Dore impamvu 8 usanga abakobwa bamwe bafite ubwoya bwinshi ku mubiri

 

Dore impamvu 8 usanga abakobwa bamwe bafite ubwoya bwinshi  ku mubiri

Hari igihe ubona abagore cyangwa abakobwa bafite ubwoya ku mubiri , cyane cyane mu maso , ku nda no ku maguru , ibi hari impamvu zitandukanye zishobora kubitera cyane cyane impamvu ya mbere ikaba ari imisemburo iba itari ku murongo nkuko byagakwiye .ariko hari nizindi mpamvu zishobora kubitera,

Kuri bamwe bishobora kubatera ipfunwe mu bandi ndetse ukaba ushobora no kubona byarangije ubwiza n'ikimero cyuwo mukobwa ufite ubwoya umubiri wose .

Mu buryo karemano , abantu bose bagira ubwoya ku mubiri , cyane cyane ibi bikaba bikunze kugaragara ku bagabo aho baba bafite ubwoya umubiri wose .

Ku mugore bishobora gufatwa nk'ikibazo niyo mpamvu twifushe ku kubwira impamvu zibitera niyo wakora mu gihe uri umugore /umukobwa ufite ubwoya bwinshi ku mubiri.

Dore impamvu zitera abagore /abakobwa kugira ubwoya bwinshi ku mubiri 

Hari impamvu nyinshi zitera abakobwa kugira ubwoya bwinshi ku mubiri zirimo 

1.Kuba ufite imisemburo ya kigabo myinshi 

Burya imisemburo ya kigabo myinshi cyane cyane nka Testosterone na Androgen niyo itera kuzana ubwoya bwinshi ku mubiri , iyo rero umukobwa afite iyi misemburo myinshi , bimutera kugira iki kibazo,

Ni ibintu bibaho ko umukobwa yavukana iyi misemburo myinshi kandi ntibimubuze kubyara no kujya mu mihango nk'abandi ariko bituma anagira bimwe mu bimenyetso bya kigabo no kuba ashobora kumera ubwanwa.

2.Ufite indwara ya polycystic Ovary Syndrome (PCOS )

Iyi ni indwara itera kubura uburinganire mu misemburo ya kigore , ikaba yibasira igitsinagore , imwe mu misemburo ikaba myinshi cyane , indi ikaba mike ,  umuntu ufite iyi ndwara ashobora kugira iki kibazo cyo kuzana ubwoya bwinshi ku mubiri.

3.Kunywa imiti ikoze mu misemburo 

burya kunywa imiti ikoze mu misemburo nk'ibinini byo kuboneza urubyaro ,ibinini byongera imisemburo ndetse n'ibinini bivura indwara z'agahinda , ibi binini ku muntu uri kubinywa bishobora kumutera ibibazo byo kumera ubwoya ku mubiri ariko bikaza nk'ingaruka zo kunywa ibyo binini (side effects)

4.Uruhererekane rwo mu muryango 

Kuba mu muryango wawe hari abandi bantu bafite iki kibazo ,burya nawe bikongerera ibyago byo kuba wakigira , inyigo zitandukanye zakozwe zagiye zigaragaza ko kuzana ubwoya ku mubiri , atari umwihariko w'umuntu ahubwo ko burya usanga no mu muryango wehari abandi babufite .

5.Kuba ufite ikibyimb mu mirerantanga (Ovarian Tumors) 

Kugira ibibyimba mu mirerantanga bishobora gutera impinduka mu buryo imisemburo yavuburwaga , bityo bikaba byatera kuba umusemburo wa Androgen uvuburwa ku bwinshi , ibyo bikaba byatuma uzana ubwoya ku ruhu.

6.Indwara ya Cushing syndrome 

Cushing Syndrome ni indwara itera ko umubiri uvubura umusemburo wa Cortisol mwinshi cyane , ibi bikaba bitera ibibazo birimo kuba wamera ubwoya bwinshi ku mubiri ., cortsiol ni umusmburo utera umuhangayiko .

7.Impamvu zitazwi (Idiopathic ) 

Ku bagore bake , Kumera ubwoya ku mubiri bishobora guterwa n'impamvu zitazwi neza , inyigo zitandunye zakozwe zagiye zigaragaza ko hari abashobora kugira iki kibazoa riko nta mpamvu zizwi zabibateye .

8.Ibiribwa 

Burya ibiribwa cyane cyane nk'ibirimo amasukari menshi ,ndetse n'ibyatunganyijwe mu nganda bishobora gutera iki kibazo , ariko ibi ntikunze kugaragara kuri benshi .\

Izindi nkuru wasoma 





Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post