Ibiribwa 8 Umurwayi w Hypertension akwiye kugendera kure no kwirinda

Ibiribwa 8 Umurwayi w Hypertension akwiye kugendera kure no kwirinda

Indwara ya Hypertension ni indwara itera kugira umuvuduko w'amaraso ukabije , ni indwara ikunze kwibasira benshi ku isi yose , iyi ndwara itazirwa akazina ka Silent killer kubera ko itagaragaza ibimenyetso cyane ahubwo bikagaragara ihita ikurembya cyangwa yaguteye ibindi bibazo bikomeye .

Indwara ya Hypertension ishobora gutera ibibindi bibazo biyishamikiye nk'indwara z'umutima ndetse n'indwara ya Stroke itera guturika ku dutsi tw'ubwonko.

Bimwe mu biribwa bishobora kongera no gutera ikibazo cy'uburwayi bw'umuvuduko w'amaraso ukabije (hypertension ) cyane cyane nk'ibiribwa byuzuyemo umunyu wa sodiyumu ,inzoga n'itabi nibindi byinshi ....

Dore Ibiribwa 8 ukwiye kwirinda no kugendera kure niba ufite indwara ya hypertension 

Dore Ibiribwa 8 ukwiye kwirinda no kugendera kure niba ufite indwara ya hypertension


Hari ibiribwa bitandukanye ukwiye kwirinda no kugendera kure niba ufite uburwayi bwa hypertension aribyo 

1.Ibiribwa byanyujijwe mu nganda 

.Ibiribwa byanyujijwe mu nganda

Ahanini ibiribwa byanyujiwe mu nganda biba byarongerewemo umunyu wa sodiyumu , ibi bikaba bikorwa mu rwego rwo kubirinda kwangirika no gutuma bibikika igihe kirekire .

Uko Umunyu wa sodiyumu uba mwinshi mu biribwa niko byongera ibyago byo kwibasirwa niyi ndwara ya hypertension. cyane cyane nk'inyama zo mu mikebe ,nibindi...

2.ibiribwa byokeje n'ibikaranze mu mavuta 

ibiribwa byokeje n'ibikaranze mu mavuta

Ibiribwa byokeje n'ibikaranze nabyo bishobora gutera ibibazo byo kuba umuvuduko w'amaraso warushaho kwiyongera no kukuzahaza.

mu gihe ubana n'uburwayi bwa hypertension ni byiza kwirinda ibiribwa birimo amafiriti , inyama zokeje nibindi ,, cyangwa ukaba wabirya gake gashoboka .

3.Ibiribwa byashizwemo umunyu nk'ubunyobwa 

Ibiribwa byashizwemo umunyu nk'ubunyobwa


Cyane cyane nka buriya bunyobwa bugurishwa bwashizwemo umunyu cyangwa injugu , kuko burya biba byashizwemo umunyu wa sodiyumu mubisi .

Uko ubirya niko bigushyira mu byago byo kuba wazahazwa niyi ndwara ya Hypertension , ni byiza ko wabyirinda ku buryo bushoboka .

4.Amata n'ibiyakomokaho 

Amata n'ibiyakomokaho


Burya amata na bimwe mu bikorwa mu mata , biba bikungahaye ku binure byinshi , cyane cyane aha bavuga nka cheese na butter .

Kubirya ku kigero gito nibyo byiza ku  bantu babana n'uburwayi bwa hypertension mu rwego rwo kwirinda ibyo binure byinshi kuko ari bibi kuribo .

5.Inzoga 

Inzoga

Inzoga ni mbi cyane ku bantu bafite uburwayi bwa hypertensio kubera ko kuyinywa bituma umuvuduko w'amaraso wiyongera cyane , uko ukomeza kuyinywa niko birushaho gutuma ubu burwayi bukuzahaza , bukaba bwanagutera ibindi bibazo .

6.Kafeyine 

Kafeyine


Kafeyine nayo ni mbi cyane ku bantu bafite uburwayi bwa hypertension kuko nayo ituma bushobora kukuzahaza , mu gihe wayinyoye nayo ubwayo itera umuvuduko w'amaraso kwiyongera bityo bikaba ari bibi cyane niba usanganywe ubu burwayi .

7.Ibinyobwa byongerewemo amasukari menshi 

Ibinyobwa byongerewemo amasukari menshi


Burya ibinyobwa byashizwemo amasukari menshi nk'amasoda nibindi nkabyo nabyo si byiza ku muntu usanzwe ufite uburwayi bwa hypertension .

8.Inyama zitukura n'inyama z'ibinure 

Ibinyobwa byongerewemo amasukari menshi

Burya inyama zitukura ni mbi cyane ku muntu usanzwe ufite uburwayi bwa hypertension , kimwe n'inyama z'ibinure cyane cyane nk'inyama z'ingurube .

Imirire iboneye ni ingenzi mu guhangana no kwivura indwara ya hypertension , uko ugenda unoza imirire yawe niko biguha ubushobozi bwo kubana niyi ndwara kandi nta ngaruka mbi iguteye .

Ni byiza gukurikiza inama z'abaganga no gufata imiti neza , indwara ya hypertension iyo yagenzuwe neza wabana nayo nta kibazo iteje kuri wowe .

Bimwe mu bibazo byibazwa na benshi 

Hari ibibazo byibazwa na benshi bijyanye n'imibereho y'umuntu ubana n'uburwayi bwa hypertensjion aribyo

1.Ese ni ingano ingana iki y'umunyu wa sodiyumu nshobora kurya ku munyu niba mfite uburwayi bwa hypertension?

Ikigo cya American Heart Association kivuga ko ku muntu ufite uburwayi bwa hypertension ashobora kurya utarengeje miligarama 1.500 ku munsi .

2.Ese nshobora kugabanya umuvuduko w'amaraso ukabije nkoresheje imirire ?

Umuvuduko w'amaraso ukabije ushobora kugabanywa n'imirire inoze ariko si buri gihe , hari igihe bikenera ko ufata imiti y'abaganga ndetse ugakurikiza nizindi nama uhabwa nabo.

3.Ese ni ibihe biribwa ngomba kwibandaho niba mfite hypertension?

Ibiribwa birimo imboga n'imbuto ,ubunyobwa , ingano n'ibizikomokaho bigira uruhare runini mu kurinda ko wazahazwa nubu burwayi .ni byiza ko wakwibanda kuri bene ibi biribwa .

izindi nkuru wasoma 


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post