Byinshi wibaza kuri Vitamini A : Akamaro kayo ku mubiri ,Kuberiki ari Vitamini y'ingenzi mu mibereho ya muntu

 

Byinshi wibaza kuri Vitamini A : Akamaro kayo ku mubiri ,Kuberiki ari Vitamini y'ingenzi mu mibereho ya muntu

Nta kabuza wumvise ko abana bato bahabwa Vitamini A .kubera iki bayihabwa ? kubera iki iyi vitamini ari ingenzi ku mubiri ? ni akahe kamaro kayo ku mubiri wa muntu ? Vitamini A ni imwe muri Vitamini nziza kandi nkenerwa na muntu ifasha mu kurinda amaso yawe no gutuma abona neza ndetse ikanafasha mu kubaka ubudahangarwa bw'umubiri .

Vitamini nanone igira uruhare runini mu bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere ndetse ituma umwana muto akura neza ,Iyi vitamini tuyisanga mu biribwa (byaba ibikomoka ku matungo n'ibikomoka ku bimera ) 

Ikinyabutabire cyitwa Carotenoids dusanga mu biribwa bikomoka ku bimera nka karoti ,inyanya ,indimu n'ibindi kibasha guhindurwamo iyi vitamini ku buryo bworoshye .bivuze ko Carotenoids zibyara Vitamini A.

Aho dusanga Vitamini A 

Vitamini A dushobora kuyisanga mu mafunguro no mu biribwa bitandukanye 
  • Aho dusanga Vitamini A itunganyije neza ni : Inyama y'ifi ,inyama y'umwijima ,amata n'ibiyakomokaho no mu magi 
  • Aho dusanga ikinyabutabire cya Carotenoids gihindurwamo Vitamini A bikozwe n'umubiri : aha ni mu mboga no mu mbuto nko muri karoti ,inyanya ,nibindi nanone dushobora kuyisangamo iri mu bwoko bw'ikinyabutabire cya beta carotene nacyo gihindurwamo vitamini A bikozwe n'umubiri .

Ese ni vitamini A ingana iki umubiri wa muntu ukenera ? 

ingano ya vitamini A umubiri wa muntu ukenera ku munsi  ishyingira ku myaka yawe ndetse n'igitsina cyawe 
  • kuva ku munsi 0 kugeza ku mezi 6 umuubiri ukenera 400 mcg za vitamini A ku munsi 
  • Kuva ku mezi 7 kugeza ku mezi 12 ,umubiri ukenera vitamini A mcg 500ku munsi 
  • kuva ku mwaka 1 kugeza ku myaka 3 ,umubiri ukenera Vitamini A ingana na mcg 300
  • Kuva ku myaka 4 kugeza ku myaka 8 ,umubiri ukenera Vitamini A ingana na mcg 400
  • kuva ku myaka 9 kugeza ku myaka 13 ,umubiri ukenera Vitamini A ingana na mcg 600
  • abasore b'ingimbi , kuva ku myaka 14 kugeza ku myaka 18 ,umubiri wabo ukenera Vitamini A ingana na mcg 900 
  • Abakobwa b'ingimbi kuva myaka 14 kugeza ku myaka 18 bakenera Vitamini A ingana na mcg 700 ku munsi 
  • Abagabo ,umubiri wabo ukenera vitamini A ku munsi ingana na mcg 900
  • Abagore ,umubiri wabo ukenera vitamini A ingana na mcg 700
  • Umugore wonsa umubiri we ugakenera vitamini A ku munsi ingana na mcg 1300

Ibiribwa dusangamo Vitamini A ku bwinshi 

Ibiribwa dusangamo Vitamini A ku bwinshi

Hari amoko menshi y'ibiribwa dusangamo vitamini A ku bwinshi ariyo 
  • Amafi 
  • inyama y'umwijima
  • amaronji
  • imboga za epinari
  • ibirayi 
  • karoti
  • imboga za borocolli
  • imbuto za cantaloupe , \
  • amata n'ibiyakomokaho
  • amagi 
  • ingano 
Muri rusange Vitamini A ishobora kuboneka  mu bikomoka ku matungo m'ibikomoka ku bimera ku bwinshi ,kuyibona mu biribwa biba byoroshye kubera ko mu mboga hafi ya zose dusangamo Vitamini A .

Amatsinda y'abantu bafite ibyago byinshi byo kutabona Vitamini A ihagije mu mubiri wabo 

mu bihugu bikennye niho haboneka umubare munini w'abantu bafite ikibazo cya Vitamini A nkeya mu mubiri ari benshi ,ariko hari amatsinda y'abantu bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n'ikibazo cyo kubura iyi vitamini A ariyo
  • Abana bavutse batujuje igihe
  • abana bato
  • abagore batwite
  • abagore bonsa 
  • abantu bafite indwara mu mara zituma intungamubiri zitinjira neza 

Ibimenyetso bya Vitamini A nkeya mu mubiri 

umuntu ufite iyi vitamini nkeya mu mubiri agaragaza ibimenyetso birimo 
  • indwara y'amaso ya Xerophthalmia irangwa no kunanirwa kubona neza iyo hari urumuri ruke ,iyo itavuwe neza ishobora gutera ubuhumyi 
  • kwibasirwa n'indwara zifata mu buhumekero no mu bihaha
  • ushobora kwibasirwa n'uburwayi bw'amaraso make mu mubiri 

Akamaro ka Vitamini A ku mubiri wa muntu 

Vitamini A ifite akamaro gakomeye ku mubiri wa muntu karimo 
  • kurinda amaso no gutuma abona neza 
  • kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri
  • Gutuma umwana muto akura neza 
  • Kugira uruhare runini mu kurwanya ubugumba no mu gukuza intangangabo ndetse n'igi ku mugore
  • Kuzamura ubudahangarwa bw'umubiri

Dusoza 

Vitamini A ni ingenzi mu mibereho ya muntu kandi ntiwagira ubuzima bwiza ,mu gihe utabona iyi vitamini ,iyi vitamini dushobora kuyisanga mu biribwa , Ariko vitamini A ishobora kugutera ibibazo mu gihe ari nyinshi mu mubiri birimo nko kubura appetit ,kwangirika ku mwijima nibindi ....

Kurya amafunguro ariho imboga n'imbuto nibwo buryo bworoshye bwo kubona iyi vitamini ku buryo buhagije 

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post