Sobanukirwa: Guhabwa amahirwe yo Kubyara hakoreshejwe uburyo bwa In Vitro fertilization (IVF)

uburyo bwa IVF mu nshamake

Kubyara hakoreshejwe uburyo bwa In Vitro ni bumwe mu buryo bwizewe bwogufasha abantu babuze urubyaro maho intangangore ihuzwa n’intangangabo ariko bikorewe muri laboratwari mnyuma yuko igi riremwe nibwo rishyirwa muri nyababyeyi ngo rihakurire.

Reka tubyumve neza ,Mu buryo busanzwe ,umugabo n’umugore iyo bakoranyue imibonano mpuzabitsina ,umugbao iyo asohoye ,amasohoro ye aba yuzuyemo intangangabo zigenda zikinjira mu mugore binyuze mu myanya myibarukiro.

Iyo umugore nawe ari mu minsi ye y’uburumbuke ,umubiri we uba ufite intangangore yahishije,muri make iba yiteguye kubangurirwa n’intangangabo.

Za ntangangabo rero zirinjira zikagera imbere mu mugore ,mu myanya ye myibarukiro ,ari naho zihurira n’intangangore ,ubundi bigahura .bikabyara igi ,iri gi riremwe niryo rikura rikazamo umwana ,nyuma yo kuremwa ku igi ,rya gi rifata urugendo rikagaruka muri nyababyeyi,ari naho rikurira rikavamo umwana tubona nyuma y’amezi 9.

iyo rero hakoreshwa ubiu buryo bwa IVF ,bafata intangangabo n’intangangore byose byakuwe mu mibiri yaba nyirabyo ,ubundi bigahurizwa mu mashini zabigenwe, aho zibangurirana zikabyara igi ,rya gi niryo rifatwa rigashirwa muri nyababyeyi ya wa mugore cg undi yahisemo kumutwitira .ni ukuvuga ko iki gihe bidasaba ko gutwita binyuzwa mu nzira za kamere ahubwo bikorwa mu buryo bwa kizungu.

Hari n’abagore /abakobwa bashobora kugura intangangabo zivuye no ku muntu batanazi ,zikaba zahuzwa n’izabo ,ubundi bakabyara bidasabye ko babonana n’umugabo.

Ni bande bemererwa gukoresha kubyara hakoreshejwe uburyo bwa In Vitro?

Hari amabwiriza yasohowe n’ikigo cy’abongereza cya National Institute for health and care excellence (NICE) avuga ko umuntu wemerwa gukoresha uburyo bwa IVF ari umugore utarengeje imyaka 43 ,wagerageje gutwita mu gihe kingana n’imyaka 2 ariko bikaba byaranze ,cg akaba ari umugore wagerageje gutwita hakoreshejwe uburyo bwa kizungu bikanga ,akaba yarabugerageje byibuze inshuro 12 ,muri izo nshuro hakaba harimo ubnuryo bwo guhenengeza intanga muri nyababyeyi buzwi nka intrauterine insemination (IUI)

Ariko mu bwongereza iyo utujuje ibi byatanzwe na NICE ,gukoresha uburyo bwa IVF mu bitaro by’igenga birashoboka kandi nt amategeko aguhana. urubuga rwa www.nhs.uk ruvuga ko bishbora kugutwara amayero ibihumbi 5 kuri buri cycle ugerageje.

bigenda bite iyo ukorerwa iki gikorwa cyo kubyara hakoreshejwe uburyo bwa IVF?

Mu gukorerwa iki gikorwa cya IVF ,binyura mu ntambwe 6 kandi bzose zuzuzanya ,muri izo ntambwe harimo

1.Guhabwa imiti ica intege igihe cy’umugore ngarukakwezi

Aha umugore ahabwa imiti yagenewe mu guca intege no gutinza igihe cye cy’uburumbuke ariko byose bigakorwa hagamijwe gutegura umubiri we kwitegura kuba watanga intangangore z’umwimerere.

2.Gufasha imirerantanga y’umugore .gukora intanga nyinshi

Nanone umugore ahabwa imiti ituma imirerantanga (ovaries) zirema zikanategura intangangore nyinshi kandi zikaba zarakoze neza

3.Kugenzura ko za ntangangore ziri gukura neza kandi ko ziteguye neza

Umugore akomeza gukurikiranwa n’umuganga w’inzobere areba ko za ntangangore zikura neza ,umugore anahabwa imiti ituma zibasha gukura neza.

4.Gukura (kuvoma)intanga mu mugore

Hakoreshejwe urushinge rwabigenewe ,muganga araruhenengeza yifashihsije ibyuma bimuyobora akajya kuvoma za ntangangore zateguwe ,akazikura mu mirerantanga .kugira ngo azizane zihuzwe n’intangangabo.

5.Kubangurira intangangore

Aha intangangore zihuzwa n’intangangabo .ubundi bikabyara igi ,iri gi ryaremwe niryo rikura rikazamo umwana ,ibi bikorerwa mu byuma byabugenewe kandi niho ruba ruzingiye .ni igice cyo kwitonderwa .

6.Gushyira igi muri nyababyeyi

Rimwe cg abiri muri ya magi yaremewe mu byuma rishirwa muri nyabayeyi y’umugore ngo rikuriremo ,iyo bikozwe uba ugomba gutegereza ibyumweru 2 ngo ubone gukoresha ikizamini kigaragaza niba warasamye.

Icyizere n’amahirwe IVF itanga kingana iki?

Ubu buryo bwa IVF ,amahirwe yo kugira ngo bikunde uko ubyifuza ashyinmgira ku bintu bitandukanye birimo

  • imyaka y’umugore ubikoresha
  • icyamuteye kutabyara
  • Ubuzima buzira umuze bw’umugore

Abagore bato mu myaka bafite amahirwe menshi yo kuba byabakundira kurusha abagore bari mu myaka mikuru ,

mu mwaka wa 2019 ,mu gihugu cy;ubwongereza .Dore uko imbatre yari iteye y’abagore bakoresheje IVF nuko byagiye bibakundira.

  • abagore bari munsi y’imyaka 35 abo byakunzi ni 32%
  • Abagore bari hagati y’imyaka 35 na 37 abo byakunze ni 25%
  • Abagore bari hagati y’imyaka 38 na 39 abo baykunze ni 19%
  • Abagore bari hagati y’imyaka 40 na 42 abo byakunze ni 11%
  • Abagore bari hagati y’imyaka 43 na 44 abo byakunze ni 5%
  • Abagore bari hejuru y’imyaka 44 abo byakunze ni 4%

Ugendeye kuri iyi mibare ,iragaragaza ko uko imyaka yiyongera ariko amahirwe yo kuba wabyara hakoreshejwe uburyo bwa IVF agabanuka .

Muri rusange ,imibereho myiza y’umugore ,mu gihe yakoresheje uburyo bwa IVF igira uruhare runini mu kuba IVF yagera ku ntego zayo .

Kwa muganga bakugira inama yo kubungabunga ibiro byawe ku kigero cyiza ,kwirinda kunywa inzoga n’itabi no kugabanya ingano ya kafeyine ufata.

Ingaruka mbi ziri mu gukoresha uburyo bwo kubyara bwa In Vitro fertilization

Ubu buryo bwa IVF bushobora ku kugiraho ingaruka mbi mu buryo bw’imitekerereze ndetse no ku mubiri .ni byiza gushaka umuganga wabizobereye mu buryo bw’imitekereze akagufasha kubicamo neza no kukuba hafi muri uru rugendo rwo gukoresha IVF ndetse no kugufasha kwakira ikizavamo ,Dore ko twabonye ko amahirwe yo kubyara hakoreshejwe ubu buryo atari 100% kandi ukaba watakaje amafaranga menshi.

Ibyago biri mu gukoresha uburyo bwa IVF

Hari ibyago bishobora kugera ku muntu wakoresheje ubu buryo bwa IVF birimo

  • kuba byaterwa n’ingaruka z’imiti yahawe
  • Kuba hashbora kuvukiora abana benshi icyarimwe (multiple births)
  • Kuba watwitira hanze ya nyababyeyi
  • hari no kuba imirerantanga yawe yaterwa ikibazo n’imiti wahawe aribyo bita ovarian hyperstimulation syndrome.

Uburyo bwa IVF hari ibihugu bubujijwe gukoreshwamo ,ahandi ugasanga burahenze cyane ku buryo kubwigondera bigoye bitypo bikaba bigora benshi

Mu rwanda ni hehe bakora ubutyo bwa IVF?

Mu Rwanda birashoboka kuba wakoresha uburyo bwa IVF hari ibitaro ushobora ku busangaho aha twavuga

  • Ibitaro by’igenga bya MediHeal
  • Ibitaro bya Gisirikari bya Kanombe

Ukeneye ibisobanuro kuri ubu buryo wabasora ukabasobanuza uko bigernda n’igiciro bisaba

Inkuru wasoma

Ibiribwa umugore ukimara kubyara ndetse n’uwonsa bakwiye kwibandaho

Uburyo bwiza kandi bworoshye umubyeyi yafashamo umwana kugenda vuba

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post