Akamaro 17 k'ikimera cya Moringa ku buzima bwa muntu

 

Akamaro 17 k'ikimera cya Moringa ku buzima bwa muntu

Ikimera cya Moringa ni ikimera gifatwa nk'umuti gakondo ukomeye aho gishobora kwafashishwa mu buvuzi bw'indwara zitandukanye ,Moringa ishobora gukoreshw amu buryo bwinshi butandukanye burimo kuba yakoreshwa yavungaguwe igakorwamo agafu ,gukorwamo amavuta asigwa ku ruhu .akanarurinda indwara nyinshi.

Kuva kera Moringa yahabwaga izina rya Miracle Tree "igiti cy'ibitangaza " ibi bigaterwa n'ubushobozi kigaragaza mu buvuzi bw'indwara  zirimo indwara ziterwa n'amavirusi ,indwara ziterwa n'udukoko two mu bwoko bwa bagiteri ,indwara ziterwa n'imiyege ,uburwayi bwo kwigunga no kubyimbirwa.

Bikekwa ko ikimera cya Moringa gikomoka muri Afurika , Aziya na Amerika yepfo ,kikaba cyarakoreshejwe kuva mu binyejana byashize mu buvuzi gakondo bw'abasekuruza bacu.

intungamubiri ziboneka muri Moringa 

MU kimera cya Moringa dusangamo intungamubiri nyinshi zirimo 
 • Vitamini A
 • Vitamini B1
 • Vitamini B2
 • Vitamini B3 na B6
 • folate 
 • vitamini C
 • Umunyungugu wa karisiyumu
 • umunyngugu wa potasiyumu
 • ubutare bwa fer
 • umunyungugu wa fosifore 
 • umunyungugu wa Zinc

Dore akamaro k'ikimera cya Moringa ku mubiri wa muntu 

ikimera cya Moringa gifite akamaro kanini ku mubiri wa muntu kuva ku kumuvura  indwara no kuzimurinda ndetse no gukoreshwa mu bwiza ,aho amavuta ya moringa akesha uruhu ,agatuma runoga ,rugasa neza kandi rugahorana itoto.

1.Kugaburira uruhu no kururinda indwara zirufata

Amavuta ya Moringa ni meza cyane ku ruhu rwa muntu ,atuma uruhu rusa neza kandi akarworoshya , ibi bigaterwa na poroteyinez iboneka muri Moringa zituma uruhu rwawe rworoha kandi rugacya.

nanone aya mavuta ya Moringa yifitemo ubushobozi bwo kurinda uruhu rwawe kugira ngo rutangizwa n'indwara zitandukanye zifata ku ruhu.

2.Kuvura kubyimbirwa 

Burya Moringa yifitemo ubushobozi bwo kuvura umubiri wawe kubyimbirwa ,uko wakoresha kose Moringa yakuvura iki kibazo cyo kubyimbirwa

3.Kurinda umwijima

Moringa ifasha  mu kuvura umwijima no gutuma ukira vuba ,ukisubiza nko mu gihe wangijwe n'imiti cyangwa warangijwe n'ibindi bintu birimo n'inzoga .

Aha Moringa ituma uturemagingo  tw'inyama z'umwijima ,twisuganya ,bityo tukabayara utundi dushya two gusimbura utwo twangiritse.

4.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri

Moringa yifitemo ubushobozi bwo kugabanya ibyagi byo kwibasirwa na kanseri , ibi bigaterwa nuko yifitemo ikinyabutabire cya Niazimicin ,iki kinyabutabire kikaba aricyo kica uturemangingo dushobora kubyara kanseri .

5.Kuvura no Komora igifu 

Moringa yifitemo ubushobozi bwo kuvura no komora igifu cyangijwe n'uburwayi ,ikaba kandi ibuza iyororoka ry'udukoko two mu bwoko bwa bagiteri dushobora kwangiza igifu ,nanone kubera ko ikungahaye kuri Vitamini B ifasha mu gutuma igogora ryo mu gifu ryihuta.

6.Kuvura indwara ya constipation (impatwe)

Umuntu urya moringa atandukana n'ikibazo cy'indwara ya constipation aho umuntu yituma bimugoye ,ariko kubera ko moringa yifitemo intungamubiri ya fibre bituma yoroshya igogora ndetse ikanoroshya umusarani.

7.Guhangana n'udukoko two mu bwoko bwa bagiteri

Moringa yifitemo ubushobozi bwo kwica uduko two mu bwoko bwa bagiteri cyane cyane nka udukoko twa salmonella .Rhizopus na E.coli.

8.Gukomeza amagufa 

Ikimera cya Moringa gikungahaye  ku myunyungugu ya karisiyumu na fosifore , iyi myunyungugu yombi ,igira uruhare rukomeye mu gukomeza amagufa no kuyarinda kuvunika mu buryo bworoshye.

9.Kuvura ikibazo cyo kumva utameze neza (mood disorder)

mu gihe wumva utameze neza ,burya Moringa yagufasha kugaruka mu bihe byiza ,ikanavura nanone ibibazo byo kwigunga ,kwiheba n'umunaniro.

10.Kurinda indwara z'umutima 

ikimera cya moringa kigabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima na hypertension aho umuntu uyikoresha atubasirwa nizi ndwara.

11.Gutuma igisebe gikira vuba 

ikimera cya moringa byagaragaye ko gituma igisebe gikira vuba ndetse no kuba nyuma yo gukira hakaza inkovu bigabanuka.

12.Ni nziza ku bantu bafite uburwayi bwa Diyabete 

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Moringa igabanya ingano y'isukari iri mu maraso ,igatuma umusemburo wa insuline ukora neza kandi inagabanya isukari ishobora kuboneka mu nkari.

13.Ifasha umurwayi wa asima 

ikimera cya moringa gifite ubushobozi bwo gufasha umurwayi wa asima ,aho gituma inzira z'ubuhumekero zaguka ,ikanatuma ibihaha bikora neza ,bikaninjiza umwuka neza.

14.Guhangana n'indwara z'impyiko 

ikimera cya moringa gifasha mu kugabanya ibyago byo kuba hari utubuye twavuka mu mpyiko tuzwi nka kidney stones ,ibi bigaterwa kandi nuko ibonekamo ibinyabutabire bya antioxidant bifasha mu gusohora imyanda n'uburozi .

15.kugabanya umuvuduko w'amaraso ukabije 

moringa ni nziza cyane ku bantu bafite indwara za hypertension aho ikungahaye ku binyabutabire bya isothiocyanate na niaziminin bituma imitsi itwara amaraso itazibiranywa n'ibinure ndetse bikanatuma amaraso arushaho gutembera neza.

16.Gutuma amaso arushaho kubona neza 

ikimera cya moringa cyifitemo ubushobozi bwo gutuma amaso abona neza ,ibi bigaterwa n'ingano nini ya vitamini A tuyisangamo ,

17.kukurinda uburwayi bw'amaraso make 

ikimera cya moringa gifasha umubiri mu mu kwinjiza no kwakira byoroshye ubutare bwa fer ,ibi rero bikaba bituma umubiri ubona ubuhagije ngo ubashe gukora amaraso ahagije.

Icyitonderwa 

si byiza ko abagore batwite bakoresha ikimera cya Moringa ,ikinyamakuru cya medicalnewstoday.com kivuga ko ubushakashatsi bwakorewe ku kimera cya Moringa bwagaragaje ko gishobora gutera ibibazo ku bijyanye n'ubuzima bwo kororoka . bityo inyigo zitandukanye ziracyakorwa ngo harebwe niba hari izindi ngaruka mbi ikimera cya moringa gishobora guteza .

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post