Ni bande batemerewe kurya Tungurusumu ?

 

Ni bande batemerewe kurya Tungurusumu ?

Burya hari abantu batemerewe kurya tungurusumu ,kubera ko yifitemo ubushobozi bwo gutuma amaraso atavura (anticoagulant properties 0 ndetse ikaba ishobora no gutuma igifu kikurya ku bantu cyarenze bityo abantu bafite ibibazo n'uburwayi buganisha kuri ibi bintu ntibemerewe kurya tungurusumu.

ariko kuba tungurusumu yifitemo ubushobozi bwo gutuma amaraso atavura bituma ikoreshwa  mu kurinda ikibazo cyo kwipfundika kw'amaraso .

Ni bande batemerewe kurya tungurusumu ?

hari abantu batemerewe kurya tungurusumu niyo bayirya bakabishyira ku kigero gito gishoboka ,abo bantu ni aba 

  • Abantu bafite ibibazo mu kuvura kw'amaraso
  • Mbere na nyuma yo kubagwa
  • Abagore batwite n'abonsa baba bagomba kugabanya ingano ya tungurusumu barya ku munsi
  • umuntu uri kurya ibinini byo kuboneza urubyaro  ndetse n'imiti itera kuvura kw'amaraso
  • Umuntu ufite uburwayi bw'umwingo

Tungurusumu ku muntu ufite uburwayi bw'igifu 

Tungurusumu ku muntu ufite uburwayi bw'igifu


Umuntu ufite uburwayi bw'igifu aba agomba kurya tungurusumu nkeya cyangwa akayihorera kubera ko ishobora gutuma igifu kimurya ,cyangwa kikamutera ikirungurira ,kigatuma mu nda huzuramo umwuka ,ndetse bikaba byanatuma aruka .

ni byiza rero kugabanya ingano ya tungurusumu ufata cyangwa ukayihorera burundu kuko ishobora kugutera ibyo bibazo tuvuze haruguru.

Umuntu ufite udusebe ku ruhu 

Nubwo bwose ,Tungurusumu ari nziza ku ruhu ikaba inashobora kuvura indwara nk'ise ariko mu gihe ufite ibikomere ku ruhu ishobora kugutera ikibazo cyo kuba uruhu rwaryaryata cyangwa rukangirika .
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post