Sobanukirwa : Umuti wa Anginovaq ukoreshwa mu kuvura angine

 

Sobanukirwa : Umuti wa Anginovaq ukoreshwa mu kuvura angine

Umuti wa Anginovaq ni umwe mu miti ikoreshwa mu kuvura indwara ya Anjine (angine) ukaba ari umuti bapuriza mu kanwa ,aho hari uburwayi ubundi ikahavura ,ni umuti mwiza cyane kandi uvura neza ,muri iyi nkuru turakubwira uko ukoreshwa ,ingaruka zawo nandi makuru awerekeyeho.

Uyu muti wifitemo ibinyabutabire biwukoze bifite ubushobozi bwo gusukura mu kanwa ,ubushobozi bwo kwica udukoko two mu bwoko bagiteri ,utwo mu bwoko bwa virusi nutwo mu bwoko bw'imiyege (fungi) muri rusange uyu muti ushobora kuvura indwara nyinshi ,naone ukaba unifitemo ubushobozi bwo kuvura inflammation (kubyimbirwa /ubwivumbure bw'umubiri ).

uyu muti ukoreshwa wawupuriza mu kanwa ,ukaba ugomba gukoreshwa n'abantu bakuru n'abana barengeje imyaka 12.

Ibyo ugomba kumenya no kuzirikana mbere yo gukoresha umuti wa Anginovaq 

Sobanukirwa : Umuti wa Anginovaq ukoreshwa mu kuvura angine


mbere yo gukoresha ,umuti wa anginovaq ,  hari ibintu ugomba kuzirikana no kwitaho

Ntugomba gukoresha uyu muti 

  • niba ugutera allergies
  • mu gihe ufite igikomere/igisebe mu kanwa

Ibyo ugomba kwitondera mu gihe ukoresha umuti wa anginovaq

  • ugomba kuwukoresha gusa mu gihe wawandikiwe na muganga
  • ntugomba kurenza iminsi 10 ukoresha uyu miti kuko byatera ingaruka mbi mu kanwa
  • mu gihe uru gukoresha uyu muti maze ukagira ikibazo cyo kutabona neza ,ihutire kwa muganga

Ese umuti wa anginovaq uhabwa abana ?

abana bari munsi y'imyaka 12 ntibemerewe guhabwa umuti wa anginovaq ,uyu muti uhabawa abantu bakuru gusa ndetse n'abana barengeje iyo myaka.

Ese uyu muti ukoreshwa ku bagore batwite no ku bagore bonsa  ?

nta makuru ahagije avuga ku ngaruka z'umuti wa anginovaq ,ahubwo uyu muti bashobora kuwuhabwa mu gihe umuganga abona ko ari ngombwa .

ibinyabutabire dusanga mu muti wa anginovaq 

umuti wa anginovaq ugizwe n'ibinyabutabire bitandukanye birimo 
  • propylene gycol
  • ethanol
  • dequalinium chloride
  • enoxolone
  • hydrocortizone acetate
  • thyrothricin
  • lidocaine hydrochloride
  • sodium saccharin
  • nibindi...

ni gute wakoresha umuti wa anginovaq ?

ni gute wakoresha umuti wa anginovaq ?


mu gukoresha umuti wa anginovaq  , ubanza gufungura agakarito gato uba arimo ,hanyuma ugakuramo agacupa gato upuriza mu kanwa ,upuriza mu kanwa buri masaha atandatu ariko mugsnga ashobora guhindura inshuro bitewe nuko abaona uburwayi bwawe.

Ingaruka ziterwa no gukoresha umuti wa Anginovaq ?

kimwe nindi miti yose ,gukoresha umuti wa anginovaq  bishobora kugutera izindi ngaruka zirimo 

  • kureba ibihu (kubona neza )
  • kuzana uduheri ku ruhu 
  • uburyaryate ku ruhu 
  • kubyimbirwa  nibindi..
Mu gihe ubonye ibimenyetso bidasanzwe ku mubiri wawe ,nyuma yo gukoresha uyu muti ,ni byiza kubiganirizaho muganga wawe.

Mu gihe ukoresha uyu muti ,ugomba kuwubika kure yaho abana bagera ,ukirinda kandi kuwukoresha nyuma y'igihe wagenewe cyo gukoreshwamo , mu gihe ubona ufite ibimenyetso bidasanzwe cyangwa umuti nta kintu ukumarira ,ni byiza kubiganirizaho muganga wawe.




Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post