Amoko atandukanye y’ibiribwadusangamo Vitamini E


Amoko atandukanye y’ibiribwadusangamo Vitamini E



Vitamini E ni vitamin nziza cyane ku buzima ,ikaba igira uruhare runini mu kurinda no kugaburira umutsatsi ,mu gutuma uruhu rusa neza rukanatohagira, ndetse no mu gusigasira umutima aho itera imikorere myiza y’umutima





Muri iki gihe har iterambere mu nganda ,Vitamini E yongerwa mu mavuta yo kwisiga ndetse nayo kurya ku buryo umuntu ashobora kuyironka mu buryo bworoshye ,





Vitamini ikaba ibarizwa mu cyiciro cy’ibyitwa antioxidant ,bifasha gusukura umubiri no gusohora ibinyabutabire bibi bya free radicals binashobora gutera indwara ya kanseri.





Ni muri urwo rwego Vitamini E ifasha mu kurinda uburwayi butandukanye nk’indwara z’mutima na kanseri kandi ikanarinda uruhu gusaza,Vitamini E ifasha mu kongerera imbaraga abasirikari b’umubiri no kurinda indwara  z’amaso zimwe na zimwe .





Vitamin E ni vitamin zikora neza iyo ziri kumwe n’ibinyamavuta bityo akaba ariyo mpamvu ibarizwa mu cyiciro cya fat soluble vitamins ,





Vitamini E iba yifitemo ikinyabtabire cyitwa alpha tocopherol  gituma ibasha kugira akamaro gatandukanye m mubiri wa muntu.





Ni  Vitamini E ingana gute dukenera ku munsi?





Ikinyamakuru cya healthline kivuga ko umuntu urengeje imyaka 14 ,akenera miligarama 15 ku munsi .





Ibiribwa bibonekamo Vitamini E ku bwinshi





Hari amoko y’ibiribwa abonekamo Vitamini E ku bwinshi ,aha twavuga nka





1.Imbuto z’ibihwagari





Imbuto z’ibihwagari kimwe n’amavuta yabikozwemo ni kimwe mu masoko ya vitamin E ,si ibyo gusa kuko imbuto z’ibihwagari zishobora no kubonekamo ,ibindi binyabutabire bitandukanye  nka zind ,fer na selenium kandi byose bifite akamaro ku mubiri wa muntu.





Imbuto z’ibihwagari nizo za mbere zibonekamo ,Vitamini E nyinshi kurenza andi mafunguro yose nibindi biribwa byose bibaho.





2.Imbuto z’Ibihaza





Imbuto z’ibihaza nazo ni kimwe mu biribwa bibonekamo Vitamini E ,si vitamin E gusa ibibonekamo ahubwo dusangamo na Vitamini A yo mu bwoko bwa Beta carotene ifasha m kurinda amaso.bivugwa agace gato k’igihaza kaba karimo vitamin E ingana na miligarama 2.5.





3.Imboga za Brocolli





Brocolli ni bumwe mu bwoko bw’imboga bwiza cyane ,buryoha kandi bubamo intungamubii nyinshi,Brocolli dusangamo nizindi ntungamubiri nka fer ,karisiyumu ,vitamin C na fibers ,byose bikaba ari ingenzi ku mubiri wa muntu.





Agakombe gato karimo imboga za broccoli kaba karimo Vitamini E ingana na miligarama 2.3 ,ni byiza kurya broccoli wayikaranze mu mavuta kugira ngo ubashe kuronka iyi vitamini E.





4.Avoka





Imbuto za avoka ni zimwe mu mbuto zikundwa na benshi ,Avoka ni zimwe mu mbuto zifitemo intungamubiri nyinshi,Avoka ibonekamo ikinyabutabire cya Potasiyumu,kubera iki kinyabutabire bituma avoka igira uruhareb runini mu kurinda umutima avoka imwe ibonekamo miligarama 4 za vitamin E.





5.Amavuta y’umuzabibu





Amavuta y’umuzabibu ni amavuta meza cyane ,aho akungahaye ku ntungamubiri ya vitamin E ndetse nizindi ntungamubiri z’ingenzi ku mubiri wa muntu ,akayiko gato kuzuye aya mavuta kaba karimo miligarama 2 za vitamini E .





6.Urusenda rwa Pilipili





Bene uru rusenda narwo rubonekamo vitamini E ndetse rukaba runakungahaye no kuzindi ntungamubiri zirimo na Vitamini C .





6.Umwembe





Umwembe kimwe n’inkeri nabyo biri mu bwoko bw’imbuto bubonekamo Vitamini E ndetse hakabonekamo nizindi ntungamubiri zirimo vitamini C bityo izi mbuto zikaba ari nziza ku mubiri





7.Imboga za Epinari





Epinari zibonekamo intungamubiri zitandukanye zirimo na Vitamini E by’umwihariko zikaba zikungahaye ku butare bwa fer, epinari kandi zibonekamo Vitamini A ,Vitamini C





Izindi nkuru wasoma





Ibyago biterwa n’ibura rya Vitamini D mu mubiri , byaba biterwa niki? Ni ibihe bimenyetso bwakwereka ko ufite Vitamini D nkeya mu mubiri?





Ibiribwa bitandukanye bibonekamo Vitamini A ku bwinshi





Akamaro ka Vitamini B ndetse n’ibiribwa wayisangamo


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

1 Comments

Previous Post Next Post