Kurya umunyu mwinshi bitera ibyago bikomeye ku mubiri birimo n'urupfu ,Sobanukirwa na byinshi

Kurya umunyu mwinshi bitera ibyago bikomeye ku mubiri birimo n'urupfu ,Sobanukirwa na byinshi

Nubwo bwose umubiri wa muntu ukenera umunyu ngo ubashe gukora neza ,ariko kuwurya ari mwinshi cyane bitera ibygao bikomeye birimo no kuba wapfa ,bikakongerera ibyago byinshi byo kwibasirwa n'indwara zikomeye nka Hypertension ,indwara z;umutima ,kwingirika kw'impyiko n'umwijima n'ibindi ..

Umubiri w'umuntu mukuru ukenera umunyu ungana n'akayiko gato kakandi k'icyayi ku munsi ,ubwo ukaba ungana na miligarama 2.400 ku munsi ,ukaba ari umunyu muke cyane ,iyo rero uwurengeje ,nibwo uba utangiye kwangiza ubuzima bwawe uhereye ako kanya .

Mbere yuko tuvuga ku ngaruka zo kurya umunyu mwinshi ku mubiri wa muntu reka tuvuge ku kamaro kawo 

akamaro ku munyu ku mubiri wa muntu 

Nubwo bwose kurya umunyu mwinshi bifite ingaruka mbi ku mubiri wa muntu ,ariko kurya umunyu uri mu kigero gikwiye bifite akamaro kanini karimo 
  • Utuma umubiri ubasha kugenzura no gushyira ku murongo ama electrolyte 
  • ufasha ubwonko mu kwihutisha amakuru anyura mu myakura yumva 
  • utuma umubiri ubasha kwinjiza amazi ahagije ndetse no kuyasohora 
  • ugira uruhare runini mu gushyira ku kigero cyiza umuvuduko w'amaraso 
  • nibindi...

Ingaruka  mbi zo kurya umunyu zako kanya

Ku bantu bamwe na bamwe ,iyo bariye umunyu mwinshi bihita bibagiraho ingaruka mbi byako kanya zirimo 
  • Kubyimba mu maso ,ibirenge n'intoki
  • Kubyimba mu nda 
Nubwo ibi bimenyetso bitamara igihe kirekire ariko biba bigaragaza ko umubiri wawe urimo kugorwa nuwo munyu .

Ingaruka zo kurya umunyu mwinshi z'igihe kirekire 

Kurya umunyu mwinshi bimara igihe kirekire bigira ingaruka mbi ku mubiri wa muntu ,zirimo 
  • Impyiko zawe zigenda zitakaza ubushobozi bwo gusohora amazi mu mubiri ari nako zigenda zirushaho kwangirika 
  • Kwibasirwa n'indwara ya Hypertension nayo ishobora gutera ikibazo cya Stroke
  • kwibasirwa n'indwara z'umutima cyane cyane izwi nka congestuve heart failure
  • ibyago byo kwibasirwa na kanseri y'igifu biriyongera 
  • ibyago byo kuba wapfa mu buryo butunguranye biriyongera cyane
  • bituma umubiri utabasha kwinjiza umunyungugu wa karisiyumu uhagije ibyo bikaba byatera indwara ya osteoporosis itera kwangirika kw'amagufa 
  • Ibyago byo kwibasirwa n'indwara y'utubuye two mu mpyiko izwi nka kidney stones biriyongera 

Ibimenyetso byakwereka ko uri kurya umunyu mwinshi 

Ibimenyetso byakwereka ko uri kurya umunyu mwinshi


hari ibimenyetso bishobora ku kwereka ko uri kurya umunyu mwinshi birimo 
  • Kubyimba mu nda nyuma yo kurya 
  • Umuvuduko w'amaraso yawe uriyongera 
  • Kubyimba ibirenge
  • Kugira inyota nyinshi 
  • kwiyongera ibiro cyane 
  • Ntabwo usinzira neza 
  • Guhoran intege nkeya 
  • kuribwa mu gifu 

Nubwo bwose umunyu ari mwiza mu mikorere y'umubiri ariko kurya umunyu mwinshi ni bibi cyane kuko bitera uburwayi bukomeye kuri wowe ,cyane cyane ubwo burwayi bukaba ari ukwangirika ku mwjima . kwiyongera ku muvuduko w'amaraso ,ibyago byo kuba wapfa bitunguranye biriyongera nibindi...
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post