Impamvu zitera kuva cyane mu gihe cy'imihango

Impamvu zitera kuva cyane mu gihe cy'imihango

Kuva cyane mu gihe cy'imihango ni igihe ujya mu mihango ukamara iminsi irenze 7 uva .nanone ni mu gihe uva cyane aho uhindura (pads) buri masaha 2 .cyangwa ukabona ibintu by'ibibumbe by'amaraso mu gihe ugiye guhindura ibyo wibinze.

Kuva cyane bishobora kugutera ikibazo cyo gutakaza amaraso menshi ,ukaba wafatwa n'indwara ya Anemia (amaraso make ) ,iy watakaje amaraso menshi utangira kumva ufite isereri ,ucika intege ndetse ukabona mu ntoki ukabona zeruruka .

Impamvu zitera kuva cyane mu gihe cy'imihango 

Hari impamvu zitera kuva cyane mu gihe cy'imihango zirimo 

1. Ibibazo muri Nyababyeyi 

iyo muri nyababyeyi harimo ibibazo bitandukanye bishobora gutera kuva cyane mu gihe cy'imihango ,ibyo bibazo ni
  • kuba ufite ibibyimba muri nyababyeyi
  • kuba ufite kanseri ya nyababyeyi cyangwa kanseri y'inkondo y'umura
  • zimwe mu ngaruka ziterwa n'imiti yo kuboneza urubyaro
  • kuba inda yavuyemo cyangwa inda igiye kuvamo ,ariko bishobora no kugaragaza ko inda  utwite ifite ikibazo

2.Ibibazo mu misemburo 

iyo mu mubiri harimo ikibazo mu misemburo ushobora kugira ikibazo cyo kuva mu gihe uri mu mihango 

3.Ibibazo mu maraso  cyane cyane ibijyanye no kuvura kw'amaraso

cyane cyane nk'indwara ya Von Willebrand disease cyangwa ibibazo by'udufashi tw'amaraso ( platelet)

4.uburwayi bw'umwijima ,impyiko ,indwara y'umwingo cyangwa kanseri 

cyane cyane umuntu ufite ubu burwayi ashobora kugira ikibazo cyo kuva cyane mu gihe uri mu mihango 

5.    Indwara zangurira mu mibonano mpuzabitsina 

zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zishobora gutera ikibazo cyo kuva cyane mu gihe cy'imihango izo ndwara twavuga nka 
  • tirikomonasi
  • imitezi
  • karamidiya 
  • nizindi

hari imwe mu miti ishobora gutera ikibazo cyo kuva mu gihe cy'imihango ,cyane cyane nk'umuti wa aspirine ,

Ibimenyetso bigaragaza ko uri kuva cyane mu gihe uri mu mihango 

hari ibimenyetso byakwereka ko uri kuva cyane mu gihe uri mu mihango 

  • guhindura (pads) byibuze rimwe mu masaha 2 kandi yuzuye neza
  • ukenera kwambara pad ebyiri kugira ngo zibashe gufata amaraso ntiwiyanduze
  • Gukenera guhindura no mu ijoro rwagati 
  • Kurenza iminsi 7 uri mu mihango
  • kubona ibintu by'ibibumbe by'amaraso mu gihe ugiye guhindura ibyo wibinze
  • kunanirwa gukora uturimo twa buri munsi bitewe no kuva cyane
  • gucika intege bikabije bitewe nuko watakaje amaraso menshi.
  • gutakaza amaraso arenga mililitiro 80 mu gihe cy'imihango 

Uko bavura kujya mu mihango ukava cyane 

ikibazo cyo kujya mu mihango ukava cyane ,ahanini gishyingira ku kuvura impamvu nyamukuru ,irikubigutera , aha muganga ashobora kugusaba gukoresha ibizamini bitandukanye birimo ibizamini by'amaraso ,ibizamini byo kunyura mu cyuma ,ibizamini by'inkari nibindi ... kugira ngo amenye neza impamvu ibigutera .

Ubundi buvuzi ushobora guhabwa harimo 

  • guhabwa ibinini bya fer byongera amaraso
  • \guhabwa ibinini bya ibuprofen
  • guhabwa imiti iboneza urubyaro cyane cyane nko ku bafite ibibazo by'imisemburo 9birth control pills)
  • gushyirwamo amgapira gashirwa mu nda ibyara kazwi nka intrauterine contraception
  • guhabwa imisemburo yinyongera nk'umusemburo esitorojeni cyangwa porojesiterone
  • guhabwa umuti wa Desmopressin Nasal Spray ku bantu bafite ikibazo cya Von Willebrand disease

  • guhabwa imiti ifasha amaraso kuvura 
ikigo gishinzwe kugenzura indwara muri Leta zunze ubumwe za Amerika kivuga ko bitewe n'ikibazo cyateye kuva cyane mu gihe cy'imihango ,muganga ashobora gufata umwanzuro wo kukivura akubaga 

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post