Urukundo nyakuri rurangwa niki ?

Burya bigora benshi kumenya niba bari mu urukundo nyakuri ,rwa rukundo ruzira uburyarya rudaherekejwe n’izindi nyungu ,urukundo nyakuri ntacyo rutakora niyo byasaba kwitangira uwo rukunda .

Muri iyi minsi abantu besnhi bavuga ko urukundo nyakuri rutakibaho ,ahubwo benshi bakemeza ko ibintu byose byabaye pilate cg fake harimo n’urukundo rw’iki gihe ruba ruherekejwe n’inyungu zitandukanye zishobora kuba amafaranga ndetse n’ibindi bintu bishobora kubyazwa amafaranga.

Ariko burya uramutse ugenzuye neza hari ibimenyetso byakwreka ko uri mu rukundo nyakuri rwa rukuri ruzira uburyarya ,rwa rukundo rudategereje inyungu runaka ahubwo rushyingiye ku kuri no mu gukundana bya nyabyoi.

Dore ibimenyetso by’urukundo nyakuri

1.Urukundo rushingiye ku bwubuhane n’ubwuzuzanye

Burya kubahana no kuzuzanya buri wese yabyisobanurira uko abishaka arko burya mu rukundo buri umwe agomba kubaha undi ,akamubonamo agaciro kandi akumva ko atanamurusha agaciro ,buri wese akumva ko akeneye undi kandi ku kigero kingana.

Iyo mu rukundo urimo kwiyumva ko uri hejuru y’umukunzi wawe ,uba wibeshya kandi burya binatuma wima agaciro uwo ukunda .Ubaha uwo uknda by’ukuri nawe akubahe ,kandi buri wese ye kwitwaza intege nke za mugenzi we ahubwo agerageze kuziba icyo cuho.

2.Urukundo rutega amatwi

Gutega amatwi ni ikimeyetso cyuko uri uwagaciro n’uw’ingenzi mu buzima bwa mugenzi wawe ,Gutega amatwi kandi ni impano nziza ushobora guha umukunzi kandi ikaba yanakomeza urukundo rwanyu ku buryo buhambaye.

Burya umuntu naba atagukunda by’ukuri ,nta mwanya wo kumva utuntu duto twawe ahubwo muzajya muhuzwa na bimwe mwita ibikomeye gusa kandi uzabona bigaragara ko umwe muri mwe afite ubutware n’akaboko kanini kurusha undi.

3.Rwumva ikinyuranyo mu miterere n’imyumvire aho guharanira kuguhindura

Burya umukunzi ugusaba guhinduka no kwitwara mu buryo budasanzwe akenshi bunakubangamiye ,urwo rukundo si nyakuri ,umuntu ugukunda by’ukuri yumva ko muri abantu babiri batandukanye mu myumvire kandi iryo tandukaniro rikaba ari ishyingiro ry’urukundo aho umwe yuzuza undi.

Burya mu rukundo ukwiye kwisanzura no kutabangamirwa ,iyo watekereje na gato ko ubangamirwa burya urukundo ruba rwatangiye kugenda nabi.

4.Rushingiye ku kwizerana

Free Silhouette of Couple on Seashore Stock Photo

Urukundo nyakuri rushyingira ku cyizere utanapfa kwiyumvisha ,aho rutagendera ku mabwire ahubwo byose bigashyingira ku guha icyizere gisesuye mugenzi wawe ,ntukwiye guha icyuho namba akanya na gato ko gushidikanya ku cyizere ufitiye umukunzi wawe kandi nawe hora umwereka ko uri umuntu wo kwizerwa.

Iyo icyizere cyabuze mu rukundo ,urukundo ruba rwapfuye ,urukundo rwa nyarwo uzasanga rugizwe no kwizerana ku buryo busesuye.

5.Rushyingiye ku kuganira no gusangira amakuru

Mu rukundo rw’ukuri nta kintu ukinga umukunzi wawe ,ibanga ryose mukwiye kurisangira ,byaba ibyiza cg ibibi byose mu bisangire ku buryo bungana ,mu buzima guhanahana amakuru ,kuganira nibyo byubaka umubano urambye.

Burya no mu rugo iyo umugore n’umugabo bataganira ngo bashyire hamwe ,basangire n’amakuru nabo bahora mu makimbirane.

6.Iyo uri kumwe n’umuntu ukunda by’ukuri wumva umeze nkuri muri paradizo

Burya umuntu ukunda by’ukuri ,iyo muri kumwe uba wumva nta byishimo byaruta ibyo ,uba wumva buri munota na buri segonda mu marana ari umugisha n’impano y’agaciro yaguhaye ,burya urukuno ruryoha bitewe nuwo mwanya muhanahana kandi rukarushaho gusagamba kubera kumarana umwanya munini.

Iyo wumva utifuza kumarana umwanya munini n’umkunzi wawe ,uba urimo kumujya kure kandi urukundo rwanyu ruba rurushaho kugenda rubasiga ,ndavuga rwangirika.

7.Kwiyunga no gukemura amakimbira mu bwubahane

Burya ntazibana zidakomanye amahembe ,uburyo mwiyunga nyuma yo gushwana nibyo bigaragaza ko mukundana by’ukuri ,burya mubanye mu byishimo gusa biragoye ko wamenya ko umukunzi agukunda by’ukuri.

Uburyo mukemura amakimbirane mwagiranye .mu bwubahane nibyo biranga ko mufutanye rwa rukundo ruzira imbereka .

8.Rudashyingiye ku kintu runaka

Burya nibakubaza bati ukundira runaka iki ? ukakibura kandi ukumva umukunda cyane ,iki kizaba ari ikimenyetso cyuko urukundo rwawe ari nyakuri ,ari rwa rukundo rutagira ikintu namba rushyingiye.

Gushyingira ku kintu runaka mbere yo gukunda umuntu bituma iyo kivuyeho ubaho utishimye cg mukaba mwanatandukana nabi ,ari nako muterana ibikomere.

Izindi nkuru

Urukundo: Imitoma iryoheye amatwi wabwira umukunzi wawe ntazigere akwibagirwa

Dore impamvu abagabo/abasore batinya gutereta abakobwa beza kandi b’abahanga

Ibyago bikomeye imbuga nkoranyambaga ziri guteza kubakiri bato

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post