Sobanukirwa: akamaro k' urubuto rwa kokombure ku mubiri wa muntu (Cucumber / Cocombre )


Sobanukirwa: akamaro k' urubuto rwa kokombure (Cucumber / Cocombre )

Umubiri w'umuntu mukuru ukenera amazi menshi ku munsi byibuze uturahure 12 ku munsi ariko hari igisubizo kuko muri Kokombure dusangamo amazi ari ku kigero cya 95% ,si ibyo gusa kokombure ikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye bituma igira uruhare runini mu kuvura indwara zitandukanye

Kokombure ikaba ifite akamaro gatandukanye gatuma iba nziza ku mubiri wacu kandi umubiri wacu ukaba ukeneye intungamubiri tuyisangamo

Dore akamaro ka kokombure

Urubuto rwa kokombure rufite akamaro gatandukanye ku mubiri wa muntu karimo 

1.Kokombure ifasha mu kyringaniza no kugabanya ibiro by'umurengera

Amazi ari ku kigero cya 95% muri kokombure ntarinda gusa umubiri wacu umwuma ahubwo atuma mu nda huzura bityo umuntu ntabashe kurya ibiryo byinshi aribyo mvano y'ibiro by'umurengera. kandi kokombure ifite amasukari ari ku kigero gito cyane.

2.Kokombure ikungahaye ku ntungamubiri nyinshi

Muri kokombure dusangamo intungamubiri nyinshi zitandukanye nka vitamin K ndetse nandi mavitamini menshi nka B na C ndetse nimyunyungugu nka Cuivre ,Phosphore ,Magnesium na Potassiyumu.

3.Kokombure ifasha mu kuringaniza no kugabanya ikigero cy'isukari cy'isukari mu maraso

Kubera y'amasukari ari ku kigero hafi ya ntacyo dusanga muri kokombure bituma ibasha kugabanya ingamo y'isukari mu maraso kandi ikanarwanya kwiyongera mkwayo mu maraso bikabije.

4.Kokombure ifasha mu kurwanya indwara ya kanseri

Igabanya ingano 'imyanda mu mubiri kandi ikaba yifitemo intungamubiri zifasha mu kugabanya no kudindiza ivuka ry'uturemangingo dutera indwara ya kanseri

5.Kokombure ifasha mu kugabanya ibyago byo kurwara indwara zifata umutima

Kokombure nta mavuta yifitemo ,kandi ibasha gutuma maraso atembera neza mu mubiri,umutima ugatera neza ,bikabanya umuvuduko w'amaraso n'ibindi bibazo byose byatera ingaruka mbi ku mutima.

6. Ifasha mu kurwanya indwara ya constipation

Kubera amazi menshi dusanga muri kokombure atuma igogorwa rigenda neza,amara agakora neza,kandi akabona amazi ahagije bityo umusarani ugasohoka bitagoranye kandi woroshye

7.Igabanya kuribwa mu mikaya

Wari wakora ka siporo hanyuma ukabyuka ubabara imikaya,kurya kukombure bugabanya kwa kubabara kwa hato na hato ,ubundi ukongera ukamera neza

Intungamubiri dusanga muri kokombure
Intungamubiri dusanga muri

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Healthline kivuga ko mu rubuto rwa kokombure dusangamo intungamubiri zikurikira

  • Ibitera imbaraga
  • carbs
  • poroteyine
  • fibre
  • Vitamini C
  • Vitamini K
  • Umunyungugu wa Manyeziyumu
  • Umunyungugu wa Potasiyumu
  • Umunyungugu wa Manganeze

Akamaro ka kokombure mu kongera ubushake bwo gutera akabariro

Ubushakashatsi bugaragaza ko urubuto rwa kokombure rukungahaye ku ntungamubiri zitandukanye zirimo Vitamini C bityo bigatuma zigira uruhare runini mu kongera ubushake bwo gutera akabariro (libido)

Ibi bigaterwa nuko yongera amaraso atembera mu myanyandangagitsina bityo bikorohera umubiri kugumana ubushake n'ubushyuhe.

Uko bategura urubuto rwa Kokombure

Gutegura urubuto rwa kokombure mu gihe wifuza kururya ,urabanza ukaruronga neza ,ukarumaraho imyanda yose ,hanyuma ugategura igikoresho cyiza gisukuye ndetse n'icyuma cyo gukata.

Ugenda ukata uduce duce muri ya kokombure nkuko bigaragara ku ifoto iri hejuru ,utwo duce nitwo umntu arya ,ukaba ushobora kuturya nka salade cg ukatwifashisha gukoramo umutobe

Akamaro ka Kokombure ku ruhu rwa muntu

Kokombure ni nza cyane ku ruhu rwa muntu .amavuta ava muri kokombure atuma umuntu agira uruhu rwiza ,uruhu rwe rukoroha kandi rukanyerera ,bikamuvura indwara z'uruhu zirimo gusadagurika kwarwo ,kokombure kandi ushobora kuyikoresha nka mask yo mu maso bikagufasha gukesha mu maso

Dusoza

Urubuto rwa kokombure ni urubuto rwiza cyane ku mubiri wa muntu ,kubera intungamubiri zitandukanye turusangamo bituma ruba urubuto rw'ingenzi mu mirire ya muntu .

Hari abantu bamwe barukoresha mu bikorwa bigayitse byo kwikinisha cyane cyane ku bakobwa ariko burya si byiza ,uba wivutsa izi ntungamubiri zirubonekamo ,kokombure ishobora kuribwa nka ka salade cg igakorwamo agatobe warenza ku biryo.

Izindi nkuru





Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

1 Comments

Previous Post Next Post