Ibinini bya Hedex kabuhariwe mu kuvura kuribwa umutwe

Ibinini bya Hedex kabuhariwe mu kuvura kuribwa umutwe


Ibinini bya hedex bizwi na benshi kubera ubushobozi bwabyo mu kuvura kuribwa umutwe ,si ibyo gusa bunakoreshwa mu kuvura ububabare bw’amenyo ,kuribwa mu mavi ,ibicurane ,ububabare bwo mu mihango ,muri rusange ibi binini bya hedex bikoreshwa mu kuvura ububabare budakabije.

Nanone ibinini bya hedex bishobora no gukoreshwa mu kugabanya umuriro ,aho bifasha umubiri gusohora no kurekura ubushyuhe.

Ibi binini bishobora guhuzwa nindi miti bikarushaho gukora no gutanga umusaruro wisumbuye ,cyane cyane bikunze guhuzwa na kafeyine ndetse n’ibinini bya Aspirine bityo bikaba byakoreshwa mu kuvura umutwe wo mu bwoko bwa migraine ,bene ubu bwoko bw’umutwe burababaza cyane kandi ntibupfa gukira mu buryo bworoshye uramutse ukoresheje imiti isanzwe nka paracetamol.

Ibinini bya Hedex bibarizwa mu bwoko bw’imiti ya non steroid anti inflammatory drugs ,ikaba ari imti ikoreshwa mu kuvura ububabare ,mu kugabanya umuriro no mu kurinda ko umuntu yabyimbirwa.

Uko ibinini bya hedex bikoreshwa ?

Ugomba gukurikiza amabwiriza wahawe na muganga wawe ,ushobora kurya ibinini bya hedex ukoresheje ibiribwa nk’umuneke ,ccg ukaba wabifatisha amazi .

Ni byiza kubifata ucyumva ibimenyetso .iyo ubifashe ibimenyetso byakorenze cyane bishobora kudakora neza.

Muri rusange abantu bakuru bakunze gufata amagarama 1000 ya hedex ariko bigafatwa inshuro enye ku munsi ,ubwo ni ukuvuga amagarama 400o ku munsi.

Urubuga rwa www.drugs.com ruvuga ko nyuma yo kunywa ibinini bya hedex ,utegereza iminota 30 ukba aribwo ubona ingaruka zabyo.

Icyitonderwa

Kirazira kunywa inzoga mu gihe uri kunywa ibinini bya hedex

Uko babika ibinini bya hedex

Ni byiza ku bika iyi miti ,ahantu humutse ,ahatgera izuba kandi hafungwa ,ukabishyira kure y’abana ,ni byiza kandi kubibika ahantu hatarengeje ubushyuhe bwa dogere 25.

Wakora iki mu gihe wibagiwe kunywa uyu muti?

Mu gihe wibutse kunywa uyu muti ,ufgasanga amasaha yarenze ,ni byiza kuwunywa ako kanya ariko niba igihe cyo kunywa Doze ikurikiyeho kitegereje ,mu gihe ubona icyo gihe cyo kunywa iyo Doze ikurikiyeho kigiye kugera ,tegereza ariyo unywa yonyine ,ubundi ukomeze uko bisanzwe.

Wakora iki mu gihe wanyweye umuti mwinshi (overdose)wa Hedex?

Mu gihe wibeshye ukanywa umuti mwinshi wa hedex .ni byiza kwihutira kubibwira muganga wawe,urubuga rwa www.drugs.com ruvuga ko mu gihe hatarashyira isaha ubonye ko wanyweye umuti mwinshi ,ushobora gukoresha amakara ,yagufasha guhangana niki kibazo.

Ibimenyetso bigaragrab ku muntu wanyweye umuti mwinshi wa hedex

Hari ibimenyetso bigaragara ku muntu wanyweye umuti mwinshi wa hedex birimo

  • kuribwa mu nda
  • kwangirika kw’impyiko
  • Kubura ubushake bwo kurya
  • kwangirika ku umwijima
  • Uruhu rugahinduka umweru
  • Kuruka
  • nibindi..

Ibinini bya hedex ku mugore utwite

Umugore utwite ashobora gukoresha ibinini bya hedex ariko nta bundi buryo bwamufasha buhari ,kandi habanza kurebwa icyo aknewe kuvugwa n’ingaruka wamugiraho ,ibyo byombi bigashyirwa ku munzani.

Ibinini bya hedex ku mugore wonsa

Urubuga rwa www.tabletwise.net ruvuga ko ku mugore wonsa kuba yakoresha ibinini bya hedex, nta ngaruka byamugiraho namba ,haba kuri we no ku mwana yonsa.

Ingaruka mbi gukotesha umuti wa hedex bishobora kukugiraho

Kimwe nindi miti ,gukoresha umuti wa hedex bishobora kugutera ibibazo bitandukanye birimo

  • Kuva
  • Guhumeka nabi
  • Kwishimagura
  • Kuzana udusebe mu kanwa
  • Kuzana uduheri ku ruhu
  • kubyimba mu maso
  • kubyimab ururimi
  • nibindi..

Hari igihe ku bantu bamwe na bamwe .uyu muti ushobiora kubatera ibibazo bikomeye birimo

  • kwangirika ku umwijima
  • Kuzana ibiheri ku ruhu ,rukanangirika
  • guhumeka nabi
  • kubyimba umubiri wose

Iyo bigenze gutya ni byiza guhagarika umuti ako kanya .

Izindi nkuru

Sobanukirwa na byinshi ku umuti wa Coartem wabaye ikimenyabose kubwo kuvura indwara ya Malariya

byinshi ku umuti wa Omeprazole ukoreshwa mu kuvura igifu

Ikimera cya kapusine ,umuti gakondo ukaze

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post