Ibiribwa 10 Umurwayi wa Diyabete akwiye kwirinda no kugendera kure

 

Ibiribwa 10 Umurwayi wa Diyabete akwiye kwirinda no kugendera kure

Indwara ya Diyabete ni imwe mu ndwara mbi zidakira , akndi ikaba ifata umubare munini w' abantu hirya no hino ku isi , iterwa nuko umubiri utakibasha gutunganya isukari neza no kuyishyira ku kigero gikwiye mu maraso.

Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko intambwe ya mbere mu guhangana niyi ndwara ku muntu uyifite ari ukugenzura imirire ye ndetse akagira n'ibiribwa bimwe na bimwe yigomwa kugira ngo arusheho kugira ubuzima bwiza no kubana niyi ndwara .

Abahanga mu mirire bemeza ko hari ibiribwa bitandukanye bituma isukari yo mu maraso itumbagira ndetse ibi bikaba ari bibi cyane ku murwayi wa Diyabete.

Iyo ubana n'uburwayi bwa Diyabete ariko ntiwigenzure ngo unagenzure imirire yawe  bigutera ingarukam mbi zirimo n'urupfu .

Dore ibiribwa 10 ukwiye kwirinda niba ubana na Diyabete 

Hari ibiribwa bitandukanye umurwayi wa Diyabete aba agomba kwirinda uko byagenda kose , ibyo biribwa ni ibi bikurikira .

1.Ibinyobwa by'imitobe

Ibiribwa 10 Umurwayi wa Diyabete akwiye kwirinda no kugendera kure

Ibinyobwa by'imitobe .amafanta , imitobe y'imbuto , burya si byiza ku murwayi wa diyabete kuko biba byarongerewemo amasukari menshi yo mu nganda kugira ngo birusheho kuryoha.

Kubinywa ni nko kwiyahura kuko bihita bizamura ikigero cy'isukari mu maraso ku buryo gitumbagira bikagira ingaruka mbi ku murwayi wa diyabete .

2.Imikati 

Ibiribwa 10 Umurwayi wa Diyabete akwiye kwirinda no kugendera kure

Ahanini iyo bakora imikati , bongeramo amasukari , aya masukari si meza ku murwayi wa diyabete kuko nayo ashobora kuzamura isukari yo mu maraso igatumbagira .

Hari imikati ikoranwa umwimerere yagenewe abarwayi ba diyabete , niyo burya uba ukwiye gushaka kuko yo byibuze ntizamura isukari kandi kuyikora nta masuka yo mu nganda yongeramo.

3.Ibiryo bikaranze 

Ibiribwa 10 Umurwayi wa Diyabete akwiye kwirinda no kugendera kure

Ibiryo bikaranze biba byuzuyemo amavuta .amasukari n'umunyu . ibi nabyo bikaba ari bibi ku murwayi wa diyabete kuko bishobora gutumbagiza isukari yo mu maraso.

Ni byiza ko umurwayi wa diyabete yirinda ibiryo bitetse mu mavuta cyane cyane nk'amafiriti , ibirayi byatetswe mu mavuta n'ibindi , byakunda akabirya gake gashoboka.

4.Ibinure n'amavuta menshi 

Ibiribwa 10 Umurwayi wa Diyabete akwiye kwirinda no kugendera kure

Ibiryo birimo ibinure n'amavuta menshi nabyo si byiza ku murwayi wa diyabete kuko nabyo bishobora gutuma isukari yo mu maraso itumbagira ku kigero gikabije .\

5.Inyama zanyujijwe mu nganda 

Ibiribwa 10 Umurwayi wa Diyabete akwiye kwirinda no kugendera kure

Inyama zanyujijwe cyane cyane nk'amasosiso , inyama zo mu mikebe nizindi nkazo , burya si  byiza ko umurwayi wa diyabete azirya kuko nazo ziba zarongerewemo imyunyu nka sodiyumu , zikongerwamo ibinure ndetse n'ibinyabutabire bya nitrates.

Si ibyo gusa ibi biribwa bishobora n kongera ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima bityo by'umwihariko,  umurwayi wa diyabete agomba kuzirinda.

6.Imbuto zibamo isukari nyinshi 

Ibiribwa 10 Umurwayi wa Diyabete akwiye kwirinda no kugendera kure

Burya imbuto zibamo amasukari menshi nazo si nziza ku murwayi wa diyabete , izi mbuto twavuga nka inkeri cyangwa imineke , 

Nubwo izi mbuto ari nziza , ariko ni byiza ko wazirya ku kigero gito cyane mu gihe ubana n'uburwayi bwa diyabete.

7.Ibikomoka ku mata 

Ibiribwa 10 Umurwayi wa Diyabete akwiye kwirinda no kugendera kure

Cyane cyane nka Yawurute , burya ahanini usanga zarongerewemo amasukari menshi , ibi rero bikaba bishobora gutera ikibazo ku murwayi wa diyabete .

Muri rusange . amata si mabi ,ikibi ni ibyo bindi biyakomokaho biba byarongerewemo amasukari menshi.

8.Inzoga 

Ibiribwa 10 Umurwayi wa Diyabete akwiye kwirinda no kugendera kure

Inzoga nazo si nziza ku murwayi wa Diyabete , kubera ko zishobora gutera isukari yo mu maraso guhindagurika cyane ku buryo bishobora kumutera ingaruka mbi .

By'umwihariko ku murwayi wa diyabete , aba agomba kwirinda kunywa inzoga uko byagenda kose cyangwa byamunanira akabikora ku kigero gito gishoboka.

9.Udusinakisi (Snacks) 

Ibiribwa 10 Umurwayi wa Diyabete akwiye kwirinda no kugendera kure

Burya ibi biryo barya bizwi nka snacks , birimo uturindazi , utubiswi , ahanini tuba twarongerewemo isukari nyinshi , imyunyu n'amavuta menshi .

Ku murwayi wa diyabete , kuturya  bizamura isukari yo mu maraso ku kigero gikabije , ibi bikaba byamutera ibibazo bikomeye .

10.Ketchup 

Ibiribwa 10 Umurwayi wa Diyabete akwiye kwirinda no kugendera kure

Burya Ketchup nibindi nka Barbecue sauce si byiza ku birya mu gihe , ubana n'uburwayi bwa diyabete , kubera ko nabyo biba birimo amasukari menshi.

Ni byiza kuzirikana ko buri mpinduka mu mirire wifuza gukoa kandi ubana n'uburwayi bwa diyabete , uba ugomba kubiganiriza muganga wawe.

Imirire iboneye ni intambwe ya mbere mu buvuzi bw'indwara ya diyabete , kumenya kwikurikira no kwifata mu mirire ni ingenzi ku murwayi wa diyabete .

Hari ibintu bitandukanye bishobora gufasha umurwayi wa diyabete birimo 
  • Gukora imyitozo ngororamubiri
  • gukurikiza inama za muganga 
  • kwibanda no kunoza imirire yawe
  • kureka kunyw inzoga n'itabi 
  • nibindi....

 

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post