Ibyiza byo kurya urubuto rw'ipapayi ku mubiri wa muntu , akamaro kayo ku ruhu ,ku mwana no ku mugore utwite

Ibyiza byo kurya  urubuto rw'ipapayi ku mubiri wa muntu , akamaro kayo ku ruhu ,ku mwana no ku mugore utw

Ipapayi ni nziza ku bana ,ituma bituma neza kandi ikungahaye ku ntungamubiri umubiri wabo ukenye kugira ngo bakure neza kandi bagira n'ubuzima bwiza aha twavuga nka Vitamini A ndetse nandi mavitamini menshi.

Intungamubiri dusanga mu rubuto rw'ipapayi 

Intungamubiri dusanga mu rubuto rw'ipapayi


muri uru rubuto dusangamo intungamubiri nyinshi nkubu mu rubuto rwa garama 152 dusangamo 

  • ibitera imbaraga garama 15 
  • ibyitwa fibre garama 3 
  • intungamubiri za poroteyine garama 1 
  • Vitamini C ku kigero cya 157% by'ingano yayo nkenerwa ku munsi
  • Vitamini A ku kigero cya 37% by'ingano yayo nkenerwa ku munsi
  • Vitamini B9 ku kigero cya 14% by'ingano yayo nkenerwa n'umubiri ku munsi
  • Umunyungugu wa potasiyumu ku kigero cya 11% by'ingano yayo nkenerwa ku munsi
  • umunyungugu wa karisiyumu
  • umunyungugu wa manyeziyumu
  • izindi vitamini nka Vitamini B1,B5,B3,E na K 
mu rubuto rw'ipapayi nanone turusangamo ibindi binyabutabire bizwi nka antioxidant cyane cyane nk'iyitwa lycopene nabyo bifasha mu mikorere y'umubiri no gutera ubuzima bwiza .

Dore akamaro ku rubuto rw'ipapayi ku mubiri wa muntu 

Dore akamaro ku rubuto rw'ipapayi ku mubiri wa muntu

hari akamaro gatandukanye dukesha urubuto rw'ipapayi karimo

1.Kuturinda indwara zitandukanye 

Ibinyabutabire bya Antioxidant dusanga mu rubuto rw'ipapayi bifasha mu kuburizamo ibindi binyabutabire bizwi nka free radicals bishobora gutera uburwayi .

kurya ipapyi bishobora gufasha umuntu ufite uburwayi bwa diyabete ,indwara y'umwijima nizindi kandi bishobora no kuturinda izi ndwara.

Ibinybautabire bya free radicals byongera ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya kanseri ndetse n'indwara ya Alzheimer ,kurya ipapayi rero bigabanya ibi byago ku kigero kinini .

2.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri 

IKinyabutabire cya lycopene  dusanga mu rubuto rw'ipapayi nicyo kigira uruhare runini mu kuturinda indwara ya kanseri.

no ku bantu basanzwe bafite ubu burwayi kurya ipapayi bibarinda kuzahazwa na kasneri ndetse bikanatinza kuba iyi ndwara yabahitana .

Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa ku ipapayi bwagaragaje ko ishobora kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri cyane cyane kanseri y'ibere ndetse ikanagabanya umuvuduko wa kanseri.

3.Gutuma umutima ukora neza 

Kurya ipapayi bituma umutima ukora neza ,ibi bigaterwa na Vitamini C ndetse n'ikinyabutabire cya lycopene dusanga mu rubuto rw'ipapayi.

ubushakashatsi bwakorewe ku bantu barya ipapayi mu gihe kingana n'ibyumweru 14 bwagaragaje ko byabafashije kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima ku kigero kinini cyane .

4.Guhangana n'ibibazo bya inflamamtion 

Inflammation ushobora kuyifata nko kubyimbirwa cyangwa ubwivumbure bw'umubiri ,ariko muri rusange kurya ipapayi bishobora ku kuvura ubu burwayi.

ibinyabutabire bya carotenoids dusanga mu ipapyi ari nabyo bibyara vitamini A nibyo bigira uruhare runini mu kuvura ikibazo cya inflammation.

5.Gutuma igogora rigenda neza 

kurya ipapayi bituma igogora ryibyo wariye rugenda neza ndetse bikaba byanakuvura ikibazo cy'uburwayi bw'impatwe.

hari inyigo yagaragaje ko kurya ipapayi mu gihe cy'iminsi 40 ikurikiranye byakuvura ikibazo cy'uburwayi bwa constipation idakira .ndetse bikanakuvura kwa kundi umuntu abyimba mu nda umwuka ukuzuranamo.

6.kurinda uruhu rwa muntu 

kurya ipapayi birinda uruhu rwawe ,rugatoha ,rukoroha kandi ikanarurinda iminkanyari no kumagara bya hato na hato.

Vitamini C na lycopene dusanga mu rubuto rw'ipapayi nibyo birinda uruhu rwa muntu ,hari ubushashatsi bwagaragaje ko gukoresha lycopene mu gihe cy'iminsi 14 byavura uruhu rwangijwe n'izuba.

7.kurinda amaso 

Vitamini A dusanga mu rubuto rw'ipapayi igira uruhare runini mu kurinda amaso no gutuma atibasirwa n'indwara zifata amaso cyane cyane izifata abakuru.

naone vitamini A ni nziza ku bana kuko ituma umubiri wabo wiyubakira ubushobozi bwo kwirinda ndetse ikanatuma bakura neza .

8.Kurinda ko wafatwa n'indwara ya asima 

intungamubiri ya beta carotene dusanga mu ipapayi igira uruhare runini mu kurinda umubiri wacu ,indwara ya asima .

9.Gukomeza amagufa 

Vitamini K dusanga mu rubuto rw'ipapayi ituma umubiri ubasha kwinjiza umunyungugu wa karisiyumu ,kandi uyu munyungugu uzwiho gukomeza amagufa no kuyarinda kuvunika mu buryo bworoshye .

10 .Gutuma umusatsi uba mwiza 

Kurya urubuto rw'ipapayi ni byiza ku musatsi wa muntu ,kubera ko vitamini A tuyisangamo ituma umusatsi uba mwiza kandi ugakomera , naone Vitamini C tuyisangamo ituma umubiri ukora collagen ihagije kandi nayo iuma umusatsi umera neza 


Urubuto rw'Ipapayi mu kuvura indwara ya Constipation (impatwe) Urubuto rw'Ipapayi mu kuvura indwara ya Constipation (impatwe)

burya mu rubuto rw'ipapayi dusangamo enzyme yitwa Papain ikaba ifasha mu migendekere myiza y'igogora , nanone mu rubuto rw'ipapayi dussangamo Ibyitwa fibre n'amazi ku bwinshi nabyo bikaba bifasha mu migendekere myiza y'igogora .

ibi nibyo bifasha mu kuvura indwara ya constipation (impatwe )  ndetse bikanarinda ko mu nda hakuzurana umwuka ,kurya ipapayi imwe byonyine byakuvura constipation .


Urubuto rw'ipapayi ku mwana muto 

Urubuto rw'ipapayi ku mwana muto


ipapayi ni urubuto rwiza ku mwana muto kuko rutuma yituma neza ,igogora ryibyo yariye rikagenda neza kandi intungamubiri dusanga mu ipapayi ni ingenzi ku mubiri .

cyane cya Vitamini A na Vitamini C ni nziza ku mubiri w'umwana kuko zirinda amaso ye ,zigatuma umubiri wiyubakira ubwirinzi buhagije mu guhangana n'uburwayi , ibyo nyine bikamurinda kurwaragurika .

nanone kurya ipapayi bifasha umubiri w'umwana kwinjiza ubutare bwa fer bwongera amaraso ndetse no  kwinjiza umunyungugu wa karisiyumu ukoreshwa mu gukura kw'amagufa ye 

Akamaro k'ipapayi ku mugore utwite 

Akamaro k'ipapayi ku mugore utwite

ku mugore utwite ,ipapayi ifite akamro kanini cyane karimo ko ikungahaye ku ntungamubiri umubiri we ukenera ,aha twavuga nka A,B na C ukongeraho umunyungugu wa potasiyumu na Beta Carotene ,ibi byose bikaba ari ingenzi ku mugore utwite no ku buzima bw'umwana atwite.

Nanone amavitamini dusanga mu rubuto rw'ipapayi atuma abasirikari b'umubiri bagira imbaraga bityo ntazahazwe n'uburwayi bwa hato na hato 

Uburyo butandukanye ipapayi yaribwamo 


ipapayi ishobora kuribwa nka 
  • ku ifunguro rya mu gitondo  aho umuntu ashobora kuyirya nyuma yo kunywa ka cyayi
  • Kongera ubushake bwo kurya ,ipapayi yakoreshwa nka appetizer
  • ishobora gukorwa ka juice (agatobe )
  • ishobora kuribwa nka ka salade
  • kandi ishobora nanone gukoreshwa nka deseri


Umusozo 

Urubuto rw'ipapayi ni urubuto rwiza cyane ,rukungahaye ku ntungamubiri nyinshi kandi rwifitemo ibinyabuatbire bidufasha kutuvura  no kuturinda indwara nyinshi .

ipapayi ni nziza ku bana kandi ikanarinda uruhu rwa muntu ,nta muntu utayirya kandi ni urubuto ruhendutse rushobora kwigonderwa na benshi.




Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post