Umuvuduko w'amaraso ukabije ikimenyetso kibi ku umugore utwite ,Dore ibyago uteza


Umuvuduko w'amaraso ukabije ikimenyetso kibi ku umugore utwite ,Doreibyago uteza

Indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije (hypertension) ni ikimenyetso kibi ku umugore utwite ndetse ushobora gutera uyu mugore ibyago bikomeye bishobora no gutera urupfu cyangwa umwana uri mu nda ukamutera ibibazo bikomeye.

Umugore wahuye n’uburwayi bw’umuvuduko ukabije afite inda ifite ibyumweru 20 ariko akagaragaza n’ibindi bimenyetso by’uburwayi birimo nko kubyimba ibirenge ndetse no kuba mu nkari ze hagaragaramo poroteyine zo mu bwoko bwa Albumin biba ari ikimenyetso kibi ndetse ubu burwayi bwitwa preeclampsia.

Iyo umugore yipimisha inda ,Kimwe mu bantu abaganga bakora ni ugupima umuvuduko w’amaraso .kugira ngo harebwe niba afite ibipimo byiza .iyo rero basanze ibipimo bitari ku rugero rwiza ako kanya atangira gukurikiranwa .

Mu gihe umugore asanganywe indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije ariko akurikiranwa .agakurikiza amabwiriza yose ahabwa n’abaganga ,Umuvuduko w’amaraso ye ukaba uri ku kigero cyiza kandi nta kibazo cy’uburwayi bundi agaragaza .icyo gihe nta kibazo biteza ku mwana no ku mubyeyi.


Gupimisha inda wubahiriza gahunda zose nibyo bigufasha gutahura hakiri kare ko ufite umuvuduko w’amaraso ukabije

Ibyago umuvuduko w;amaraso ushobora gutera ku mubyeyi no ku mwana atwite

Urubuga rwa mayoclinic.org randika ku nkuru zivuga ku buzima ruvuga ko hari ibyago umuvuduko w’amaraso ku mugore utwite ushobora kumutera birimo

1 .Kugabanuka kw’amaraso atwara intungamubiri n’umwuka mwiza biva ku mubyeyi bigiye ku mwana binyuze mu ngobyi y’umwana

Umuvuduko w’amaraso ukabije ushobora gutuma intungamubiri n’umwuka mwiza bitagera ku mwana neza .ibyo bikaba byamutera kugwingirira mu nda ,kuvukana ibiro bike cyangwa kuba yavuka igihe kitageze ,ibi kandi bikaba byongerera umwana ibyago byo kwibasirwa n’indwara zitandukanye.

2.Kuba ingobyi y’umwana yakomoka kuri nyababyeyi ighe kitaragera

Nanone indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije ku mubyeyi ushobora kumutera kuba ingobyi yakomoka igihe cyo kubyara kitaragera ,ibi bikagaragazwa no kuva cyane kandi bikaba byanatwara ubuzima bw’umwana mu guhe nta bufasha bwihuse umubyeyi ahawe.

3.Kugwingirira mu nda

Nanone umuvuduko w’amaraso ukabije ushobora gutera umwana kuba atagerwaho n’intungamubiri zihagije ziva kuri nyina bityo bikaba byamutera kuvukana ibiro bike cyane ,aho byagereranywa no kuba yaragwingiriye mu nda.

4.Kwangirika kw’ingingo mbumbatirabuzima

Umuvuduko w’amaraso ukabije nanone ushobora gutera ibibazo birimo kwangirika kw’impyiko ,umwijima ,ibihaha n’umutima ,iki kikaba ari ikimentetso ko umubiri wawe ugeramiwe .

5.Kubyara igihe kitaragera

Iyo umugore afite indwara y’umuvuduko w’a,maraso ukabije ,hari igihe abagnga bafuat icyemezo cyo kumubyaza igihe kitaragera mu gihe babona ubuzima bwe buri mu kaga kandi umwana ashobora kubaho.

6.Ibyago byo kwibasirwa n’indwara y’umutima biriyongera

Muri rusange indwara y’umuvuduko w’amaraso yongera ibyago byo kuba wakwibasirwa n’indwara y’umutima.

Ibimenyetso bigaragara ku mubyeyi ufite umvuduko w’amaraso ukabije

Hari bimenyetso bitandukanye byakubwira ko ushobora kuba ufite umuvuduko w’amaraso ukabije mu gihe utwite ,muri ibyo bimenyetso harimo

  • Kuribwa umutwe bikabije
  • Kurera ibihu ,kutabona neza no kubangamirwa n’urumuri
  • Kubabara mu gituza
  • Kugira iseseme ukaba ushobora no kuruka
  • Inkari ziragabanuka
  • Umwijima ukora nabi
  • Guhumeka nabi
  • Kubyimba ibirenge
  • Iyo bapimye inkari basngamo albumine
  • Isereri
  • nibindi.

Ibimenyetso bishobora gutandukana bitewe n’umuntu ariko muri rusange bose bahurira kuri ibi bimenyetso byavuzwe haruguru.

Ubuvuzi bw’umuvuduko w;amaraso ukabije ku mugore utwite

Iyo byamenyekanye ko umugore afite umuvuko w’amaraso ukabije kandi anatwite ,umubyeyi ashobora guhabwa imiti yagenrwe kugabanya numuvuduko w’amaraso kandi ikamufasha.

Hagati aho umubyeyi n;umwana uri mu nda baba bagomba gukurikiranirwa hafi kubera ko uyu muvuduko w’amaraso ukabije ushobora kumutera ibibazo birimo no kujya muri koma cyangwa gutakaza ubwenge.

Ibyo umubyeyi utwite yakora bikamukamufasha kwirinda indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije

mu gihe utwite ni byiza kubahiriza ibi bikurikira

  • Kwitabira gahunda yo gupimisha inda nkuko bisabwa
  • Kunywa imiti igabanya umuvuduko w’amaraso neza nkuko wabyandikiwe na muganga mu gihe wari usanzwe uwufite
  • Gukora imyitzo ngororamubiri ariko utivunishije ,muri make bijyanye n’imbaraga zawe mu guhe utwite
  • Kurya neza no kubahiriza ambwiriza y’imirire ahabwa umuntu ufite hypertension
  • Kwirinda kunywa inzoga n’itabi

Dusoza

Birashoboka ko umubyeyi ashobora gutwita kandi abana n’indwara ya hypertension ,akabyara neza nta kibazo agize .niyo yaba atari asanzwe afite umuvuduko w’amaraso ukaza nyuma yo gutwita ,iyo akurikiranywe n’abaganga nawe agakurikiza inama bamuha .agera igihe vyo kubyara nta kibazo agize.

Akenshi abayeyi bagize umuvuduko w’amaraso ukabije mu guhe bari batwite ,iyo bamaze kubayra urakira ,ni byiza kwitabira gupimisha inda kubera ko bifasha abaganga kuba batahura ko ufite ikibazo hakiri kare .

Izindi nkuru

kuberiki umugore/umukobwa uri mu bihe by’uburumbuke azana ururenda rwinshi mu gitsina?Umugore Wonsa ,Dore ibiribwa ugomba kwirinda ku mafunguro yawe ya buri munsi

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post