Waruziko hari indwara itera gukunda Gutera akabariro ku kigero gikabije ku buryo bihinduka uburwayi

 

Waruziko hari indwara itera gukunda Gutera akabariro ku kigero gikabije ku buryo bihinduka uburwayi

Bury a hari indwara itera gukunda gutera akabariro ku kigero gikabije ku buyo bihinduka uburwayi ,ukaba ikibazo haba kuri wowe ,abakureba ,nabo mubana ,iyi ndwara izwi nka Nymphomania , ishyirwa mu byiciro by'indwara zo mu mutwe .

Iyi ndwara yatangiye kumenyekana kuva mu kinyejana cya 19 ,aho yavugwaga cyane ku bagore ariko n'abagabo barayigira ,umuntu ufite iy ndwara arangwa no kutanyurwa no gutera akabariro ku buryo ashobora kutaryama n'abantu benshi ku munsi kandi ntanyurwe.

Umuntu ufite iyi ndwara ,mushobora gutera akabariro ,akarangiza ako kanya akongera akabikenera mukaba mwabyirirwamo umunsi wose ,umugore uyifite ntashobora kunyurwa n'umugabo umwe. buri gihe aba yumva akeneye uwo baryama. muri make bahorana irari.

Ibimenyetso by'indwara ya Nymphomania (gukunda gutera akabariro ku kigero gikabije )

Ibimenyetso by'indwara ya Nymphomania (gukunda gutera akabariro ku kigero gikabije )


hari ibimenyetso biranga umuntu ufite ubu burwayi bwo gukunda gukora imibonano mpuzabitsina ku kigero gikabije birimo
  • Guhorana irari no kwifuza gukora imibonano mpuzabitsina ku buryo bukabije
  • Kugerageza kwikuramo irari ariko bikakunanira
  • Kwishora mu bikorwa bituma wimara rya rari nko kwikinisha ,gucuruza umubiri .kwambara ubusa , gupfubura nibiindi...
  • Kugira abantu muryamana benshi
  • Kugira indwara y'agahinda no kwiheba
  • Kugira umutima ugushinja icyaha
  • Igihe cyose cyawe ukimara utekereza kugira uwo mwaryamana
Ibi bimenyetso bigira ingaruka mu buzima bwawe bwose ,ku buryo bigaragarira n'abakureba ,mu ntekerezo zawe no mu mikorere yawe biba biganisha gusa kureshya uwo mwagerana mu buriri gusa.

Impamvu zitera uburwayi bwo gukunda gutera akabariro ku kigero gikabije (nymphomania )

Kugeza ubu ,abahanga mu mitekerereze n'ubuzima bwo mu mutwe ntibaragaragaza neza impmavuz itera indwara ya nymphomania ariko hari ibintu byagaragajwe nka nyirabayazana wubu burwayi. birimo
  • Kuba ubayeho mu buzima bukugoye 
  • Kuba waragiriwe ihohoterwa kenshi cyane cyane ukiri muto
  • kuba mu bwonko bwawe ibinyabutabire byabwo bitari ku murongo ,ibizwinka neurotransmitters
  • kuba hari ibintu byakuraruye nko gukurira mu duce tubarizwamo indaya ,abakoresha ibiyobyabwenge nibindi...
  • kuba ufite indwara zo mu myakura yumva cyangwa uri ku miti ivura indwara ya parkinson
Kugeza ubu iyi ndwara ibarwa nk'indwara yo mu mutwe ndetse ingaruka zayo ni mbi cyane kuko ushobora no kuyikuramo uburwayi nka Sida.

Uko bavura indwara ya Nymphomania 

Uko bavura indwara ya Nymphomania


ubuvuzi bw'indwara ya nymphomania buragoye ,busa guhuriza hamwe ubuvuzi bukoresheje imiti n'ibiganiro ndetse no gukurikiranwa igihe kirekire.

  • Kuvura hakoreshejwe kuganira n'umurwayi 
  • Ubuvuzi bugamije guhindura imitekerereze ndetse n'uburyo ubwonko bwakira ibyo bikorwa 
  • Gukoresha imiti yabigenewe cyane cyane ikoreshwa mu kuvura indwara zo mu mutwe
Kuvura indwara ya nymphomania bisaba ubushake n'umuhate by'umurwayi ,we akiyumvisha ko ari ikibazo kandi ko akenye gukira .nubwo bwose bitwara igihe ariko birakira.

Mu gihe wivuza cyangwa uri mu nzira zo kwivuza ubu burwayi ni byiza gukora ibi bikurikira 
  • gushyiraho gahunda ihamye yo gukurikiza na gahunda y'umunsi
  • Kuryama bihagije
  • Kurya neza
  • Kugira abantu bakuba hafi banakuganiriza
  • Kwirekura ukaganira n'abandi ku bibazo byawe ariko inshti wizera cyangwa muganga wawe
  • Gukomeza gukurikiza gahunda n'amabwiriza bya muganga
Mu gihe ufite ubu burwayi ntukwiye kwiheba no kumva ko uri igicibwa ,ahubwo ukwiye kumva ko ari ibintu bibi ,byashyira ubuzima bwawe mu kaga ,ukwiye kwegera abaganga bakagufasha gutsinda ubu burwayi ,ubundi ukagaruka ku murongo muzima.

Izindi nkuru wasoma 





Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post