Waruziko buretse kuba Tungurusumu ari ikirungo ari n'umuti ukomeye ? Dore akamaro 10 ka Tungurusumu ku mubiri wa muntu

Waruziko buretse kuba Tungurusumu ari ikirungo ari n'umuti ukomeye ? Dore akamaro 8 ka Tungurusumu ku mubiri wa muntu

Kuva kera mu bwami bw'abashinwa ,abanyamisiri n'abaromani bakoreshaga Tungurusumu mu buvuzi bwabo no kugeza ubu ishobora gukoreshwa no mu koroshya indwara nka hypertension .ibicurane ,indwara zifata mu buhumekero ,Diyabete ,kubabara mu mavi nizindi.

Ubu bushobozi bwo kuvura no gufasha umubiri bwa tungurusumu bwose bushyingira ku ntungamubiri n'ibinyabutabire dusanga muri tungurusumu ari nabyo kandi bituma igira akamaro kanini ku mubiri wa muntu.

Kubera iki Tungurusumu ari ingenzi ku mubiri wa muntu ?

ibanga rihishe muri tungurusumu rihishe ahanini mu kinyabutabire cya Sufure tuyisangamo (thio-sulfinite chemicals ) iki kinyabutabire nicyo kibyara ikindi cyitwa Allicin , ibi binyabutabire byombi nibyo biha tungurusumu ubushobozi bwo kuvura.

Intungamubiri dusanga muri Tungurusumu 

muri tungurusumu dusangamo intungamubiri nyinshi zirimo 

  • Vitamini C
  • vitamini E
  • vitamini K
  • Umunyungugu wa karisiyumu
  • umunyungugu wa potasiyumu
  • umunyungugu wa manyeziyumu
  • ubutare bwa fer
  • umunyungugu wa manganeze
  • umunyungugu wa zinc
  • Fibre 
  • vitamini B6
  • nizindi...

Dore akamaro ka Tungurusumu ku mubiri wa muntu 

Dore akamaro ka Tungurusumu ku mubiri wa muntu


kurya tungurusumu bifitiye akamaro kanini ku mubiri wa muntu karimo 

1.Kuzamura abasirikari b'umubiri 

abasirikari b'umubiri nibo bafasha umubiri guhangana n'indwara zitandukanye zirimo nk'ibicurane ,kurya tungurusumu bifasha umubiri kuzamura ubudahangarwa ku buryo izi ndwara zoroheje zidapfa kukuzahaza .

uko warya tungurusumu kose ,wayirya ari mbisi ,itetse mu bindi biribwa ,ibasha guha umubiri wawe no kuwongerera ubushobozi mu guhangana n'indwara.

2.Kugabanya umuvuduko w'amaraso ukabije (hypertension) 

umuvuduko w'amaraso ni imwe mu ndwara zitera kuba umutima nawo warwara cyangwa ukaba wafatwa n'indwara ya stroke , ubushakashatsi bugaragaza ko kurya tungurusumu byagifasha gushyira ku murongo indwara y'umuvuduko ndetse ibipimo byayo bikagabanuka ku buryo bugaragara.

kurya tungurusumu buri munsi ku muntu ufite indwara ya hypertension byamufasha kugenzura ubu burwayi ndetse n'ingaruka bushobora kugutera zikagabanuka.

3.Kugabanya ibinure bibi mu mubiri 

ibinure bibi byo mu bwoko bwa koresiteroli  bishobora gutera indwara zitandukaUnye zirimo indwara z'umutima ,hypetension nizindi , hari inyigo zakozwe zitandukanye zigaragaza ko kurya tungurusumu bishobora kugabanya ibinure bibi mu mubiri .

4.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri 

Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo cya IOWA Women's Health bwagaragaje ko kurya tungurusumu bigababanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri yo mu mara ku kigero cya 35% ugereanyije n'abatayirya.

5.Kugabanya ibyago byo gufatwa n'indwara ya Alzheimers na Dementia

Alzheimer na dementia ni indwara zifata ubwonko ariko zigaterwa no kugera mu zabukuru aho umuntu agenda agira ibibazo byo kwibagirwa bya hato na hato . ubushakashatsi bugaragaza ko kurya tungurusumu bigabanya ibyago byo kwibasirwa nizi ndwara.

6.Kongera imbaraga mu gihe ukora siporo 

Kurya tungurusumu bituma umubiri wawe ugira imbaraga bityo ukabasha kumara umwanya munini ukora siporo ,cyane cyane nk'abantu bakora siporo zo kwiruka irabafasha cyane.

7.Gusohora uburozi mu mubiri 

cyanme cyane nk'uburozi bukomoka kubyo turya ,ibyo tunywa nibyo duhumeka ,kurya tungurusumu bituma umwijima uvubura ikinyabutabire cya Glutathione  akaba ari nacyo gifasha mu gusohora uburozi mu mubiri.

8.Kwica udukoko 

burya tungurusumu ishobora gukora nk'imiti yo mu bwoko bwa antibiotic aho yica udukoko ,cyane cyane ibi bigaterwa n'ikinyabutabire cya allicin dusanga muri tungurusumu .

9.Gutuma ubaho igihe kirekire (uramba )

kubera ubushobozi bwo guhangana n'indwara ndetse no kongerera umubiri wawe ubudahangarwa mu guhangana n'indwara bituma ,tungurusumu iba ikiribwa mu biza ku mwanya wa mbere mu gutera abantu babirya kuramba.

10.Gukomeza amagufa yawe 

mu bushakashastsi bwakorewe ku bagore bageze mu gihe cya menopause ,bwagaragaje ko kurya tungurusumu byabarinze indwara ya osteoporosis itera kumungwa kw'amagufa bityo akaba yavunika ku buryo bworoshye .

Ingaruka mbi zo kurya tungurusumu 

Dore akamaro ka Tungurusumu ku mubiri wa muntu


burya ku bantu bamwe na bamwe .tungurusumu ishobora kubatera ibibazo birimo 
  • kugira umwuka mubi mu kanwa biturutse ku kuba wayiriye
  • gutera ibibazo bya alelergies kuri bamwe 

Akamaro ka tungurusumu ku gutera akabariro (ku buzima bw'imibonano mpuzabitsina )

ubushakashatsi bugaragaza ko tungurusumu igira uruhare runini mu kongerera umubiri ubushobozi mu bijyanye no gutera akabariro , ubwo bushobozi twavuga nka 
  • Gutuma umugabo agira imbaraga nyinshi mu gutera akabariro ndetse n'igitsina cye kigafata umurego umwanya munini
  • mu kongera ubwiza bw'intanga n'ubwinshi bwazo mu masohoro

Tungurusumu ku mugore utwite 

burya tungursumu ni nziza ku mugore utwite kuko bimufasha gushyira ku murongo umuvuduko w'amaraso kandi uyu muvuduko ushobora gutera indwara izahaza abagore batwite izwi nka pre-eclampsia..nanone tungurusumu imwongerera ubudahangarwa bw'umubiri bityo ntazahazwe n'indwaraq za hato na hato.

ariko umugore utwite aba agomba kuyirya ku kigero gito kuko ishobora kugera ku mwana ,ikaba yamutera ibibazo cyane cyane nko mu gihembwe cya 2 n'icya 3.

akamaro ko guhekenya  tungurusmu mu gitondo 

guhekenya tungurusumu mu gitondo cya kare ,ugahekenya uduce 4 kugeza kuri 5 twayo bifasha umubiri kubaka ubudahangarwa mu guhangana n'indwara , bikanatuma umuntu yirirwana imbaraga.ndetse no kuzahazwa n'indwara za hato na hato agatandukana nabyo.

ni ubuhe bwoko bwa tungurusumu nziza ?

muri rusange ,gukoresha tungurusumu mbisi nibyo byiza kuko iyo yatetswe ikinyabutabire cya Allicin cyangirika bitewe n'ubushyuhe kandi iyo wayiriye ari mbisi kuko kiriya kinyabutabire ukibona kitangiritse , iki kinyabutabire kandi nicyo kigira akamaro kanini ku mubiri wa muntu.

Akamaro ka tungurusumu n'ubuki 

Akamaro ka tungurusumu n'ubuki


iyo tungurusumu yavanzwe n'ubuki bigira akamaro kanini ku mubiri wa muntu karimo 

  • kwica mikorobi
  • kurinda umutima wawe
  • gutuma ubwonko burushaho gukora neza no gufata mu mutwe
  • kuvura indwara z'ibicurane n'ama allergies
  • kurinda uruhu
  • kubaka ubudahangarwa bw'umubiri 
  • kugabanya umubyibuho ukabije
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post