Amatekay’ubuzima bwa Volodymr Zelenskyy Perezida wa Ukraine kuva muri comedy kugera ku ntebe ya Perezida


Amatekay’ubuzima bwa Volodymr Zelenskyy Perezida wa Ukraine kuva muricomedy kugera ku ntebe ya Perezida
Volodymyr oleksandrovych Zelenskyy ni perezida wa Ukraine kuva mu mwaka wa 2019 ,aho yatsinze amatora ku buryo butunguranye atsinze uwari Perezida Bwana Petro Poroshenko

Volodymyr Zelenskyy yahoze akora umwuga wo gukina comedy ndetse akaba yarinjiye muri Politiki bwa mbere ahita aba perezida ,yavutse tariki ya 25 Mutarama  1978, bu afite imyaka 44 ,akaba yaravukiye mu gace ka Kryvyi Rih mu cyahoze ari Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete ,ubu ni muri Ukraine rwagati .

Mu mwaka wa 2003 yashakanye na Madame Olena Kiyashko babyarana abana babiri ,Volodymyr Zelenskyy ababyeyi be bafite igisekuru ku bayahudi ,Ise yitwaga Oleksandr Zelenskyy  naho nyina akitwa Rymma Zelenska,

Perezida Volodymyr Zelenskyy yize muri Kaminuza ya Kyiv National Economic University yiga ibijyanye n’ubukungu ,nyuma yo kurangiza amashuri ye yahise yinjira mu mwugawo gusetsa abantu uzwi nka Comedy .

Zelenskyy akimara kwinjira muri Comedy yashinze inzu itunganya amashusho ayita Kvartal 95 aho yatunganya amafilime ,cartoons ndetse n’ibiganiro bya televiziyo.


Mu mwaka wa 2015 ,uyu mugabo yatangije ikiganiro cya Televiziyo acyita  Servant of the People ,cyaje gukundwa cyane ndetse aba arinacyo kimuzamurira izina no kumenyekana kubera uburyo yigaragazaga muri ikikiganiro.

Mu mwaka wa 2019 nibwo uyu mugabo ynjiye muri Politiki ahita anatangaza ko yiyamamariza ku mwanya wa perezida wa Ukraine ,aho yari agiye guhangana na Bwana Petro Poroshenko ,nyuma yahoo Zelenskyy yari amaze gushing ishaka rye rya politiki afatikanyije n’abakozi be bo muri kompanyi ya Kvartal 95 ndetse iryo shaka ryahawe izina rya cya kiganiro  ryitwa Servant of People

Ku buryo butunguranye Bwana Zelenskyy yahise atsinda amatora ku majwi menshi cyane angana na 73.23% aho politiki ye yari ishyingiye ku kurwanya ruswa ,abasesenguzi muri politiki iki gihe bahise batangaza ko impamvu Zelenskyy yatowe aruko abanya ukraine bari barambiwe uburyarya bw’abanyapolitiki ahubwo bagahitamo umuntu babona uzakoresha ukuri .

Volodymyr Zelenskyy ni umwe mu baperezida bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane  ,aho akoresha urubuga rwa instagram ,Vodymyr Zelenskyy akigera ku butegetsi yahanganye n’ikibazo cya Ruswa cyari cyarimakajwe muri Guverinoma yamubanjirije ,yaje no guhura n’ibibazo bya Covid-19 ndetse n’ubukungu bwari butangiye gusubira inyuma.

Ubwo Volodymyr yiyamamazaga yari yarasezeranyije abaturage gukemura amakimbirane y’Uburusiya na Ukraine yari yaratangiye mu mwaka wa 2014 ,ndetse yahise anatangiza ibiganiro by’amahoro na Vladmir Putin Perezida w’Uburusiya ,Zelenskyy akimara kugera ku butegetsi .

Perezida Volodymyr Zelensky yashatse kwinjiza igihugu cye cya Ukraine muri NATO ,arinabyo byagejeje Ukraine mu ntambara arimo kurwana n’Uburusiya.

Amateka yo mu bwana ya Volodymyr Zelensky kugeza abaye mukuru

Volodymyr Zelenskyy yavutse mu mwaka 1978 ,avukira mu gace ka Kryvyi Rih mu cyahoze ari Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete ,Ise umubyara yari Umuyahudi ,akaba yaritwaga Oleksandi Zelenskyy ,ise yari umwarimu n’umuyobozi mu ishami ry’ikoranabuhanga n’ubumenyi bwa mudasobwa muri kaminuza ya Kryvi Rih

Nyina umubyara Rymma Zelenska yari umuEnjeniyeri ,Sekuru wa Volodymyr Zelenskyy .Bwana Ivanvych Zelenskyy yari umusirikari ukomeye ku ipeti rya Koroneli ,akaba yari muri Diviziyo y’Abarwanisha imbunda nini mu ngabo z’Abasoviyete .

Ubwo Jenoside yakorewe Abayahudi ya Holocaust yabaga ,hari abo mu muryango wa Vodymyr bagera kuri batatu yahitanye ,

Mbere yo gutangira ishuri Zelenskyy yabanje kubana na Se  mu gace ko muri Mongoliya kitwa Erdenet aho Ise yarahakoraga ,Volodymyr Zelenskyy yakuze avuga ururimi rw’Ikirusiya ,k myaka 16 yatsinze amarushinwa yo kuvuga icyongereza nk’ururimi rw’abanyamahanga ahita anahabwa Buruse yo kwiga mu gihugu cya Isiraheli ariko se amubuza kujya kwigayo ahubwo amutegeka kwiga iwabo muri kaminuza ya Kryvi Rih ibijyanye n’amategeko anakomereza mu bukungu.

Mu mwaka wa 2021,ubwo hashyirwaga ku mugaragaro impapuro zahawe izina rya Pndora Paper byavuzwe ko Zelenskyy yanyereje umutungo wa Leta afatanyije na Bwana Ivan Bakanov binyuze muri kompanyi bashnze ya British Virgin Island bakaba barayifashishije bagura imitungo ihenze.

Mu mwaka wa 2003 Zelenskyy yashakanye na Madame Olena Kiyashko bari barize ku ishuri rimwe ,mu mwaka wa 2004 ,umwana wabo wa mbere w’umukobwa yaravutse bamwita Oleksandra .mu mwaka wa 2013 babyaye umwana wa kabiri w’umuhungu bamwita Krylo.

Ubu umutungo wa Zelenskyy ubarirwa muri miliyoni 37 z’amaryvnias ifaranga rikoreshwa muri Ukraine ,mu madoli ya Amerika ni miliyoni imwe n’igice naho mu mafaranga y’amanyarwanda ni nka miliyaridi imwe n’igice.

Mu mwuga wa komedi Bwana Zelenskyy yakuyemo ibihembo bitandukanye ,aha twavuga nka nka order of the white lion ,jan karskiaward ,Ronald Reagan freedom award yabonye ari perezida nibindi.. Bwana Zelenskyy yakinnye mu mafilime nka love in the big city mu mwaka wa 2009 , office romance mu mwaka wa 2011,love in vegas mu mwaka wa 2012 ,8 new dates mu mwaka wa 2015 no mu zindi nyinshi


Izindi nkuru wasoma

Amateka ya Jack Ma,kuva ku kuba umwarimu w’Icyongereza uhembwa ibihumbi cumi na bibiri by’amanyaRwanda kugeza ku kubarirwa mu baherwe ba mbere ku isi # ALIBABA

Elon Musk yemeje ko ubu ushobora kugura ibicuruzwa bya Tesla hakoreshejwe ifaranga koranabuhanga rya Dodgecoin





Amateka ya Joe Biden



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

3 Comments

  1. […] Amatekay’ubuzima bwa Volodymr Zelenskyy Perezida wa Ukraine kuva muri comedy kugera ku ntebe ya Pe… […]

    ReplyDelete
  2. […] Amatekay’ubuzima bwa Volodymr Zelenskyy Perezida wa Ukraine kuva muri comedy kugera ku ntebe ya Pe… […]

    ReplyDelete
  3. […] Amatekay’ubuzima bwa Volodymr Zelenskyy Perezida wa Ukraine kuva muri comedy kugera ku ntebe ya Pe… […]

    ReplyDelete
Previous Post Next Post