Sobanukirwa ; Kubatwa n'igitsina , Ese ni iki cyakubwira ko wabaswe n'igitsina

 

Sobanukirwa ; Kubatwa n'igitsina , Ese ni iki cyakubwira ko wabaswe n'igitsina

Burya igitsina no gukunda imibonano mpuzabitsina bishobora ku kubata nkuko urumogi ,inzoga bishobora ku kubata ,ibi bikba ari intekerezo zihora ziza mu bwonko zikurundurira mu bikorwa byo gutera akabariro cyane cyane ninaho hava uburwayi bwa nymphomania 

Byinshi  kanda hano Indwara ya Nymphomania

Kubatwa n'igitsina bishobora kwangiza isura yawe mu bandi kubera ko unanirwa no kwigenzura imbere yabo mudahuje igitsina ,ndetse binatuma wirundurira mu bikorwa byo gukora imibonano mpuzabitsina ku kigero gikabije.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu  3% kugeza kuri 6% baba bafite ikibazo cyo kubatwa n'imibonano mpuzabitsina ku kigero gikabije cyangwa  bakaba bafite ikindi cyababase mu buzima bwabo nko kunywa ibiyobyabwenge nibindi,,,

Ibimenyetso by'umuntu ufite uburwayi bwo kubatwa n'igitsina 

Ibimenyetso by'umuntu ufite uburwayi bwo kubatwa n'igitsina


hari ibimenyetso by'umuntu wabaswe n'igitsina birimo 
  • Kwikinisha bikabije na buri mwanya
  • Kubatwa no kureba amaporono
  • Kuryamana n'abantu benhi mu gihe gito
  • Guca inyuma uwo mwashakanye kandi bihoraho
  • Kwishora mu bikorwa byo gutera akabariro nta gakingirizo ukoresha 
  • Kuburira uburyohe mu mibonano mpuzabitsina
  • Kwica akazi no kuburiza izindi gahunda kubera ibikorwa byo gutera akabariro

Impamvu zitera uburwayi bwo kubatwa n'igitsina 

hari impamvu nyinshi zishobora gutera ikibazo cyo kubatwa n'igitsina zirimo 

  • Imiti urimo gukoresha nk'imiti ya Dopamine 
  • Ibibazo mu myakura yumva nk'abantu bafite indwara yo kwibagirwa izwi nka dementia
  • Ibinyabutabire byo mu bwonko bitari ku murongo
  • Ibikomere byatewe nibya kubayeho
  • Indwara zo mu mutwe

Ubuvuzi bw'indwara yo kubatwa n'igitsina 

Ubuvuzi bw'indwara yo kubatwa n'igitsina


mu buvuzi bw'indwara yo kubatwa n'igitsina hakoreshwa ubuvuzi bukomatanyije burimo 
  • Imiti ivura indwara zo mu mutwe
  • Imiti iturisha
  • umuti wa naltrexone
  • kuganirizwa \nibindi...\
bufasha bw'abaganga  no ku bushake bw'umurwayi ,iyi ndwara  yo kubatwa n'igitsina ishobora kuvugwa igakira neza .

Izindi nkuru wasoma 



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

1 Comments

  1. Tubashimiye ibiganiro byiza mutugezaho🙏🙏

    ReplyDelete
Previous Post Next Post