Kanseri y'ibihaha:impamvu ziyitera n'ibimenyetso byayo

Kanseri y'ibihaha:impamvu ziyitera n'ibimenyetso byayo

Kanseri y’ibihaha ni kanseri ifata ibihaha ,iyi kanseri ikaba ari imwe muri kanseri zihitana ubuzima bw’abantu benshi buri mwaka ,abantu banywa itabi baba bafite ibyago biri hejuru cyane byo kwibasirwa niyi kanseri.

Ibyago byo gufatwa na kanseri y’ibihaha bigenda byiyongera bitewe n’umubare w’amasegereti y’itabi unywa ku munsi ndetse bikanaterwa nanone n’igihe umaze urinywa.

Ubushakashatsi bugaragaza ko kureka itabi wanywaga kabone niyo waba umaze igihe kinini urinywa bigabanya ibyago byo kwibasirwa n’iyi kanseri.

Ibimenyetso bya kanseri y’ibihaha

Muri rusange kanseri y’ibihaha ntigaragaza ibimeenyetso ,iyo ikigufata akenshi ibimemenyetso bigaragara iyo yamaze ku kurenga cyangwa gufata no mu bindi bice.

1.Inkororora idapfa gukira

2.Gukorora amaraso

3.Kugorwa no guhumeka neza

4.Kubabara mu gituza

5.Gutakaza ibiro

6.Kubabara mu magufa

7.KUbabara umutwe kenshi

8.Nibindi….

Impamvu zitera kanseri y’ibihaha

Kunywa itabi ni kimwe mu bintu byongera ibyago byo kwibasirwa na kanseri y’ibihaha ku kigero gikabije ,burya n’umuntu ubana n’umuntu unywa itabi nawe aba afite ibyago bingana n’ibya wa muntu urinywa.

Nubwo kanseri y’ibihaha ishobora gufata n’abantu batanywa itabi ,ariko abantu barinywa byagargaye ko aribo biganje cyane mu mubare w’abarwaye kanseri y’ibihaha.

Ni gute kanseri y’ibihaha yangiza uturemangingo twabyo?

Nkuko tubikesha ikinayamkuru cya mayoclinic kivuga ko kanseri itangira ifata uturemangingo tw’ibihaha ,ibi bikaba nko mu gihe unywa itabi .iyo winjije uriya mwotsi ,uragenda ukagera mu bihaha kandi uyu mwotsi uba wuzuyemo ibinyabutabire bibi bitera kanseri ,ibyo binyabutabire nibyo bigenda bikangiza uturemangingo tw’ibihaha.

Mu mizo ya mbere, umubiri wa muntu uba ushobora gusana uturemangingo tw’ibihaha twangijwe na bya binyabutabire bikomoka ku itabi ariko uko ugenda urushaho kurinywa rirushaho kwangiza ibihaha bityo n’umubiri ukaba utagishoboye gusana aho hangiritse.

Dore ibintu bikongerera ibyago bya kanseri y’ibihaha

Uruhurirane rw’ibintu byinshi nirwo rwihuriza hamwe rigatera kanseri y’ibihaha ,muri ibyo bintu harimo

1.Itabi

Kunywa itabi ni kimwe mu bintu byongera ibyago byo kwibasirwa na kanseri y’ibihaha ku kigero kiriri hejuru ,aho uko unywa umubare munini w’amasegereti ari nako ibyago byo gufatwa na kanseri y’ibihaha byiyongera.

2.Kubana n’umuntu unywa itabi

Kubana n’umuntu unywa itabi nabyo byongera ibyago byo kwibasirwa na kanseri y’ibihaha ,guhumeka umwotsi w’itabi ,iyo uwo mwegeranye atumura iryo tabi ugahumeka uwo mwotsi nabwo bikwanduza ku kigero kingana nicy’uwo muntu urinywa.

3.Guhura n’imirasire mibi

Imirasire ni kimwe mu bintu nabyo byongera ibyago byo kwibasirwa na kanseri ,byagagajwe n’abahanga ko kuba warigeze kuvugwa kanseri hakoreshejwe uburyo bwa radiotherapy bukoresha imirasire nabyo bikongerera ibyago byo gufatwa na kanseri y’ibihaha.

4.Guhumeka Gazi yo mu bwoko bwa Radon

Gazi ya Radon ikomoka ku isandazwa ry’ikinyabutabire cya Uranium ,guhumeka iyi gazi bikongerera ibyago byo kwibasirwa na kanseri y’ibihaha.

5.Guhumeka ibinyabutabire bya Asbestos

Ikinyabutabire cya Asbestos ni kimwe mu binyabutabire byagaragajwe ko cyongera ibyago byo kwibasirwa na kanseri y’ibihaha. n’ibindi binyabutabire bikomoka kuri Nickel ,Chromium na Arsenic nabyo byongera ibyago byo kwibasirwa na kanseri y’ibihaha.

6.Kuba mu muryango wawe hari umuntu urwaye iyi kanseri

Kuba mu muryango wawe .hari umuntu warwaye cg ufite kanseri y’ibihaha bikongerera ibyago byo gufatwa na kanseri y’ibihaha.

Uko wakwirinda kanseri y’ibihaha

Kugeza ubu nta buryo burambye bwo kwirinda iyi kanseri ariko bigaragazwa n’abahanga ko hari ibintu wakora bikakugabanyiriza ibyago byo kwibasirwa niyi kanseri birimo.

1.Kureka kunywa itabi

Niba unywa itabi ukwiye kurireka burundu ,kubera ko nyuma yo kurireka umubiri wawe uzongera usane hahandi hangijwe n’ibinyabutabire bitera kanseri biboneka mu itabi ,niba utarigeze urinywa ntukwiye kurigerageza namba.

2.Kugendera kure umuntu uri kunywa itabi

Si byiza kubana cg kwegera umuntu unywa itabi kubera ko bikongerera ibyago byo kwibasirwa na kanseri bingana n’ibya wa muntu urinywa.

3.Kwirinda guhumeka imyuka yanduye

imyuka yanduye irimo ibinyabutabire bibi ,kuyihumeka bikongerera ibyago bya kanseri y’ibihaha ,bityo ni byiza kwirinda ku buryo bwose bushoboka.

4.Kurya amafunguro akungahaye ku mboga rwatsi

amafunguro arimo imboga rwatsi n’imbuto aba akungahaye ku myunyungugu n’amavitamini atandukanye bityo inyigo yakozwe yagaragaje ko bene izi ntungamubiri bigabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri.

5.Gukora imyitozo ngororamubiri bihoraho

siporo igaragazwa n’abahanga batandukanye nk’urukingo rukomeye ku mubiri wa muntu aho irinda umubiri ,igafasha umubiri mu kuwurinda uburwayi butandukanye burimo na kanseri.

Izindi nkuru

inama ku buryo twakwirinda indwara za kanseri

Uritondere ibi bintu bikongerera ibyago byo kurwara kanseri yo mu kanwa

Ubushakashatsi: Kafeyine yibeshyweho ntitera indwara z’umutima ahubwo iraziturinda

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post