Akamaro 10 k'Amavuta ya Elayo ku mubiri wa muntu

 




Amavuta ya Elayo ni amavuta meza cyane ,haba mu kuyatekesha .kuyakoresha mu buvuzi no mu kuyakoresha mu bwiza ,ubushakashatsi bugaragza ko ashobora kukurinda indwara zirimo kanseri ,indwara z'umutima ,ndetse akanavura kubyimbirwa .

amavuta ya elayo akoreshwa ahanini mu buvuzi bw'indwara zo ku ruhu ndetse ni meza cyane ku bantu bafite ibibazo by'uburwayi kubera ko nta binure bibi byo mu bwoko bwa koresiteroli biyabonekamo ,ibi rero bituma aba amavuta meza ku buzima bwa muntu.

Kuva kera .aya mavuta yarakoreshwaga ,mu kongera ubwiza , mu guteka no kuyacanisha amatara ya gakondo ,ku muntu ufite indwara za hypertension na diyabete niyo mahitamo meza kurusha andi mavuta yose .

Intungamubiri dusanga mu mavuta ya Elayo 

Intungamubiri dusanga mu mavuta ya Elayo


Muri garama 14 z'amavuta ya Elayo dusangamo intungamubri zingana na 
  • karoli 114 
  • ibinure byiza bya aside oleyike ku kigero cya 73%
  • Vitamini E 13% by'ingano yayo umubiri ukenera ku munsi
  • Vitamini K 7% by'ingano yayo umubiri ukenera ku munsi
mu mavuta ya elayo ,nanone dusangamo izi ntungamubiri
  • Umunyungugu wa sodiyumu
  • umunyungugu wa potasiyumu
  • Vitamini B6
  • nizindi nyinshi

Akamaro k'amavuta ya Elayo ku mubiri wa muntu 

hari akamaro gatandukanye k'amavuta ya elayo ku mubiri wa muntu karimo 

1.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara zidakira (chronic disease )

Kurya amavuta ya elayo bigabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara zidakira cyane cyane nk'indwara ya hypertension ,indwara z'umutima nizindi ,,, ibi biterwa nuko muri aya mavuta dusangamo ibinyabutabire bya antioxidant  bigira uruhare runini mu gukura umubiri ,kwirukana uburozi mu mubiri ,kugabanya ibinure bibi mu mubiri bizibiranya imitsi itwara amaraso.

Muri rusange amavuta ya elayo ni meza ku bantu banasanzwe bafite ubu burwayi kubera ko adatera ibibazo nkandi mavuta yo guteka abaho ,mu gihe usanzwe ufite izi ndwara ni byiza ko wazajya urya amavuta ya elayo gusa cyangwa amavuta ya avoka.

2.Kuvura kubyimbirwa n'ubwivumbure bw'umubiri 

Ubushakashatsi bugaragaza ko ikinyabutabire cyitwa Oleocanthal dusanga mu mavuta ya elayo cyifitemo ubushobozi bwo kuvura kubyimbirwa nk'ubw'ibinini bya Ibuprofen (bisanzwe bikoreshwa mu kuvura kubyimbirwa ).

Nanone ikinyabuabire cya Aside Oleyiki dusanga mu mavuta ya elayo nacyo gifite ubushobozi bwo kugabanya  mu mubiri ,ibinyabutabire bitera kubyimbirwa bizwi nka inflammatory markers ,aha twavuga nka C-reactive Protein  bityo aya mavuta akaba agabanya kubyimbirwa .

3.Kugabanya ibyago byo gufatwa n'indwara ya Stroke 

indwara ya stroke iterwa n'iturika ry'udutsi dutwara amaraso mu bwonko ,mu bushakashatsi bwakorewe ku bantu bagera ku 841.000 bwagaragaje ko kurya amavuta ya elayo  bigabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya stroke ndetse n'indwara z'umutima.

ubundi bushakashatsi bwakorewe ku bantu bagera ku 140.000 nabwo bwagaragaje ko kurya aamvuta ya elayo bigabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya stroke.

4.Kukurinda umubyibuho ukabije 

Hari ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cya Esipanye ,bukorwa mu gihe kingana n'amezi 30 ,bukorerwa ku bantu 7.000, ubu bwagaragaje ko kurya amvuta ya elayo bigabanya ibyago byo gufatwa n'umubyibuho ukabije .

Ibi bikaba biterwa nuko muri aya mavuta habonekamo ibinyabutabire byo mu bwoko bwa antioxidant byinshi ,ndetse ntabemo n'ibinure bibi byo mu bwoko bwa koresteroli mbi.

5.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya Alzheimer 

Indwara ya Alzheimer ni indwara mbi ifata mu bwonko ikunze gufata abantu bageze mu za bukuru ,kurya amavuta ya elayo bigabanya ibyago byo kwibasirwa niyi ndwara ku kigero kinini.

6.Kugabanya ibyago byo gufatwa na Diyabete yo mu bwoko bwa 2

Inyigo zitandukanye zigaragaza ko kurya amavuta ya elayo bituma umusemburo wa insuline ku kigero kinini kandi uyu musemburo niwo ugabanya isukari mu maraso ,

amavuta ya elayo ni meza cyane no ku barwayi ba diyabete ,akaba ari n'amahitamo meza mu yandi mavuta yo kurya.

7.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa na Knaseri 

Kurya amavuta ya Elayo bigabanya ibyago byo gufatwa na kanseri ,ibi bigaterwa nuko mu mavuta ya elayo dusangamo ibyitwa antioxidant byinshi kandi  akaba aribyo bifasha umubiri gusohora ibinyabutabire bibi bizwi nka free radicals bishobora gutera kanseri.

8.kwica udukoko two mu bwoko bwa bagiteri 

Amavuta ya elayo yifitemo ubushobozi bwo kwica udukoko two mu bwoko bwa bagiteri (antibacterial properties) aha twavuga nk'agakoko ka Helicobacter Pylori gakuzne gutera ibisebe mu gifu.

ubushakashatsi bugaragaza ko kurya garama 30 z'amavuta ya elayo buri munsi byica kano gakoko ka helicobacter pylori ku kigero cya 40 % iyo uyakoresheje kugera ku byumweru 2.

9.Gutuma imitsi itwara amaraso ikora neza no kuyirinda 

Amavuta ya elayo atuma agace k'imbere mu mutsi utwara amaraso kazwi nka endothelium gakora neza ndetse n'ibyago byo kuba kakibasirwa n'indwara bikagabanuka.

10 gufasha ubwonko gukora neza 

Ubushakashatsi bwakzowe mu mwaka wa 2019 bwagaragaje ko amavuta ya elayo atera imikorere myiza y'ubwonko .ibi bigaterwa nuko aside oleyike dusanga muri aya mavuta ituma uturemangingo tw'ubwonko dukora neza kandi tukagira ubuzima bwiza.

Akamaro k'amavuta ya Elayo ku ruhu 

Akamaro k'amavuta ya Elayo ku ruhu


amavuta ya elayo ni meza cyane ku ruhu rwa muntu ,akoreshwa mu kurwongerera ubwiza no mu kururinda indwara zitandukanye .
  • atuma uruhu rugira itoto 
  • arurinda kumagara no gusadagurika
  • kuvura kubyimbirwa ku ruhu
  • gukuraho uturemangingo twapfuye tw'uruhu
  • kuvura iminkanyari 
  • kurinda uruhu imirasire mibi y'izuba

Akamaro k'amavuta ya elayo ku musatsi 

Akamaro k'amavuta ya elayo ku musatsi


Amavuta ya elayo afite akamaro gakomeye ku mubiri wa muntu karimo 
  • gukesha umusatsi 
  • gukomeza umusatsi 
  • kurinda umusatsi gucikagurika
  • gutuma umusatsi ukura neza
  • ni ibiryo by'umusatsi

umusozo 

muri rusange , amavuta ya elayo ni meza cyane ,ku buzima bwa muntu ,akungahaye ku ntungamubiri nyinshi kandi nta binure bibi tuyasangamo ,umuntu ukoresha amavuta ya elayo amurinda indwara zitandukanye zirimo nka hypertension indwara z'umutima .kanseri nizindi....

Izindi nkuru wasoma




Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post