Dore ibintu 8 ukwiye gukora ako kanya Ukimara gukora imibonano mpuzabitsina

 

Dore ibintu 8 ukwiye gukora ako kanya Ukimara gukora imibonano mpuzabitsina

Mu gihe ukimara gukora imibonano mpuzabitsina , hari ibintu ukwiye guhita ukora kugira ngo wirinde ko icyo gikorwa cyagutera ibibazo nk'ibibazo by'ama infegisiyo n'ibindi..

Gukora imibonano mpuabitsina ni igikorwa cyiza gituma umubiri ubasha kuruhuka neza ndetse kigakora ku mubiri no mu ntekerezo za muntu , iki gikorwa kandi gishobora kuba nyirabayazana w'indwara nyinshi cyane cyane izandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse nizi fata mu myanya myibarukiro.

Ibi bintu 8 nubikora nyuma yo gutera akabariro bizatuma uruhsaho kugira ubuzima bwiza kandi bikurinde ingaruka n'ibyago ,iki ki gikorwa  gishobora kugusigira .

Dore ibintu ukwiye gukora ako kanya ukimara gukora imibonano mpuzabitsina 

Hari ibintu ukwiye gukora mu gihe ukimara . gukora imibonano mpuzabitsina , ibyo bikaba byakurinda bikanagufasha kugira ubuzima bwiza no gukora iki gikorwa mu mutekano , ibyo bintu birimo 

1.Gukaraba mu gitsina ako kanya 

Cyane cyane ku gitsinagore , gukaraba mu gihe mukimara gutera akabariro , ni byiza ko ukaraba ibi bikaba bigufasha gukuraho mikorobi zishobora gutera ibibazo bya infegsiyo zifata mu gitsina no mu muyoboro w'inkari .

Iyo mukora imibonano mpuzabitsina , muri icyo gikorwa biba bishoboka ko imyanda ituruka ku gitsina cy'umugabo niyatewe nicyo gikorwa , iba ishobora gutera ama infegisiyo n'ubundi burwayi bufata mu gitsina.

2. kunyara /Kwihagarika 

Kujya kunyara mu gihe ukimara gutera akabariro ni ingenzi , haba ku mugore no ku mugabo kuko bifasha gusohora imyanda n'utundi dukoko dushobora gufata muyoboro w'inakri no mu gitsina .

Uko unyara , inkari zisohora iyo myanda , ibyo bikaba bikurinda kuba wagira ibibazo bya infegisyo zifata mu muyoboro w'inkari.

3.Kunywa amazi menshi 

Kunywa amazi menshi , mu gihe ukimara gutera akabariro ni byiza kuko bituma umubiri wawe ubona amazi ahagije yo gusohora imyanda no kugarura amazi watakaje mu gihe mwari mu gikorwa .

Iyo utera akabariro , burya umubiri utakaza amazi menshi , binyuze mu byuya ndetse nandi ashobora kuva mu gikorwa , ayo mazi rero aba akneye gusimbuzwa .

4.Kuruhuka 

Iyo mutera akabariro , umubiri utakaza imbarga nyinshi ndetse si imbaraga gusa ahubwo unatakaza intungamubiri nyinshi , burya rero uba ukenye akaruhuko kugira ngo ubashe kwizubiza no gusubira ku murongo .

Nyuma yo gutera akabariro ni byiza ko uruhuka , ugafata umwanya uhagije wo kuruhuka , ntuhite unafata urugendo cyangwa ngio uhite ujya mu mirimo , ibi bikaba bituma umubiri uruhuka bihagije .

5.Gufata imiti irinda ko wasama 

Mu gihe wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi utifuza ko wasama . ni byiza kwihutira gufata imiti irinda ko wasama , ibi bikaba biguha amahirwe yo kwirinda gutwara inda utateganyije .

Imiti irinda ko wasama , ushobora kuyibona no kuyisanga hirya no hino , haba mu mafarumasi cyangwa mu mavuriro ya leta .

6.Gukora imyitozo ngororamubiri 

Gukora imyitozo ngororamubiri , nyuma yo gutera akabariro bituma amaraso yongera gutembera neza , amaraso akongera agakwiragira hirya no hino mu mubiri uko bikwiye .

Ariko ni byiza ko ubanza kuruhuka mbere yo gukora siporo mu gihe wateye akabariro , kuri benshi iki ntibajya bagitekereza ko bakwiye gukora siporo ku munsi bateyeho akabariro ariko ni ingenzi .

7.Gusabana nuwo mwaryamanye 

Nyuma yo gutera akabariro , gusabana bituma murushaho gukundana no kwiyumvanamo , kuganira kandi bifasha kungurana ibitekerezo by'uburyo mwafatanya guhangana n'ingaruka zava muri icyo gikorwa nko gutwara inda zitifuzwa cyangwa uburwayi mwakanduzanya .

8.Kurya neza 

Kurya neza no gufata amafunguro akungahaye ku ntungamubiri , bituma umubiri wawe , ubasha kwisubiza no kwiyongeramo imbaraga vuba.

By'umwihariko , uba ukwiye kurya neza kurushaho ,kuko mu gutera akabariro umubiri wawe ukoresha imbaraga nyinshi n'ibivumbikisho byinshi , izo mbaraga rero biba bikenewe ko zisimbuzwa .

Zirikana ko ukwiye gukorana imibonano mpuzabitsina nuwo mwashakanye gusa , mu gihe uyikoranye nuwo utizeye ni byiza ko ukoresha agakingirizo mu rwego rwo kwirinda ko mwakwanduzanya indwara zirimo na Sida .


Dusoza 

Ibi byavuzwe haruguru ni bimwe mu bintu byagufasha kurinda ubuzima bwawe mu gihe ukimara gutera akabariro , kubera ko iki gikorwa gishobora kuba isoko y'indwara nyinshi , zaba izandurira mu mibonano mpuzabitsina cyangwa izifata mu gitsina no mu muyoboro w'inkari. 

izindi nkuru wasoma 



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post