite ibyago byo kwibasirwa na kanseri ya porositate ku kigero cya 20% ugereranyije n'abafite ibiro biri ku kigero cya nyacyo .

Izindi nkuru wasoma







Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post