Ku myaka 37 ,Yabaye umuganga wa mbere wahitanywe n'icyorezo cya Ebola mu guhugu cya Uganda

 

Ku myaka 37 ,Yabaye umuganga wa mbere wahitanywe n'icyorezo cya Ebola mu guhugu cya Uganda

Nkuko byagiye bitangazwa ku munsi w'ejo n'ibinyamakuru bitandukanye byo mu gihugu cya Uganda ndetse n'ibinyamakuru byo muri Afurika y'Iburasirazuba.

Bwana Muhamadi Ali ,Umuganga wigaga mu gihugu cya Uganda mu cyiciro cya Masters ,yabaye umuganga wa mbere uhitanywe n'icyorezo cya Ebola kuva Leta ya Uganda yatangaza ku mugaragarom ko hari Virusi ya Ebola iri guhitana abantu.

Dr Muhamadi Ali akomoka mu gihugu Tanzaniya ,yigaga muri kaminuza ya Kampala International University mu ishami ry'ubuvuzi ariko bujyana no kubaga (Surgery).

Ibi bikaba byaratangajwe n'ihuriro ry'abaganga babaga mu gihugu cya Uganda binyuze ku rukuta rwa Twitter .

Minisitiri w'Ubuzima mu gihugu cya Uganda Dr Jane Ruth nawe yemeje aya makuru aho yavuze ko bababjwe n'urupfu rwa Dr Muhamadi Ali ,kandi yongeraho ko ari we muganga wa mbere wahitanywe n'iki cyorezo kuva cyagera mu gihugu.

Yabaye n'umuntu wa kabiri wagaragaweho n'iki cyorezo kikanamuhitana ukora mu nzego z'ubuvuzi aho tariki ya 1 ukwakira ,byari byatangajwe ko umubyaza St Florence Clinic nawe yaba yarahitanywe na Ebola ariko akaba yarapfuye mbere yuko byemezwa ko arwaye.

Kugeza ubu ,abantu bakora mu nzego z'ubuvuzi mu gihugu cya Uganda bamaze kugerwaho niki cyorezo ni batandatu harimo abatera ikinya ,abaganga ,abaforomo n'abandi ariko kimaze guhitana babiri gusa.

Byatangajwe ko Virusi ya Ebola yabonetse mu gace ka Mubende gaherereye mu gihugu cya Uganda ,ku itariki ya 20 z'ukwezi kwa 9 ,ubu ubwandu bwa Ebola bwamze no gukwirakwira mu tundi duce turimo Kassanda ,Kyegegwa ;Kagadi ,,,

Ebola ni indwara mbi cyane ,yica kandi ihitana umubare w''abantu benshi ,ikaba iterwa na virusi ya Ebola ,indwara ya Ebola yandura binyuze mu gukorakora ku matembabuzi y'umuntu uyirwaye.

Umuntu wanduye ashobora kugaragaza ibimenyetso kuva ku munsi wa 3 kugeza ku byumweru 3 ,uhereye umunsi yanduriyeho .

Ibimenyetso byayo birimo gucika intege ,umuriro ,kuribwa umutwe ,kuruka ,no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri ,Virusi ya Ebola yabonetse muri Uganda kugeza ubu nta Rukingo igira  





Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post