Niba utwite , Dore ibintu 17 ukwiye kwirinda no kugendera uko bishoboka kose kuko byakwangiza ubuzima bw'umwana

 

Niba utwite , Dore ibintu 20 ukwiye kwirinda no kugendera uko bishoboka kose kuko byakwangiza ubuzima bw'umwana

Mu gihe utwite , hari ibintu uba ugomba kugendera kure no kwirinda uko ubishoboye kose , kuko bishobora kwangiza ubuzima bwawe no gushyira ubuzima bw'umwana utwite mu byago , ibi hakaba harimo ibiribwa bimwe na bimwe ,ibinyobwa n'imwe mu myitwarire ya buri munsi .

Cyane cyane nk'ibinyobwa bisembuye , gukoresha ibiyobyabwenge no kunywa itabi ni bimwe mu bintu umubyeyi akwiye kwirinda no kugendera kure , kuko bishobora gutuma inda utwite ivamo cyangwa ikavuka umwana atarageza igihe no kuba umwana yapfira mu nda .

Dore ibintu 17 ukwiye kwirinda mu gihe utwite 

Dore ibintu 17 ukwiye kwirinda mu gihe utwite

Ku mugore utwite , hari ibintu ukwiye kwirinda birimo 

1.Inzoga n'ibiyobyabwenge 

Dore ibintu 17 ukwiye kwirinda mu gihe utwite

Inzoga n'ibiyobyabwenge bishobora kwangiza umwana na nyina umutwite , bityo umugore utwite aba agomba kubyirinda no kubigendera kure .

2.Kunywa itabi 

Dore ibintu 17 ukwiye kwirinda mu gihe utwite

Itabi ribamo ibinyabutabire bibi bishobora kwangiza umwana na nyina aho ushobora kubyara umwana utagejeje igihe , kuba umwana yavukana ibiro no kuba umwana yapfira mu nda .ni byiza ko umubyeyi utwite yirinda kunywa itabi uko abishoboye kose .

3.Ubwoko bw'amafi bubamo ikinyabutabire cya Merikire (Mercury ) 

Dore ibintu 17 ukwiye kwirinda mu gihe utwite

Hari ubwoko bw'amafi butandukanye buba burimo ikinyabutabire cya merikire aho iki kinyabutabire iyo kinjiye mu mubiri , kiba gishobora kwangiza umwana uri mu nda .

4.Inyama zanyujijwe mu nganda 

Dore ibintu 17 ukwiye kwirinda mu gihe utwite

Inyama zanyujijwee mu nganda ndetse n'ibindi biribwa bishyirwamo inyama nabyo biba bishobora kuba byanduye birimo agakoko ka Listeria , aka gakoko iyo ukanduye utwite kaba gashobora kugutera ibibazo bikomeye mu gihe utwite .

5.Amata adatetse 

Dore ibintu 17 ukwiye kwirinda mu gihe utwite

Amata adatetse burya nayo ni mabi ku mugore utwite , kubera ko iyo adatetse ashobora kuba arimo udukoko twanduza nka udukoko dutera igituntu , udukoko twa Listeria , utu dukoko twose tuba dushobora gutera ibibazo ku mugore no ku mwana atwite .

6.Inyama zidahiye cyangwa zidatetse neza 

Dore ibintu 17 ukwiye kwirinda mu gihe utwite

Amagi n'inyama zidahiye neza , biba bishobora kuba birimo udukoko nka Salmonella na E. Coli , utu dukoko tuba dushobora kwangiza no gutera uburwayi ku mugore utwite , bwanagira ingaruka mbi ku mwana utwite .

7.Kafeyine 

Dore ibintu 17 ukwiye kwirinda mu gihe utwite

Burya kafeyine iba ishobora kugera ku mwana uri mu nda , iyo yageze ku mwana itera ibibazo byo kuba inda yavamo , wabyara igihe kitageze no kuba wabyara umwana ufite ibiro bike .  iyo kafeyine ari nke ntabwo ishobora gutera ibi bibazo biba bisaba ko yagera ku mwana ari nyinshi.

8.Gukoresha imiti y'ibyatsi 

Dore ibintu 17 ukwiye kwirinda mu gihe utwite

Gukoresha imiti y'ibyatsi ni bibi ku mubyeyi utwite , kuko bishobora gutera ibibazo ku mwana birimo no kuba yapfira mu nda . ni byiza ko umugore utwite yirinda kunywa iyi miti uko byagenda kose.

9.Gukoresha imiti utandikiwe na muganga 

Dore ibintu 17 ukwiye kwirinda mu gihe utwite
Burya hari amoko menshi y'imiti ashobora kwangiza no kugira ingaruka mbi ku mwana zirimo kuba umwana yanavukana ubumuga cyangwa se ukabyara igihe kitageze , ni byiza kunywa imiti wandikiwe na muganga gusa , mu gihe utwite .

10.Imiti ikoreshwa mu gusukura 

Dore ibintu 17 ukwiye kwirinda mu gihe utwite

Imwe mu miti ikoreshwa mu gusukura no gukora isuku ishobora gutera ibibazo bikomeye ku mugore utwite mu gihe wayihumetse cyangwa kubwo ibyago wayimize mu gihe utwite .

11.Amafumbire n'imiti yica udukoko 

Dore ibintu 17 ukwiye kwirinda mu gihe utwite
imwe mu miti yica udukoko ndetse n'amafumbire . biba bikoze mu binyabutabire bishobora kugira ingaruka mbi ku mugore utwite .

12.Guhumeka imyuka iva ku marangi ataruma neza 

Dore ibintu 17 ukwiye kwirinda mu gihe utwite

Burya guhumeka imyuka iva ku marangi ataruma nabyo bishobora kugira ingaruka mbi ku mugore utwite kuko aba arimo ibinyabutabire  bishobora kwangiza umwana na nyina .

13.Kurya Vitamini A nyinshi 

Dore ibintu 17 ukwiye kwirinda mu gihe utwite
Burya Vitamini A nyinshi ni mbi ku mugore utwite no ku mwana atwite kuko ishobora kubatera ibibazo , umugore utwite nyabwo aba agomba guhabwa ibinini bya Vitamini A , buretse kuba yarya ibiryo gusa ibonekamo kuko byo ntibishobora gutuma abona irenze ikigero cyayo umubiri ukenera .

14.Gukora imyitozo ngororamubiri ivunanye 

Dore ibintu 17 ukwiye kwirinda mu gihe utwite

Burya imyitozo ngororamubiri ivunanye ni mbi ku mugore utwite no ku mwana atwite , uko byagenda kose uba ugomba kuyirinda mu gihe utwite arikom ugakora siporo zoroheje zitananiza cyane umubiri .

15.Sawuna 

Dore ibintu 17 ukwiye kwirinda mu gihe utwite

Burya Sauna zitanga ubushyuhe bwinshi , ubu bushyuhe bwo mu masawuna ni bubi ku mugore utwite no ku mwana atwite kuko bushobora no gutuma umwana apfira mu nda .

16.Kwirinda gukoresha ibyuma bisohora rayon x (X rays) 

Dore ibintu 17 ukwiye kwirinda mu gihe utwite

Ibi ni nka biriya byuma byo kwa muganga bikoreshwa mu gufotora amagufa yavunitse , ni bibi ku mugore utwite kuko bishobora gutera ibibazo bikomeye ku mwana uri mu nda .

17.Stress n'imihangayiko muri rusange 

Dore ibintu 17 ukwiye kwirinda mu gihe utwite

Burya stress ni mbi cyane ku mugore utwite no ku mwana atwite kuko iba ishobora kumutera ibibazo haba kuri we no ku mwana atwite .

Umugore utwite aba agomba gukora ibishoboka byose , akrinda ibintu byamutera imihangayiko ikomeye mu rwego rwo kurinda ubuzima bwe n'ubuzima bw'umwana atwite .

Dusoza 

Ubundi umubyeyi utwite aba agomba kurinda ubuzima bwe n'ubw'umwana atwite ,, aba agomba kwigomba bimwe kugira ngo arusheho kwirinda icyahungabanya ubuzima bw'umwana atwite , bikaba byanamusaba guhindura imwe mu myitwarire yagiraga .

Izindi nkuru wasoma 



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post