Sobanukirwa :Ibimenyetso mpuruza ku mugore uri ku bise cyangwa umugore uri ugiye kubyara

 

Sobanukirwa :Ibimenyetso mpuruza ku mugore uri ku bise cyangwa umugore uri ugiye kubyara

Mu gihe umugore ari ku bise i igihe cyo kwitondera no kugenzurira hafi ubuzima bw'umwana na Nyina ,kubera ko umubyeyi ababara cyane kandi ibise bikaba bishobora gutera impinduka zidasanzwe ku mwana 

Buri kantu kadasanzwe gashobora kuba mu iki gihe gashobora gutera ibibazo ku buzima bw'umubyeyi ndetse no ku buzima bw'umana ,wenda akaba yavuka ananiwe ,atarira ,ibi bigaterwa nuko iki gihe cy'ibise kitagenzuwe neza bityo ngo umubyeyi abashe gufashwa ,umwana atarananirwa cyane.

Dore Ibimenyetso mpuruza ku mugore ku bise

Dore Ibimenyetso mpuruza ku mugore ku bise


Hari ibimenyetso bishobora kugaragaza ko umubyeyi cyangwa umwana uri mu nda bafite ikibazo mu gihe umugore ari kubyara.

  1. Gutinda kuvuka ku mwana ,hagashyira amasaha arenga 12 ,kandi umubyeyi afite ibise ,kandi aya masaha akabagwa uhereye igihe ibise byamufatiye , ibi bishobora kongera ibyago byo kuba umwana yavukana uburwayi buterwa n'ama infegisiyo ndetse n'umubyeyi nawe bushobora kumufata
  2. Kuva amaraso menshi aturuka mu nda ibyara, ibi nabyo bishobora gutuma umubyeyi atakaza amaraso menshi cyane ,mu gihe adatabariwe hafi bishobora kumutera urupfu.
  3. Kuba urureri rwasohoka mbere y'umwana ,iki nacyo ni ikimenyetso kibi cyane kuko gishobora no gutera urupfu ku mwana uri mu nda.
  4. Kubura umwuka wo gusunika umwana mu gihe ubyara ,cyangwa umubyeyi akaba yatakaza ubwenge ,ibi byo bishobora gutuma umwana avuka ananiwe .
  5. Kuzana uruzi runuka ruva mu nda ibyara ,ibi nabyo ni ikimenyetso cy'ama infegisiyo
  6. Gutinda kuvuka kw'iyanyuma ,mu gihe umugore amaze kubyara , ibi bitera ibibazo byo kuba umubyeyi yatakaza amaraso menshi cyane.
Mu gihe umugore uri ku bise ,agaragaje bimwe muri ibi bimenyetso ,aba agomba kwitabwaho by;umwihariko n'abaganga ,akaba ari nayo mpamvu bagira abayeyi bose kubyarira kwa muganga 

Ni izihe nama zigirwa umugore uri ku bise?

Ni izihe nama zigirwa umugore uri ku bise?


Nkuko bitangazwa n'ibinyamakuru bitandukanye byandika ku buzima ,bivuga ko umugore uri ku bise ,aba agomba kwiyitaho bihagije ,akarya ,akananywa mu buryo busanzwe .

Ibi bikaba bituma akomeza kugirab imbaraga ndetse bikanamurinda umwuma ,ariko mu biribwa amafata agirwa inama yo kwibanda ku mafunguro yoroheje .

Mu gihe igise kimufashe aba agomba guhumekera mu kanwa ,ibi bikaba bimufasha guhangana n'ububabare buterwa nacyo.

Mu gihe uri ku bise .ukumva ushaka kwituma ibikomeye ni byiza kwihutira ku bimenyesha muganga kuko iki ahanini kiba ari ikimenyetso ko umwana ari kumanuka .

Mu gihe cyose utwite ndetse no mu gihe ubyara ,uba ugomba gukurikiza inama zose uhabwa n'abaganga kugira ngo ubuzima bwawe n;ubw'umwana birusheho kugenda neza .

Ni ibihe bimenyetso bigaragaza ko uri ku bise ?

Ni ibihe bimenyetso bigaragaza ko uri ku bise ?


Mu gihe umubyeyi ageze mu gihe cy'ibise ,hari ibimenyetso agaragaza birimo 
  • Ibise biza byungikana kandi bikamara akanya kanini
  • Uruzi ruvanze n'amaraso ruva mu nda ibyara
  • Kubona amazi menshi ava mu nda ibyara 
  • Kumva ufite ububabare bukabije mu nda yo hasi n'umugongo bucishamo bugasa n'ubworoshye .

Ese gukoresha imiti y'ibyatsi ni byiza ku mugore witegura kubyara cayngwa umugore uri ku bise 

Ese gukoresha imiti y'ibyatsi ni byiza ku mugore witegura kubyara cayngwa umugore uri ku bise


Hari abagore benshi banywa cyangwa bakisiga imiti y'ibyatsi mu gihe bitegura kubyara cyangwa mu gihe bari ku nda ,ibi bikaba bikora mu rwego ngo rwo gutegura inda .

Ariko ibi ni bibi cyane kuko bishobora gutera ibibazo bibi ku buzima bw'umwana uri mu nda ,akaba ashobora kuvuka yananiwe .

Hari n'abafata iyi miti mu rwego rwo kongera ibise ,ariko kubera kuyifata ku kigero batazi ,bakagira ibise byinshi birenze kandi nabyo bitera ibibazo.

Mu gihe utwite cyangwa witegura kubyara ,si byiza gukoresha imiti utandikiwe na muganga kuko kuyikoresha ni ugushyira ubuzima bw'umwana wawe n'ubwawe mu kaga 



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post