Uburyo 10 wakwivuramo uburwayi bwo kugira iseseme




Uburyo 10 wakwivuramo uburwayi bwo kugira iseseme


Kumva ufite iseseme ni igihe wumva utameze ,ukumva umeze nk'umuntu ushaka kuruka , kugira iseseme bishobora guterwa n'impamvu nyinshi zirimo uburwayi ,kuba utwite ,kuba ibiryo byakuguye nabi ,ingaruka z'imiti ,urugendo rwakuguye nabi nibindi....

kugira iseseme birabanga ku buryo nukubona baona ko ufite ikibazo kubera ko binagaragarira inyuma ,kandi ntibyihishire .

Uburyo 10 wakwivuramo ikibazo cyo kugira iseseme 

hari uburyo butandukanye bwagufasa kwivura ikibazo cyo kugira iseseme burimo 

1.Kwicara kaguma wicaye wemye 

Iyo uryamye ,aside yo mu gifu irazamuka ,ibyo bikaba byagutera iseseme no kumba utameze ,iyo wicaye wemye ya aside yo mu gifu ntizamuka ngo bigutere iseseme .

cyane cyane buriya nko mu gihe ukimara kurya , ntuba ugomba guhita uryama kuko bishobora kugutera ikibazo cyo kugira iseseme ,

2.Kwicara ahantu hari umwuka mwinshi nko ku idirishya cyangwa imbere ya fan 

cyane cyane nko mu gihe uri mu modoka kwicara hafi y'idirishya bituma ubasha kwivura iki kibazo cyo kugira iseseme ,umwuka mwiza ugenda uhumeka niwo uturisha umubiri wawe bityo cya kibazo cy'isseseme ugatandukana .

3.Gukoresha agatambaro gatose nk'isume 

Gukoresha isume itose ,ukayirambika ku bitugu hafi y'ijosi byagufasha kwivura kugira iseseme , gushyira agatambaro gatose ku bitugu nanone bishobora kugabanya umuriro iyo urwaye kandi nabwo iyo ufite umuriro umuntu agira ikibazo cy'iseseme.

4.Guhumeka winjiza umwuka 

Ubushakashatsi bwakzowe mu mwaka wa 2015 bukorerwa ku bagore 86 batwite bwagaragaje ko guhumeka binjiza umwuka cyane byabashije guhangana n'ikibazo cy'iseseme gikunze kugaragara ku bagore batwite mu gihe cya mbere cyo gutwita .

5.Guhindura intekerezo zawe 

mu gihe wumvise ufite iseseme ,iyo uhinduye intekerezo zawe ,ugashaka ikindi kintu gihugiza intekerezo zawe nko gusoma igitabo ,gusenga ,ku buryo urahugiza ubwonko bishobora kugufasha guhangana n'ikibazo cy'iseseme.

6.Kunywa amazi ahagije 

mu gihe utabasha kurya cyangwa kunywa ,umwuma (kubura amazi ahagije mu mubiri )uhita ukurikira kandi kugira iseseme bishobora kuba ikimenyetso cyuko ufite umwuma .

mu ghe wumva ufite iseseme ni byiza kunywa amazi menshi ,mu gihe arimo kukunanira washyiramo indimu ariko ukayanywa kuko nabyo byakuvura umwuma 

7.Gukoresha indimu 

burya mu ndimu dusangamo aside nitiriki (nitric acid)  ifasha mu igogora no guturisha igifu ,kunywa amazi arimo indimu cyangwa ukanywa umutibe wayo bishobora kukuvura iki kibazo.

mu gihe kugira iseseme byatewe na constipation ,kunywa amazi y'indimu bikuvura iki kibazo ,ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2014 bwagaragaje ko kunywa amazi arimo indimu bigabanya iseseme ku mugore utwite ndetse nundi wese ufite ikibazo cyo kugira iseseme.

8.Gukoresha Tangawizi 

mu mwaka wa 2020 ,hakozwe ubushakashatsi kuri tangawizi ,bugaragaza ko tangawizi ishobora kuvura ikibazo cyo kugira iseseme 

gukoresha icyayi cya tangawizi bishobora ku kuvura ibibazo byinshi bitandukanye birimo nibyo mu igogorwa .

9.Gukoresha imiti ivura iseseme 

mu gihe ufite iseseme wagerageje ubundnii buryo bwose bwanze kugufasha ushobora gukoresha imiti yo kwa muganga izwi nka  emetics harimo nka umuti wa metoclopramide , umuti wa promethazine nindi myinshi .

10 Gukoresha Vitamini B6 

mu mwaka wa 2013 ,ikigo ishinzwe imiti mure leta zunze ubumwe za Amerika cya FDA nibwo cyemeje ikoreshwa ry'umuti wa Diclegis ,ukaba uhurijwemo Vitamini B6 n'umuti wa antihistamine ushobora gukoreshwa mu kuvura iseseme ku mugore utwite.


Ni ryari ukwiye kujya kwa muganga mu gihe ufite iseseme 

mu gihe ubonye ufite ibi bimenyetso biri kumwe no kugira iseseme ,ukwiye kwihutira kwa muganga 
  • mu gihe ubabara mu nda bikabije
  • kubabra mu gituza
  • kureba ibihu
  • kuba ufite umuriro mwinshi
  • mu gihe ijose ririmo kugagara
  • mu gihe watakaje ubwenge
  • mu gihe ubabara umutwe bikabije 
Mu gihe ufite ibi bimenyetso ,ukaba watangiye kuruka ni ibigaragaza ko wagize umwuma mu mubiri
  • isereri
  • kumagara mu kanwa
  • inyota
  • gucika intege 
  • inkari zirabuye
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post