Ubushakashatsi buvuga ko uburyo bw'imirwanire buzwi nka Tai chi bushobora kuvura indwara zikomeye


Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Harvard ,bukorwa harebwa akamaro ubwoko bw'imirwanire bukomoko mu bashinwa bwagira ku mubiri w'umuntu ukora akanitoza Tai Chi.





Tai Chi bukaba ari ubwoko bw'imirwanire ,bufatwa nk'uburyo bwo kwirwanaho mu gihe usagarariwe ,bukaba ari uburyo bukangura umubiri wose ndetse n'ibitekerezo ku buryo ,umuntu wazobereye iki tekiniki y'imirwanire abasha kugenzura umubiri we ndetse akanisanisha n'ibimukikije akaba yabikoresha uko abishaka.cyangwa ku nyungu ze.





Umuntu witoza Tai Chi akoresha mubiri we yitonze kandi atuje ndetse akagenda ari nako ahumeka yitsa ,asanisha imigendere ye y'umubiri n'ibitekerezo bye ndetse n'ibimukikije









Dore akamaro ubwoko bw'imirwanire bwa Tai Chi bugira ku mubiri





1.Kuvura indwara z'agahinda ndetse na Stress





Mu myitoreze ya Tai Chi ,wiga gukoresha ubwonko ,imitekerereze yawe ,ugenzura ibitekerezo byawe bijyana n'imikorere y'ibice bigize umubiri ,uku kubasha kugenzura intekerezo zawe rero nibyo biguha ubushobozi bwo guhangana n'indwara za agahinda.





2.Gutuma ugubwa neza





Kimwe n'izindi Siporo zose ,Tai Chi ituma umubiri uvubura imisemburo ituma umuntu yiyumva neza ndetse akumva afite ibyishimo aha twavuga nka Endorphin





3.Yongerera imbaraga ibihaha ,ikanoza imikorere yabyo





Uburyo bahumeka basubiza umwuka mwinshi mu nda ndetse n'uburyo bitoza bituma ibihaha bigira imbaraga ndetse bigakora neza ,bikagira n'ubushobozi bwo kwakira umwuka mwinshi mwiza no gusohora umwuka mubi .ibi bikaba bituma umuntu ukora imyitozo ya Tai Chi bihoraho atandukana n'indwara zifata ibihaha nka Asima.





4.Yongera imbaraga mu mubiri





Iyo ukora Tai Chi umubiri urakomera ,ukagira n'ingufu ,Tai Chi ni nziza cyane ku muntu wifuza kugira umubiri ukomeye kandi wuzuye imbaraga .





5.Ifasha mu kongerera umubiri uburinganire





Imirwanire ya Tai chi ifasha umubiri w'umuntu uyizobereyemo ,kugira uburinganire ndetse no kubasha kugenzura umubiri we haba mu buryo bw'imikorere kurusha abandi bantu bose bitoje andi moko y'imirwanire.





6.Tai Ch ituma umuntu asinzira neza





Gukora imyitozo ya Tai Chi byongerera umubiri ubushobozi bwo gusinzira neza





7.Kuvura ububabare





Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko Tai Chi ishobora kuvura ububabare bufata mu ngingo ,mu mikaya .umugongo n'ahandi hatandukanye.





Izindi nkuru wasoma:





Sobanukirwa: Indwara ya Silicosis ,Indwara y’ibihaha ifata abantu bakora mu birombe by’amabuye y’agaciro





Byinshi ku itabi rya Menthol ryongerewemo ibihumura n’ibiryoherera ngo rireshye abarinywa





Ibyago uba ushobora guhura nabyo mu gihe utwite Umwana wa mbere urengeje imyaka 35





Ingaruka ziterwa no kwikinisha n’uburyo wabicikaho


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

1 Comments

  1. […] Ubushakashatsi buvuga ko uburyo bw’imirwanire buzwi nka Tai chi bushobora kuvura indwara zikomeye […]

    ReplyDelete
Previous Post Next Post