Unywa inzoga ? Kunywa inzoga bikongerera ibyago byo kwibasirwa nubu bwoko 5 bwa Kanseri

 

Unywa inzoga ? Kunywa inzoga bikongerera ibyago byo kwibasirwa nubu bwoko 5 bwa Kanseri

Hari impamvu zikongerera ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya kanseri ,cyane cyane usanga inyinshi muri izo mpamvu ziterwa n'imibereho tubayemo nko kunywa inzoga ,kunywa itabi nibindi...., 

akenshi usanga n'ibiribwa turya bishobora kutwongerera ibyago byo kwibasirwa na kanseri cyangwa bikaziturinda .

Ni gute ibiribwa n'ibinyobwa bishobora kongera ibyag bwo kwibasirwa na kanseri ?

Ibinyabuatbire bya Carcinogens bizwiho gutera uburwayi bwa kasneri dushobora kubisanga mu biribwa no mu binyobwa cyane cyane nko mu nyama zitukura no mu binyobwa byanyujijwe mu nganda .

Uko umuntu arya ibyo biribwa niko n'ibyago byo kuba yakwibasirwa nubwo burwayi byiyongera ,

Dore ubwoko 5 bwa kanseri bufitanye isano ya hafi no kunywa inzoga 

Dore ubwoko 5 bwa kanseri bufitanye isano ya hafi no kunywa inzoga


1.Kanseri y'ibere 

ikigo cya Cancer Care Ontario kivuga ko umugore unywa ibirahuri 2 by'inzoga ku munsi ,ibyago byo kwibasirwa na kanseri y'ibere byiyongera ku kigero cya 31 % ugereranyije n'abagore batayinywa .

ibi bikaba biterwa nuko ku mugore ,kunywa inzoga bituma umusemburo wa esitorojeni utembera mu maraso wiyongera cyane ,cyane cyane ku bagore bataragera mu gihe cya menopause ,ibi rero bikaba byakongera ibyago byo kwibasirwa niyi kanseri .

2.Kanseri yo mu mara 

ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2020, bwagaragaje ko kunywa inzoga byongera ibyago byo kwibasirwa na kanseri yo mu mara ku kigero cya 20%.

ibi bigaterwa nuko kunywa inzoga byongera byo kuba mu mara havuka utubyimba tuzwi  nka polyps dushobora kubyara iyi kanseri.

3.Kanseri yo mu muhogo

ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya McGILL bwagaragaje ko kunywa inzoga byongera ibyago byo kwibasirwa na kanseri yo mu muhogo bwikube 7 ugereranyije n'abantu batazinywa .

ibyago byo kwibasirwa niyi kanseri byiyongera ,iyo hiyongereyeho kunywa itabi 


4.Kanseri y'umwijima

kunywa inzoga byongera ibyago byo kwibasirwa na kanseri y'umwijima ,ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo cya American Insititute for Cancer Research kivuga ko kunywa inzoga bitera kwangirika ku mwijima ,bikawutera uburwayi bwa cirrhosis , arinabwo butera kanseri y'umwijima.

5.Kanseri yo mu kanwa 

kunywa inzoga byongera ibyago byo kwibasirwa na kanseri yo mu kanwa ,cyane cyane ibi byago bikiyongera iyo unywa itabi.

Izindi nkuru wasoma



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post