Umwembe rumwe mu rubuto rukungahaye ku ntungamubiri nyinshi ,Dore akamaro kawo

Umwembe rumwe mu rubuto rukungahaye ku ntungamubiri nyinshi ,Doreakamaro kawo

Urubuto rw’umwembe ni urubuto ruryoha kandi rwibitsemo intungamubiri nyinshi cyane bituma rugira akamro kadasimburwa ku mubiri wa muntu ,uru rubto ruzamura abasirikari b;umubiri rukanabongerera imbaraga ,rurind umubiri indwara ya kanseri kandi rukaba rwiza ku murwayi wa Diyabete.

Urubuton rw’umwembe rufite inkomoko muri Aziya cyane cyane mu gihugu cy’ubuhind ,rukaba rumaze imyaka irenga ibihumbi 4 abantu barurya banaroha ibyiza byarwo.

Dore Intungamubiri dusanga mu mwembe

Urubuto rw’umwembe rukungahaye ku ntungamubiri zitandukanye zirimo

  • Ibitera imbaraga
  • Poroteyine (ibyubaka umubiri)
  • Fibre
  • Isukari
  • Vitamini C
  • Kuwivure
  • Folate
  • Vitamini B6
  • Vitamini A
  • Vitamini E
  • Vitamini B1
  • Vitamini B5
  • Umunyungugu wa Potasiyumu
  • Umunyungugu wa Manyeziyumu
  • Vitamini B2

Akamaro k’Urubuto rw’Umwembe ku mubiri wa muntu


Umwembe ufite akamaro agatandukanye ku mubiri wa muntu karimo

1.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara ya Diyabete

Ubushakashatsi bugaragaza ko kurya imbuto zikungahaye kuri Vitamini C na carotenoisd (VitamininA ) bigirab uruhare runini mu kugabanya nibyago byo kwibasirwa na Diyabete,

Kurya urubuto rw’umwembe rugisarurwa (fresh) ni byiza ku bantu bafite ibibazo bya Diyabete bitandukanye no kunywa umutobe w’umwembe cyangwa kurya umwembe w’umishijwe kuko byo ni bibi ku murwayi wa Diyabete.

2.Gusukura umubiri no kugabanya ibyago bya kanseri

Mu rubuto rw’umwembe dusngamo ibyitwa polyphenols ku bwinshi bifasha mu gusukura umubiri no gusohora uburozi bukomoka ku binyabutabire byo mu mubiri ,ibi rero bikaba bikugabanyiriza ibyago byo kwibasirwa n’indwara zirimo kanseri

polyphenols dusanga mu mwembe ni

  • mangiferin
  • catechins
  • gallic acid
  • kaempferol
  • benzoic acid

Ibi binyabutabire byose bifasha umubiri mu gusohora ibindi binyabutabire bibi byitwa free radicals/

3.Ruzamura ubudahangarwa bw’umubiri

Urubuto rw’umwembe rukungahaye ku ntungamubiri zifasha mu kuzamura abasirikari b’umubiri no kunongerera imbaraga ,Aha twavuga nka Vitamini A na Vitamini C .naone Vitamini E ndeste na Kuwivure nabyo bigira uruhare mu gukomeza ubudahangarwa bw’umubiri.

Umuntu urya urubuto rw’umwembe .ntabwo yibasirwa n’uburwayi bwa hato na hato kandi ahorana ubuzima bwiza .ubuzima butibasirwa cyangwa ngo buzahazwe n’uburwayi bwa hato na hato.

4.Kunoza imikorere y’umutima no kuwurinda

Mu rubuto rw’umwembe dusangamo umunyungugu wa Manyeziyumu ku bwinshi ,uyu munyungu ufasha mu gutuma imitsi itwara amaraso imera neza ,igakora neza kandi amaraso nayo agatembera neza ,ibyo bikagira ingaruka nziza ku mutima.

Nanone umwenge ugira uruhare mu kugabanya ibinure bibi mu mubiri bya bindi bigenda bikazibiranya imitsi itwara amaraso .

5.Kunoza igogora no gutuma amara akora neza

Mu rubuto rw’umwembe dusangamo amazi menshi ,ibyitwa fibre ndetse na enzyme za amylase .ibi byose bikaba bifasha mu igogorwa ndetse bigatuma bigenda neza

6.Kuvura no ku kurinda Impatwe (Constipation)

Uriubuto rw;umwembe dusangamo ibyitwa fibre bigira uruhare runini mu koroshya umusarani no gutuma igogora rigenda neza .umuntu urya urubuto rw’umwembe atandukana n’ibibazo by’impatwe no kugugara mu nda.

7.Kurinda amaso yawe no gutuma ubona neza

Umwembe ukungahaye kuri Vitamini A .igira uruhare runini mu kurinda amaso yawe indwara z’ubusaza kandi ikanatuma umuntyu basha kubona neza .

8.Kugabanya ibiro

kurya urubuto rw’umwembe bituma wumva uhaze kubera ibyitwa fibre turusangamo bityo ibyo bikaba byagufasha kugabanya ingano yibwo urya kandi bikaba byanagufasha kugabanyan ibiro.


Muri rusange urubuto rw;umwembe ni urubuto rwiza cyane kubera intungamubiri rwifitemo bituma rugitra uruhare runini mu mikorere myiza y’umubiri

Izindi nkuru

Akamaro ku rubuto rwa pome ku mubiri wa muntu

Akamaro k’urubuto rwa avoka

Sobanukirwa: akamaro k’urubuto rwa kokombure

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post