Amateka y'ikirunga cya Nyiragongo ,ikirunga kigereranywa n'imbarutso ishobora guturitsa igisasu kirimbuzi ndetse bivugwa ko gishobora kwangiza umugi wa Goma wose


Umunsi wejo nibwo amakuru yasakaye avuga ko ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka nyuma yaho giheruka kuruka mu mwaka wa 2002 ,ni muri urwo rwego twahisemo ku kubwira amateka y'ikirunga cya Nyiragongo kuva kera ndetse turagusobanurira n'impamvu kigereranywa n'imbarutso y'igisasu kirimbuzi gishobora guturika isaha ku isaha.





abstract active ash color
Amahindu arekurwa n'iruka ry'ikirunga aba ateye ubwoba




Ikirunga cya Nyiragongo ni ikirunga giherereye mu burasirazuba bw'igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ,kikaba kiri mu ruhererekane rw'imisozi igize pariki ya Virunga National Park ,kikaba giherereye hafi y'umupaka ugabanya u Rwanda na Kongo ,





Ikirunga cya Nyiragongo giherereye mu birometero 12 mu majyaruguru y'umugi wa Goma ,kikaba gifite ubutumburuke bwa metero 250 ,kikaba gifite ikiyaga cyahanzwe n'iruka ryacyo,iki kirunga kikaba gifite ibiti n'ubundi bwoko bw'ibimera bibereye ijisho ,ku buryo bikurura ba mukerarugendo baturuka imihanda yose ,





Silhouette of Mountain With Mist on Top
Kureba ikirunga kitarimo kuruka biba biryoheye ijisho




Iki kirunga nanone ,kikaba kibarizw mu birunga bitarazima aho biba biteganywa ko bishobora kuruka igihe icyo aricyo cyose ndetse akaba ariyo mpamvu cyarutse bitunguranye bigatungura benshi





Kuva iki kirunga cyavuka kimaze kuruka inshuro zigera kuri 35 nko mu mwaka wa 1977 iruka ryacyo ryahitanye abantu bagera mu 2.000naho mu mwaka wa 2002 ibikoma byacyo byasenye umugi wa Goma bikomeye.





Kuva mu kinyejana cya 18 ,iki kirunga cyagiye kiruka mu myaka itandukanye ,ariko nuko bimeze gutyo cyagiye gikorerwaho ubushashatsi butandukanyi aho byagaragaye ko gisohora umwuka wa Diyoxide de Sufure kubwinshi ndetse akaba aricyo cya mbere ku isi gisohora mwinshi.





Bamukerarugendo nabo ntibahasiba aho umuntu umwe asabwa gutanga akabakaba amadorali 400.ngo atembere uyu musozi utatswe ni byiza





Iki kirunga cyarutse bwa mbere mu mwaka wa 1884 ,nyuma yaho cyagiye kiruka inshuro nyinshi zigera kuri 35 ,Umuturanyi wacyo ariwe kirunga cya Nyamulagira nawe abarizwa mu birunga bitarazima ,ndetse ibi birunga byombi bifashe 40% by'iruka ry'ibirunga byose byo muri Afurika.





People Standing on Rock Formation Near Snow Covered Mountain Under Cloudy Sky
Ibiyaga biba byarasizwe n'iruka ry'ikirunga biboneka ku birunga byinshi




Ikirunga cya Nyiragongo ku gasongero hafite umurambararo upima ibirometero 2, aho habonek an'umugezi wahanzwe n'iruka ryacyo ,uwo mugeze ukaba utemba ugana mu mugi wa Goma ,uyu mugezi ukaba ubonekamo amabuye yo mu bwoko bwa Alkali yasizwe n'iruka ryacyo ,





Ikirunga cya Nyiragongo cyarutse no mu yindi myka ya 1884 aribwo cyarutse bwa mbere,1894,1898,1900,1977,1982,1994,1996,2002 na 2021 mu mwaka wa 2010 iki kirunga cyerekanye ibimenyetso byo kuruka ariko nticyaruka kugera ejobundi aho cyongeye kuruka.





Kugeza uyu munsi iki kirunga kigenzurwa ni ikigo gishinzwe ibijyanye n'imikorere y'ibirunga gikorera mu mugi wa Goma cyitwa Goma Volcanic Observatory(GVO) Aho iki kigo kigenzura ibijyanye n'imitingito ndetse n'ibikoma biboneka mu nda yisi ndetse ari nabyo bitera iruka ry'ikirunga.





Hari abashakashatsi bagaragaje ko iki kirunga hari agace kabonekaho umwuka wa Dioxide de carbon ,ako gace kazwi na Benshi nka Mazuku ,aho bivugwa ko kahitanye abantu benshi barimo abana n'abakuru batari bahazi ,utwo duce tukaba turemwa n'iyi gazi ihasohkera ku bwinshi maze wahkwegera muri uwo mworera isohokeramo ikaguhitana ako kanya .





Ubushakashatsi bwakorewe mu kiyaga cya Kivu giherereye mu Rwanda n'igice cya Kongo ,iki kiyaga kikaba kiri hafi cyane y'ikirunga cya Nyiragongo ku buryo hari igihe ibikoma by'iki kirrunga bishobora kugera mu kiyaga cuya Kivu





Ikiyaga cya Kivu kibonekamo ku bwinshi Gazi ya Methane ,ikaba ari gazi ishobora kwaka ndetse no guturika mu gihe ihuye n'umuriro ,ku bw'amahirwe iyi gazi ikaba iboneka ahagana hasi mu ndiba y'iki kiyaga ,hakaba harizwe umushinga wo kuyicuykura ngo ikoreshwe mu bikorwa bya buri munsi harimo gutanga amashanyarazi ,gutekeshwa n'ibindi





Uku kuyicukura bikaba byari igisubizo byo kugira ngo igabanywe mu kivu ,itazateza impanuka mu gihe ibikoma bikomoka ku iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo byagera muri iki kiyaga ,





Abahanga bavuga ko mu gihe ibikoma by'iruka ry'iki kirunga byagera muri iki kiyaga bigahura nya gazi methane byagera iturika ridasanzwe ,ku buryo byatera gusandagurika kw'imyuka yica mu kirere cyose cy'iki kiyaga ndetse bigafata n'intera nini uvuye kuri iki kiyaga





Iri turika n'isandara ry'iyi myuka yica bibayeho ,ibintu bihumeka yageraho byose byahasiga ubuzima ,bityo akaba ariyo mpamvu bavuga ko ikiyaga cya kivu ari igisasu kirimbuzi kitwegereye kandi gishobora guturitswa niri sangane





Gucukura iyi gazi igakurwa muri iki kiyaga kikab cyaba igisubizo cyiza cyagabanya ibi byago ,bishoborta kurimbura imbaga nyamwinshi





Mu gihe iki kirunga cyarukaga ,abatuye Goma bagiye bashinja Leta yabo kurngara no kutabahera ku gihe ibijyanye n'iruka ry'ikirunga ndetse abenshi ntibari bazi aho bahungira berekeza ,dore ko niki kirunga cyagendaga gihindura ibyerekezo cyarukagamo





Nta washidikanya ko umugi wa Goma ari umugi ufite ibyago byinshi byo kuzahindurwa umuyonga n'iruka ry'iki kirunga ndetse ukaba ushobora kuzarimbuka burundu bitewe n'uburyo wegereye kandi witegeye iki kirunga ,mu mugi wa Goma usanga amazu menshi yaho yubakishijwe imbaho kubera imitingito ihaboineka ku bwinshi ndetse bukaba ari uburyo bwiza bwo kubaka mu duce twibasirwa n'imitingito





Goma, Nord Kivu, RD Congo : Vue aérienne partielle de la v… | Flickr
Umugi wa Goma ni umugi mwiza cyane




Izindi nkuru wasoma:





Abantu benshi bakeneshejwe n’ibimina byadutse bya Ujaama ,Aho ntibyaba ari Ubwesikoro?Ubucukumbuzi: Impamvu zitera izamuka ry’ibiciro ku isoko ,ese ninde ubyungukiramo?Ubuzima n’amateka yibizazane byaranze ubuzima bw’umugabo wakuyeho ubucakara Abraham Lincoln





Bernard Madoff wazanye ishoramari bujura ryiswe Ponzi scheme yaguye muri gereza ku myaka 82





Sobanukirwa:Indwara ya Nymphomania yo gukunda imibonano mpuzabitsina ku kigero gikabije


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

1 Comments

  1. […] Amateka y’ikirunga cya Nyiragongo ,ikirunga kigereranywa n’imbarutso ishobora guturitsa igisasu … […]

    ReplyDelete
Previous Post Next Post