Akamaro ko kurya ibishyimbo


Ibishyimbo ni ikiribwa gikundwa na bose kandi kikaba ikimenyabose kubera intungamubiri gikizeho bituma gikundwa ndetse kikaba ifunguro rya buri munsi kubtari bake





Cyane cyane ku banyarwanda,urugo rutagira ibishyimbo ruba rukennye,igishyimbo gituma ifunguro ritubuka ,ntikigora ku gitegura mbese ibya cyo wabivuga bukira.





Dore akamaro gatandukanye dusangamu kurya ibishyimbo





akamaro ko kurya ibishyimbo ku mubiri wa muntu




1.Ibishyimbo bikungahaye kuri poroteyine





Poroteyine ni ibyubaka umubiri ,igishyimbo kikaba kiza ku mwanya wa mbere ,mu biribwa bikize kuri poroteyine.





2.Ibishyimbo bikungahaye ku butare bwa fer





Ubutare bwa fer bukoreshwa n'umubiri mu kubaka no gusana insoro zitukura dusanga mu maraso ,ibishyimbp bikaba ari isoko nziza y'ubu butare kandi bikaba bishobora kubonwa na buri wese yaba uwifashije n'umukene





3.Ibishyimbo bigabanya ibyago byo kurwara indwara ya kanseri





Kurya ibishyimbo bigabanya ibyago byo kurwara indwara ya kanseri ihitana benshi, kuko bikungahaye ku ntungamubiri zigabanya kandi zikarinda ko habaho ivuka ry'uturemangingo dutera indwara ya kanseri.





4.Ibishyimbo bigabanya ibyago byo kurwara indwara z'umutima





Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko kurya ibishyimbo bigabanya ku kigero gishimishije ibyago byo kurwara indwara zifata umutima ndetse n'umuvuduko w'amaraso bitewe na ma fibers aboneka ku bwinshi mu gishyimbo kandi akaba agabanya ibinure bibi mu mubiri,aribyo ntandaro yo kurwara indwara z'umutima





5.Ibishyimbo bifasha umubiri guhangana nindwara ya diyabete





Ibishyimbo bifasha umubiri kuringaniza ikigero cy'isukari bikaba ari nibiribwa byiza ku bantu barwara indwara ya ya diyabete





6,Ibishyimbo bifasha mu gushyira ibiro ku kigero cyiza





Nta binure dusanga mu bishyimbo ,bityo bikaba bituma umubiri utongera ibiro mu kigero kitagereranije kandi bituma umuntu arya agahaga vuba bityo ntabashe kurya ibiryo byinshi kandi aribyo ntandaro yo kugira ibiro by'umurengera.





7.Ibishyimbo bituma urwungano rw'igogora rukora neza





Ibishyimbo bituma amara akora neza ,intungamubiri zikinjira mu mubiri nta ngorane ,umuntu ntagire ibindi bibazo byatewe nigogorwa ryagenze nabi.





izindi nkuru





Dore ibiribwa Umugore utwite agomba kwirinda





Bimwe mu bibazo by’ingutu abantu benshi bibaza ku ndwara ya Sida igice cya mbere





Vitamini zitandukanye ,akamaro kazo n’ibiribwa wazisanga


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post