Ni amasaha angahe ukwiye kuryama hagendewe ku myaka yawe

 

Ni amasaha angahe ukwiye kuryama hagendewe ku myaka yawe

Burya kuryama ni ikitu cy'ingenzi ku buzima bwa muntu ,ni kimwe mu bintu bya mbere bitera ubuzima bwiza ,bikarinda uburwayi butandukanye ,bigatuma ubwonko buruhuka ,kutaryama bitera ibibazo bitandukanye by'uburwayi nka diyabete ,umubyibuho ukabije ,ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima nibindi..

Abahanga mu buvuzi bavuga ko amasaha ukwiye kuryama ,ajyana n'ikigero cy'imyaka ufite ,uko imyaka yawe yiyongera niko amasaha yo kuryama agabanuka ,abana bato baba bagom,ba kuryama igihe kirekire cyane .

Umwana w'uruhinja (Kuva ku mezi 0 kugeza ku meza 3 ) 

Umwana w'uruhinja (Kuva ku mezi 0 kugeza ku meza 3 )

umwana uri muri iki kigero ,kuva ku mezi 0 kugeza ku mezi 6 , ikigo cya American Sleep Academy kivuga ko umwana wo muri iki kigero aba agomba kuryama amasaha 14 kugeza ku masaha 17 ku munsi , umwana muto aba agomba kuryama bihagije kandi akaryama umwanya muremure.

ibi bikaba bifasha gukura neza ,bikamurinda uburwayt butandukanye ndetse bikanagira ingaruka nziza ku buzima bw'umwana muri rusange.

Umwana muto  (kuva ku mezi 4 kugeza ku mezi 12 ) 

Umwana muto  (kuva ku mezi 4 kugeza ku mezi 12 )


Umwana wo mu kigero cy'amezi 4 kugeza ku mezi 12 , aba agomba kuryama igihe kinini kiva ku masaha 12 kugeza ku masaha 16 ku munsi ,ibi nabyo bikaba ari byiza ku mwana kuko bituma akura neza .


Umwana ufite umwaka 1 kugeza ku myaka 2 

Umwana ufite umwaka 1 kugeza ku myaka 2

Umwana ufite umwaka 1 kugeza ku myaka 2 aba agomba kuryama byibuze amasaha 11 kugeza ku masaha 14 ku munsi ,ibi nabyo bikaba bituma umwana akura neza ,akarushaho kugira ubuzima bwiza 

Umwana ufite imyaka 3 kugeza ku myaka 5 

Umwana ufite imyaka 3 kugeza ku myaka 5


Umwana muto uri muri iki kigero ,cyo kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 5 ,ni byiza ko umwana wo muri iki kigero amenyerezwa kuryama bihagije , uyu mwana agomba kuryama amasaha 10 kugeza ku masaha 13.ku munsi

Umwana ufite imyaka 5 kugeza ku myaka 12

Umwana ufite imyaka 5 kugeza ku myaka 12


Umwana uri muri iki kigero nawe aba agomba kuryama igihe kinini kurusha abantu bakuru ,uyu mwana aba agomba kuryama amasaha 9 kugeza ku masaha 12 ku munsi .

Ingimbi kuva ku myaka 13 kugeza ku myaka 18 

Ingimbi kuva ku myaka 13 kugeza ku myaka 18


ingimbi ziba zigomba kuryama bihagije ,umwana wo muri iki kigero aba agomba kuryama 8 kugeza ku masaha 10 ku munsi ,aya masaha afasha umubiri wabo kuruhuka neza ndetse akanfasha n'ubwonko bwabo kuruhuka bihagije .


Umuntu mukuru kuva ku myaka 18 kugeza  ku myaka 63

Umuntu mukuru kuva ku myaka 18 kugeza  ku myaka 63


abantu bakuru baba bagomba kuryama byibuze amasaha 7 kugeza ku masaha 9 ku munsi ,umuntu mukuru aba agomba kuryama bihagije nabwo bifasha umubiri we kuruhuka bihagije .


Umuntu ufite imyaka 60 gusubiza hejuru 

Umuntu ufite imyaka 60 gusubiza hejuru


Abageze mu za bukuru ,baba bagomba kuryama amasaha 7 kugeza 9 ,nubwo bigenda bigorana gutora agatotsi  iyo umuntu arimo gukura ariko uko byagenda kose uba ugomba gushaka uburyo wabona aya masaha yo kuryama ku munsi .

Dusoza 

Burya buri muntu wese aba agomba gufata igihe gihagje cyo kuryama no gusinzira ,kuryama bibumbatiye ubuzima bwiza ,iyo utaryama neza kandi bihagije .bituma wibasirwa n'indwara zitandukanye nka diyabete ,indwara z'umutima nizindi .

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post