Dore impamvu udakwiye kubura umuneke ku ifunguro ryawe rya buri munsi


Dore impamvu udakwiye kubura umuneke ku ifunguro ryawe rya buri munsi

Umuneke ni urubuto rwiza cyane ,ruryoha ,ruhumura neza ndetse rukaba rukungahaye ku ntungamubiri n'imyunyungugu bitandukanye aribyo bituma ruba intwarane mu kurinda no gusigasira ubuzima bw'umuntu uwurya kenshi.

umuneke ukungahaye ku myunyungugu ya

1.Potasiyumu

2.Vitamini A

3.Vitamini zo mu bwoko bwa B harimo B1,B5,B6,B12

4.Vitamini C

5.Vitamini E

6.Ikinyabutabire cya Fer

7.Umunyungugu wa Zinc

8.Mgneziyumu

Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko umuneke ushobora kuvura uburwayi butandukanye nka Constipation,Gutuma ugubwa neza ,kuvura no kurinda indwara z'umutima n'izindi nyinshi.

1.Umuneke utuma umubiri ubona imbaraga

Umuneke ukungahaye ku masukari ku bwinshi kandi aya masukari niyo soko y'imbaraga aho utuma umubiri ubona ibivumbikisho bihagije no kugira imbaraga zikomoka kuri ya sukari

2.Kugabanya ibyago byo kurwara indwara z'umutima

Umuneke ukungahaye ku myunyungugu ya potasiyumu nindi myinshi ifasha mu mikorere myiza y'umutima no gutembera kw'amaraso ndetse ikanoza n'imikorere y'imitsi itwara amaraso

3.Umuneke ugabanya ububabare mu gihe cy'imihango

Imineke ifasha mu koroshya no kugabanya ububabare mu gihe cy'imihango ibabaza ku bagore ndetse bikaba ari byiza kuyirya kenshi mu gihe uri hafi kwinjira muri ibyo bihe kandi inafasha mu kugarura vuba amaraso watakaje.

4.ifasha mu gukomeza amagufwa

Kubera imyunyungugu ya karisiyumu tuyisangamo ,bituma umuneke uza ku mwanya wa mbere mu gukomeza amagufwa n'amenyo

5.Umuneke ufasha mu kubaka abasirikari b'umubiri

Vitamini B6 dusanga mu muneke ku bwinshi ituma uba urubuto rwiza mu kubaka ubudahangarwa bw'umubiri ,ndetse ukanafasha mu guhangana n'uburwayi butandukanye aho wongerera imbaraga umubiri.

6.Umuneke ufasha mu koroshya igogorwa no kunoza imikorere myiza y'amara

Umuneke ukungahaye kubyitwa fibre zifasha mu gusukura amara ,agashyiramo imyanda kandi imineke ituma amara akora neza ndetse n'udukoko tubi tukaba twasohoka mu mubiri ,iyo urya umuneke kwituma biroroha .

7.umuneke ufasha mu kugabanya ibiro

Ku muntu wifuza kugabanya ibiro ,umuneke uza ku mwanya wa mbere mu kubigabanya ,iyo wariye umuneke ,ingano y'ibiryo waryaga iragabanuka cyane ndetse bikaba byagufasha kugabanya ibyo urya bijyana no kuba bituma umubiri wawe wongera ibiro.

Izindi nkuru wasoma

Akamaro k'amavuta y'inka ku mubiri wa muntu




Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

1 Comments

  1. […] Imineke ibarizwa mu cyiciro cy’imbuto ,imineke ikaba umubiri mu gutwika ibinure ,ikagabanya ibyago byo kurwara kanseri y’ikibuno n’impyiko ,imineke kandi igira uruhare mu kubungabuga ubuzima bwiza bw’umutima, burya imineke inarwanya kanseri yo mu maraso kandi ikaba n’urukingo rwa Asima ku bana bato. byinshi ku rubuto rw’imineke soma Dore impamvu udakwiye kubura umuneke ku ifunguro ryawe rya buri munsi […]

    ReplyDelete
Previous Post Next Post