Byinshi kuri Vitamini C , Akamaro kayo ku mubiri ndetse n'ibiribwa dusangami Vitamini C

 

Byinshi kuri Vitamini C , Akamaro kayo ku mubiri ndetse n'ibiribwa dusangami Vitamini C

Vitamini C ni imwe muri Vitamini mbumbatirabuzima , aho igira akaamto kanini mu gutuma uturemangingo tw'umubiri dukura ndetse no mu kudusana mu gihe twangiritse , nanone iyi vitamini ifasha mu gusukura no mu kurinda umubiri irwanya ibinyabutabire bibi bizwi nka free radicals .

Nanone Vitamini C ishyirwa mu cyiciro cy'ibyitwa antioxidant aho bifasha mu kurinda no gusukura umubiri , iyi vitamini ikaba inahabwa irindi zina rya Ascorbic Acid (soma Asidev asikorubike ) 

Ingano ya Vitamini ikenerwa ku munsi igenwa n'imyaka ufite ndetse n'igitsina cyawe ,ariko mu rusange ibipimo bihurirwaho ni miligarama 40-75 kum munsi .

Vitamini C tuyisanga mu mboga n'imbuto cyane cyane nka indimu ,amaronji n'imbogarwatsi ariko dushobora no kuyisanga mu nyanya .

Iyo Vitamini C yabaye nkeya mu mubiri itera uburwayi buzwi nka Scurvy ,uburwayi butera kuzana utubara ku ruhu ,ukaba ushobora no kuva mu kanwa cyangwa mu mazuru byoroshyecyane cyane nko mu gihe woza mu kanwa .

Ibiribwa bikungaye kuri Vitamini C 

Hari amoko menshi y'ibiribwa akungahaye kuri Vitamini C ariyo
  • Indimu n'amaronji
  • Inkeri
  • Urubuto rwa Watermelon
  • inanasi
  • Ipapayi
  • inyanya
  • Puwavuro
  • Imboga za Epinari
  • Imboga za Borokoli
  • amapera 
  • imbuto za kiwi
Muri rusange Vitamini C iboneka mu mbuto n'imboga ku bwinshi , iyi ikaba ari vitamini wasanga mu biribwa byinshi byo muri ubwo bwoko , 

Akamaro ka Vitamini C ku mubiri wa muntu 

Byinshi kuri Vitamini C , Akamaro kayo ku mubiri ndetse n'ibiribwa dusangami Vitamini C


Vitamini C ifite akamaro kanini kandi gatandukanye ku mubiri wa muntu karimo 
\

1.Kuzamura ubudahangarwa bw'umubiri 

Vitamini C ifasha mu kuzamura no gukomeza ubudahangarwa bw'umubiri we , aho ifasha mu kurema intete zera (white blood cells) izi ntete zikaba zifasha mu guhangana n'indwara mu gihe urwaye .

2.Ifasha mu kurinda uruhu no gutuma rumera neza 

Vitamini C ifasha mu ikorwa rya Collagen (soma kolajeni , ni poroteyine yo mu ruhu )  Collagen ituma uruhu rworoha , rukagira itoto kandi rugakweduka neza .

Nanone Collagen ifasha uruhu mu kururinda ko rwakwangizwa n'imirasire y'izuba cyangwa ko rwakangizwa n'ibindi bintu bishobora ku ruhumanya.

3.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara zidakira 

Vitamini ifasha umubiri mu kugabanya ibyago byo kwibasirwa n;indwara zidakira , cyane cyane nk'indwara z'umutima na kanseri aho igabanya mu mubiri ibinyabutabire bibi , bishobora kwangiza um,ubii no kuwutera uburwayi .

4.Gufasha umubiri mu kwinjiza ubutare 

Vitamini C igira uruhare runini mu gufasha umubiri kwinjiza ubutare , mu gihe cy'igogorwa , ubutare bufasha mu kurema intete z'amaraso no kuyurinda ibibazo byo kugira amaraso make .

5.Gufasha komora igisebe mu gihe wakomeretse 

Vitamini C ifasha mu kurema udutsi dutwara amaraso cayne cyane ahari igisebe ,wakomeretse , nanone ikaba ifasha mu ikorwa rya collagen , ibi byose bikaba bifasha mu komora aho wakomeretse .

6.Kurinda ubwonko 

Vitamini C ifasha mu kurinda ubwonko kwangizwa n'ibinyabutabire bibi , ndetse ikanagabanya ibyago byo kuba wakwibasirwa n'indwara ya Alzheimer ifata ubwonko .

7.Kugabanya umuvuduko w'amaraso ukabije 

Ubushakashatsi bugaragaza ko Vitamini C ifasha mu kugabanya umuvuduko w'amaraso ukabije cyane cyane ikaba nziza ku bantu bafite ubu burwayi bwa hypertension.

8.Gufasha mu kurwanya utubuye dufata mu mpyiko (kidney stones ) 

Vitamini C ifasha mu kurwanya utubuye dufata mu mpyiko aho igira uruhare runini mu kugabanya bimwe mu binyabutabire biba mu nkari bishobora gutuma havuka utu tubuye .

Ibimenyetso byakwereka ko ufite Vitamini C nkeya mu mubiri 

Hari ibimenyetso byakwereka ko ufite Vitamini C nkeya mu mubiri birimo 

  • Guhorana umunaniro
  • Kubyimba ishinya ikaba ishobora no kuva amaraso
  • Kugira uruhu rwumagaye 
  • Uburwayi bw'amaraso make 
  • Kugira igisebe kigatinda gukira 
  • Kuribwa mu ngingo 
Ibi ni ibimenyetso byakwereka ko ufite Vitamini C nkeya, iyo Vitamini C yabuze , wibasirwa n'indwara ya Scurvy , nibi bimenyetso bishobora ku kwereka ko ufite iyi ndwara.

Ibibazo byibazwa na benshi bijyanye na Vitamini C 

Hari ibibazo byibazwa na benshi bivuga kuri Vitamini C , bimwe muri ibyo bibazo ni ibi bikurikira 

1.Ese ni Vitamini C ingana iki nkeneye ku munsi 

Muri rusange , umuntu mukuru akenera Vitamini C ingana na miligarama 40 kugeza 75 ku munsi , izi akaba ashobora kuzikira mu mafunguro ye ya buri munsi .

2.Ese nshobora kwinjiza Vitamini C irenze ikenewe nyikuye mu biribwa , ni izihe ngaruka byantera ?

Ntibikunze kubaho ko mu biribwa wakuramo Vitamini C irenze ikenewe , keretse gusa mu gihe wahekenye ibinini bya Vitamini C , iyo iyi vitamini yabaye nyinshi mu mubiri , bishobora kugutera ibibazo birimo kurwara impiswi no kubyimba mu nda hakanakubabaza.

3.Ese umugore wonsa n'umugore utwite bashobora gufata Vitamini C ?

Ubushakashatsi ntabwo buragaraza ko hari ingaruka mbi , gufata Vitamini C bishobora kubagiraho ariko ni byiza ko bafata ibinini bya Vitamini C gusa mu gihe babyandikiwe na muganga .

4.Ni ibihe biribwa nshobora gusangamo Vitamini C 

Vitamini C iboneka cyane cyane mu mboga n'imbuto , aha twavuga nka indimu , imbogarwatsi , inyanya , watermelon nibindi....

5.Ese nshobora kubona Vitamini C ihagije nkoresheje amafunguro gusa ? 

Yego birashoboka ,abantu benshi burya , amafunguro niyo bakuramo Vitamini C bakeneye , buretse mu gihe ufite uburwayi butuma vitamini C idakamurwa mu mafunguro neza , ushobora gukoresha ibinini byayo.

6.Ese guteka amafunguro ntibishobora kwangiza Vitamini C ?

Guteka bishobora kwangiza Vitamini C , ndetse bikanagabanya n'ingano ya Vitamini C wagombaga gukura muri ayo mafunguro .

Izindi nkuru wasoma 




Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post