Indwara yo kubatwa n'gitsina ni iki? Ese ni gute wakira iyi ndwara?



Indwara yo kubatwa n'gitsina ni iki? Ese ni gute wakira iyi ndwara?
Indwara yo kubatwa no gukunda igitsina ni uburwayi butuma umuntu yifuza gukora imibonano mpuzabitsina kenshi cyane,akaba adashoboye kubigenzura kandi yabona umuntu wese badahuje igitsina akumva ari ukuryamana gusa.

Kandi nanone uyu muntu wabaswe n'ubu burwayi usanga akora imibonano mpuzabitsina kenshi n'abantu batandukanye kandi niyo yaba amaze kubikora yarangije neza ,usanga agisohoka aho yabikoreye ahita yumva yaaryamana nundi kandi bigahora bityo aribwo buzima bwo kugira irari rikabije yiberamo

Ibimentyetso byo kubatwa no gukunda igitsina

1Gukunda kureba amashusho n'amafoto y'urukozasoni hanyuma ukikinisha kugira ngo uhaze irari ry'umubiri.

2.Kwigunga no gushaka gusabana nabo mudahuje igitsina ariko intego ari kubasambanyagusa

3.Kumva uhorana irari no gushaka gukora imibonano mpuzabitsina ku buryo bukabije kuburyo niyo wabibuze uba ubunza imitima

4.Kubabara umutwe kenshi bikamarwa no kuryamana n'abandi

5.Nawe wumva ko iyo myitwarire ari ikibazo ariko kubireka bikakunanira

6.Kumva wakora igishoboka cyose kugira ubone uwo muryamana kandi ukaba utatinya no guhemuka

Impamvu zitera kubatwa no gukunda igitsina


Hari impamvu zitandukanye zishobora kuzamura ubushobozi bw'umubiri mu gushaka gukora imibonano mpuzabitsina bukajya ku kigeroo gikabije

1.Imisemburo itera ubushake iri kugero gikabije nk'umusemburo wa testerone cyangwa estrogeni biri ku kigero gikabije

2.Kuba ukiri muto waragiye uhohoterwa cyane bishingye ku gitsina cyangwa ukababazwa ku mubiri

3.Kuba ufite ibibazo by'uburwayi bwo mu mutwe nk'indwara zitera agahinda gakabije

4.Kuba waragiye uhhoterwa kenshi cyngwa warahohotewe n'umufasha wawe mukaza gutandukana

5.Kuba waragize ikigare kibi kikakurundurira muri izi ngeso

6.Kuba warakoze umwuga w'uburaya igihe kirekire bikarangira bigutwaye

Ingaruka biteza

Ku muryango wawe


Iyo washatse ,iryo rari ryawe rimubra umusaraba kubera uhora umusaba ko mwaryamana kabone niyo mwaba muri mu murima murimo guhinga

Ahanini bitera no kuba abantu batandukana ,abana banyu bakandagara bikagutera ubukene nibindi...\


Mu muryango muri rusange

Uba ikibvazo muri sosiyete ,kaba ushobora kuba wanafata ku ngufu ,ukangiza bagenzi bawe ,kubana n'abandi mu buryo bwisanzuye bikaba ikibazo ,umusaruro watangaga ku murimo wawe uragabanuka muri rusange

Kuri wowe ubwawe

Gukunda kurwaragurika,ukababara umutwe ,ushobora no kurwara indwara ya gahinda gakabije ,umubiri ucika intege ugasaza imburagihe ,guhora uhangayitse ,bikagutera ubukene cyan cyane nko ku bagabo cyangwa abagore bishyura abakiri bato.

Kubagore ushobora gutwara inda utateganyije ,ukaba wakwandura indwara zandurirea mu mibonano mpuzabitsina harimo na SIDA


Ikizakubwira ko ugiye kurenga umurongo


1.Ugenda ucika intege mu kwihagararaho mu bijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina

2.Utangira gutwarwa n'amarangamutima cyane cyane aganisha mu gukora imibonano mpuzabitsina.

3.Utangira kumva utangiye guterwa isoni n'uburyo uri gkora imibonano mpuzabitsina kenshi

4.Utangira kmva wahagarika ukagabanya cyangwa ukareka gukora imibonano mpuzabitsina ariko bikakunanira

5.Kubatwa no kureba amshusho y'urukozasoni ndetse ukanikinisha kenshi

Icyo wakora kugira ngo ucike kuri iyi ngeso mbi

Gucika kukubatwa no gukunda igitsina bigoye kurusha kuko wacika kukubatwa n'itabi n'inzoga kuko byo biba byarinjiye mu bwonko cyane bigasa nkaho bisigara bigukontorola wese wese.ariko hari ibintu wakora ukabicikaho


1.Emera guhangana n'ejo hawe hashize hanyuma ufate icyemezo cyo kureka iyi ngeso

2.Omora igikomere cyose waba ufite cyahashize niba ari umuntu waguhemukiye ,niba ari uwagufashe ku ngufu nibindi mushake umubabarire nubwo yaba atagusabye imbabazi bizagufasha gutangira bushya no kubohoka

3.Shaka inshuti yawe wizeye muganire ku kibazo cyawe

4.Mu gihe utangiye ururugendo irinde kureba amashusho y'urukozasoni.irinde kunywa inzoga n'ibiyobyabwenge,irinde kujya mu duce tubarizwamo abakobwa bigurisha

5.Shaka ikindi kintu ukunda wirndururira mugihe cyose ugize igitekerezo cyo gusambana

6.Rya neza ,ukore Siporo ,Uruhuke bihagije kandi nushake undi muntu mubana muhuje igitsina

7.Niba byose byanze Shaka umuganga wizeivura mitekereze umuganirize ikibazo cyawe akugire inama ,azagufasha gukira aguherekeze muri urwo rugendo kugeza ukize.



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post