Impamvu 10 zitera kubabara mu gihe utera akabariro ku bagore

Impamvu 10 zitera kubabara mu gihe utera akabariro ku bagore

Gutera akabariro ukababara ku bagore ni ikintu gishobora kwangiza amarangamutima yawe ndetse ukazinukwa burundu igikorwa cyo gutera akabariro ,harimo no kuba uwo mukorana icyo gikorwa yabifataho nkaho utakimwishimiye cyangwa ko nta rukundo umufitiye .

Akesnhi ku bagore kubabara mu gihe mutera akabariro bishyingira kububobere buke ,kuba hari indwara za infegisiyo ufite mu gitsina .kuba warageze mu minsi ya menopause  no kuba yenda utateguwe buhagije nizindi mpamvu turaza kurebera hamwe.

Twifashishije inyandiko twakuye mu kinyamakuru cya www.webmed.com ndetse n'ikinda cya www.healthline.com twaguteguriye impamvu nyamukuru zitera kubabara mu gihe utera akabariro niba uri umugore 

Dore impamvu ubabara mu gihe utera akabariro 

ku bagore hari impamvu nyinshi zishobora gutuma ubabara mu gihe utera akabariro zirimo 

1.Indwara ya vaginismus 

vaginismus ni indwara ishyingiye ku bwoba aho ariko igira ingaruka ku kuba imikaya yo mu gitsina yikanya ako kanya ,ibyo bigaterwa nuko intekerezo zawe zakiriyeho ushobora kubabara cyane cyane nko mu gihe watamgiye gutera akabariro utarategurwa neza .

indwara ya vaginismus ntikunze kuboneka ariko ni mbi cyane ku buryo  ku buryo n'igitsina cy'umugore gishobora gufatirwa imbere ,cyangwa ugakora imibonano mpuzabitsina bisa no kubaga umugore nta kinya kubera ko bimutera ububabare bukomeye utapfa kwiyumvisha.

Mu kwirinda iki kibazo ,Tegura umugore cyangwa umukobwa neza .mu gihe ubona atabyiyumva byimurire undi munsi ,wifata ku ngufu cyangwa ngo ukoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato.

2.Infegisiyo zo mu gitsina

ama infegisiyo yo mu gitsina ashobora gutuma ubabara mu gihe utera akababariro ,cyane cyane ibi bigaterwa nuko izi infegsiiyo ziba zarangije inyama z'imbere mu gitsina ku buryo biba bimeze nko kwinjiira mu bisebe.

ariko umugore ufite indwara z'ama infegisiyo mu gitsina ushobora kumubwirwa n'ibindi bimenyetso nko kubabara mu kiziba cy'inda ,kuzana ibintu bidasanzwe mu gitsina nibindi...

3.Kuba umugore afite ikibazo ku nkondo y'umura 

hari abagabo bashobora kwinjira ,bakagera imbere cyane ku buryo bishobora gutera ububabare ku nkondo y'umura .cyane cyane abagore bababara iyo ugeze ku nkondo y'umura ni abahafite ikibazo cya infegisiyo cyangwa kanseri y'inkondo y'umura.

ariko hari n'igihe iyo bimeze gutya ,ushobora kuva nyuma yo gutera akabariro cyangwa no mu gikorwa hagati.

4.Ibibyimba muri nyababyeyi 

iyo umugore cyangwa umukobwa afite ibibyimba muri nyababyeyi aba ashobora kubabara mu gihe atera akabariro hanyuma ukinjira cyane , uburwayi bufata nyababyeyi buzwi nka fibroid cyangwa uterine tumour nibwo bushobora gutera iki kibazo.

5.Kuba imirerantanga(ovaries) yawe irwaye 

cyane cyane ku bantu bafite imirerantanga yajemo nk'ikibyimba cyangwa ubundi burwayi ,bishobora gutera kubabara mu ghe utera akabariro cyane cyane ku bagore nyine ,ubu burwayi butera iki kibazo buzwi nka ovarian cyst mu ndimi z'amahanga.

6.Gutwitira hanze ya nyababyeyi 

Gutwitira hanze ya nyababyeyi bizwi nka ectopic  pregnancy aho inda utwite itajya ahabigenewe ahubwo ikajya hanze ya nyababyeyi ,izi nda zikunze kuvamo zikiri nto cyangwa zigatera kuva bikomeye kubayifite.

iyo umuntu afite iki kibazo, ahanini iyo ateye akabariro  arababara bikomeye ,mu gihe ufite inda ntoya ,watera akabariro ukababara ni byiza kujya kwa muganga bakakurebera ko udafite iki kibazo.

7.kuba uri mu bihe bya menopause 

menopause ni igihe umugore atakaza ubushobozi bwo kubyara biturutse ku kuba umubiri we imismeburo yawo igenda igabanuka ,cyane cyane nk'umusemburo wa esitorojeni .

uyu musemburo burya ninawo ugira uruhare runini mu kongera ububobere mu gitsina no gutuma iki gikorwa kigenda neza ,  mu bihe bya menopause cyane cynae guhera ku myaka 50 gusubiza hejeuru ,umugore atangira gutakaza ububobere ndetse yanatera akabariro akaba ashobora kubabara.

8.gutera akabariro ukimara igihe gito ubyaye cyangwa wabazwe

burya mu buryo bwanyabwo ,umuntu wabyaye aba agomba gukora imibonano mpuzabitsina hashize iminsi 45 abyaye ,kuyikora mbere yaho bishobora gutera  kubabara mu gihe uri muri icyo gikorwa .

9.kuba ufite ufite indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

indwara nyinshi zandurira mu mibonano mpuzabitsina ,hafi ya zose zitera ibibazo byo kubabara  mu gihe utera akabariro .

10.indwara ya Vulvodynia 

iyi ndwara iterwa nuko umugore aba ababara ibice by'inyuma ku gitsina ,kugeza ubu nta mpamvu ibitera izwi ariko bishobora gufata abantu benshi .

hari izindi mpamvu zishobora gutera ikibazo cyo kubabara mu gihe utera akabariro zishobora kwiyongera kuri izi ,aha twavuga nka kuba warongerwe ubyara neza ariko igikomere kitarakira neza , kuba ufite indwara bita pelvic inflamamtory disease nizindi.

mu gihe cyose utera akabariro ukababara uba ugomba kugenzurira impamvu zibitera hafi ,ukareba ko atari izishyingiye ku ntekerezo cyangwa aruko uba utateguwe neza ,ibyo bishobora gukira utanakiye kwa muganga ,nanone burya n'umubano ufitanye nuwo mubikorana wabigiramo uruhare ,ni byiza kumenya impamvu ,ibyo bikaba binagufasha gushaka ubuvuzi bukwiye.


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post