Dore ibyago biterwa no kugira umubyibuho ukabije

Dore ibyago biterwa no kugira umubyibuho ukabije

Umubyibuho ukabije uzana n’ibibazo bitandukanye birimo indwara zikomeye zishyira ubuzima bwawe mu byago cyane cyane nk’indwara z’umutima ,indwara ya Diyabete, indwara y’umuvuduko (hypertension) ,indwara ya stroke nizindi nyinshi ….

Nubwo abantu benshi bavuga ko umuntu ubyibushye aba afite ubuzima bwiza ariko burya si buri gihe hari aho bigera ahubwo wa mubyibuho ukabije ukaba isoko y’ibyago n’ubuzima bwuzuyemo igihu cy’indwara z’agahinda.

Ikigo gishinzwe kugenzura ibyorezo mu gihugu cya Amerika kivuga ko umubyibuho ukabije ari kimwe mu bintu bihangayikishije inzego z’ubuzima aho abagore barenga 35% bafite iki kibazo ,abagabo ni 31% nabo bafite iki kibazo cy’umubyibuho ukabije naho abana bari munsi y’imyaka 19 bafite ikibazo cy’umubyibuho ni 30%.

Byatangajwe ko kandi umubyibuho ukabije gitera imfu z’abantu barenga ibihumbi 300 ndetse bikanatwara akavagari k’amafaranga leta zunze ubumwe z’amerika kangana na miliyaridi 150.

Muri raporo yasohowe n’ikigo cya Global Nutrition Report ivuga ko mu Rwanda ,ikibazo cy’umubyibuho ukabije kiri ku kigero cya 7.9 % mu bana ,mu bagore bari hejuru y’imyaka 18 kikaba kiri ku kigero cya 9.3% naho mu bagabo bakuze kiri ku kigero cya 1.9 %

nta gushidikanya ko hatagize igikorwa .iki kibazo cy’umubyibuho ukabije cyakwibasira abantu benshi bityo hari ingamba zashyizweho mu rwego rwo guhangana niki kibazo ndetse no kurwanya indwara zitandura muri rusange .

muri izo ngamba harimo guknagurira abantu gukora siporo rusange ,gukangurira abantu kwivuza no kwisuzumisha indwara zitandura harimo Diyabete ,hypertension nizindi .ndetse hakozwe n’ubukangurambaga butandukanye kubijyanye n’imirire inoze.

Dore ibyago biterwa n’umubyibuho ukabije

Umubyibuho ukabije uza uherekejwe n’indwara zikomeye zirimo

1.Umuvuduko w’amaraso ukabije (hypertension)

Muri rusange ,uko umuntu afite umubyibuho niko n’ibinure byiyongera mu mubiri ,ibyo bigatera umubiri gusunika amaraso menshi ajya muri bya binure ,ibi bikongera akazi ku mutima ,hinyongereyeho no kuba bya binure bibi bigenda bikuzurana ku mutima no ku mitsi ,ibi byose iyo bihurijwe hamwe nibyo bibyara umuvuduko ukabije w’amaraso.

2.Indwara ya Diyabete

Umubyibuho ukabije ushobora kuba imvano y’uburwayi bwa Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri ,cyane cyane ku bantu bakuru ,umubyibuho ukabije utera igabanuka ry’umusemburo wa insuline ,uyu musemburo ugira uruhare mu kugabanya isukari mu maraso .

Umubyibuho ukabije kubera kugabanya imikorere y’umusemburo wa insuline nibyo bitera uburwayi bwa Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri.

3.Indwara z’umutima

Ku bantu bafite umubyibuho ukabije bakunze kwibasirwa nuko ibinure bigenda bikuzurana mu mitsi ,inshuro bwikube inshuro 10 ugereranyije n’abantu badafite umuibyibuho ukabije , indwara z’umutima zigaterwa nuko ibinure bigenda bikuzurana mu mitsi no ku mutima .

ibyo binure ndetse nibyo binure nanone byuzuranye mu mitsi nibyo bituma umutima ugira ikibazo ndetse umuntu agatangira n’ibibazo birimo kuribwa mu gatuza.

4.Kuribwa mu mavi n’indwara zo mu mavi muri rusange

Umubyibuho ukabije utera ikibazo mu mavi .bitewe nuko utera uburemere bukomeye mu mavi butewe n’ibiro byinshi byiyongereye , ibi ninabyo bitera uburwayi bwo mu mavi.

5.Indwara zo mu buhumekero

*Ibibazo mu buhumekero bishobora guterwa n’ibinure byapfukiranye ibihaha,ndetse bikaba byanaterwa n’ibiro byinshi ,abantu bafite umubyibuho ukabije kandi bakunze kwibasirwa n;uburwayi bwo kugona.

6.ibyago byo kwibasirwa na kanseri biriyongera

Cyane cyane ku bagore bafite umubyibuho ukabije ,ibyago byo gufatwa na kanseri y;amabere ,kanseri yo mu mara na kanseri ya nyababyeyi biriyongera bitewe n;umubyibuho ukabije kimwe no ku bagabo ibyago byo gufatwa na kanseri ya prostate nabo biriyongera.

Uburyo wahangana n’uburwayi bw’umubyibuho ukabije

Muri rusange hari uburyo umuntu ashobora guhanga na n’umubyibuho ukabije .muri ubwo buryo harimo

  • Kugabanya kurya indyo mbi yuzuyemo ibinyamavuta nibindi biribwa byakorewe mu nganda
  • Gukora imyitozo ngororamubiri
  • Kuryama ugasinzira bihagije
  • Kunywa amazi menshi
  • Kuruhuka
  • Kugabanya umwanya umara wicaye nko kureba televiziyo nibindi
  • Kugabanya imihangayiko
  • Kwibanda ku mafunguro akomoka ku bimera mu mafunguro yawe
  • Kugabanya ibintu biryoherera n’amasukari

Izindi nkuru wasoma

Indwara ya mugiga : ibimenyetso byayo ,impamvu ziyitera nuko ivugwa

indwara y’imitezi : ibimenyetso byayo ,imiti iyivura nuko wayirinda

indwara yo guhekenya amenyo mu gihe usinziye iterwa niki?

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post