Akamaro ku Ubuki ku muburi wa muntu , Byinshi kuri uyu muti w'agatangaza uryoherera

Akamaro ku Ubuki ku muburi wa muntu , Byinshi kuri uyu muti w'agatangaza uryoherera

Burya akamaro ku ubuki ku mubiri wa muntu ntiwakarondora ngo uzakarangiza kuva ku kumuha intungamubiri nkenerwa kugeza ku kumuvura indwara zitandukanye zirimo iz'imbere mu mubiri nizo ku ruhu .

Kuva kera ubuki bukoreshwa nk'umuti ,aho bushobora kuvangwa n'ibindi bintu nk'indimu ,abahanga mu buvuzi gakondo bemeza ko ubuki bushobora kuvura indwara zigera kuri 50 .

Ubuki bukoreshwa nk'isukari y'umwimerere , abarwaye ibicurane , inkorora ,indwara z'uruhu bose barabwifashisha mu kwivura ndetse bunakoreshwa mu kuvura ibisebe byanze gukira .

Intungamubiri dusanga mu Ubuki

Intungamubiri dusanga mu Ubuki

Mu buki dusangamo intungamubiri nyinshi zirimo 
  • Ibitera imbaraga 
  • Karoli 
  • Amazi 
  • Poroteyine
  • Vitamini C
  • Umunyungugu wa Karisiyumu
  • Ubutare
  • Umunyungugu wa Potasiyumu
  • Umunyungugu wa Fosifore
  • Umunyungugu wa Zinc
  • Umunyungugu wa Cuivre
  • Umunyungugu wa Manganeze
  • Umunyungugu wa Seleniyumu
  • Vitamini B1,B2,B,B5na B9
  • Phenolic acids
  • Flavonoids 
Izi ni zimwe mu ntungamubiri dusanga mu buki zituma ubuki bugira akamaro kanini ku mubiri wa muntu .

Ni bande batemerewe kurya ubuki ? 

Intungamubiri dusanga mu Ubuki

Hari abantu batemerewe kurya ubuki barimo
  1. Abana bari munsi y'umwaka 1 , mu buki haba hashobora kuba harimo agakoko kazwi clostridium botulinum ,kakaba gasohora uburozi bushobora kwangiza umwana , kubera ko umubiri we uba utakura ngo ube wakwihanganira ubwo burozi 
  2. Abantu bafite indwara ya Diyabete , ubuki buba burimo isukari nyinshi , kuburya kuribo bishobora gutuma indwara ibarembya 
  3. Abana bafite amenyo yacukutse cyangwa yenda gucukuka , abana nabo si byiza ko barya ubuki n'ibindi bintu biryoherera cyane 
  4. Abantu bafite ibibazo n'uburwayi mu rwungano gogora 

Akamaro ku ubuki ku mubiri wa muntu 

Akamaro ku ubuki ku mubiri wa muntu

Ubuki bufite akamaro gatandukanye ku mubiri wamuntu karimo 

1.Kuvura stress n'ibibazo bya Inflammation 

Mu buki dusangamo ibinyabutabire byo mu bwoko bwa antioxidant cyane cyane nka Flavonoids , ibi bikaba bishobora ku kuvira ikibazo cya Stress n'ibindi bibazo bya inflammation

2.Kuvura inkorora no mu mihogo 

Ku muntu ufite uburwayi bw'inkorora , ibicurane cg kubabara mu mihogo ,ubuki na Tangawizi cg ubuki n'indimu bishobora kumufasha kumuvura izi ndwara 

3.Kuvura ibisebe n'ubushye

Ubuki bukoreshwa mu kuvura ibisebe n'ubushye kwa muganga , ubuki butuma igisebe gikira vuba kandi bugafasha gukuramo mikorobi n'utundi dukoko dutuma igisebe kinuka cyangwa kikazana amashyira .

4.Kuvura ibibazo byo mu igogora 

Ubuki butuma igogora rigenda neza ndetse bukanatuma udukoko twiza two mu mara turushaho gukora neza .

5.Buha imbaraga umubiri

ubuki bukungahaye ku masukari menshi , aya masukari yongera imbaraga ku mubiri ndetse uwaburiye akaba ashobora kumara umwanya munini atarananirwa .

6.Kurinda ,kuvura no gukesha uruhu 

Ubuki kandi bwifitemo ubushobozi bwo kurinda  no kuvura uruhu ndetse no gutuma uruhu rusa neza , ubuki bukoreshwa mu kongerera ubwiza uruhu .

7.Kuvura ibibazo bya Aleriji 

Burya ubuki bushobora kuvura ibibazo byatewe na aleriji cyane cyane yakomotse ku mihindagurike y'ibihe.

8.Kongerera imbaraga ubudahangarwa bw'umubiri 

Burya ubuki bwifitemo ubushobozi bwo gukomeza no kongerera imbaraga ubudahangarwa bw'umubiri mu bijyanye no guhangana n'indwara .

9.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri 

Ubushakashatsi bugaragaza ko ubuki bwifitemo ubushobozi bwo kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri zitandukanye .

10.Kurinda ubwonko 

Ubuki bukungahaye ku isukari ya glucose na fructose ikenerwa  n'ubwonko mu mikorere yabwo ya buri munsi nk'isoko y'imbaraga .

Ibibi by'ubuki 

Ibibi by'ubuki

Muri rusange ubuki bufatwa nkaho nta kibazo bushobora guteza ku muntu ariko hari ingaruka bushobora gutera bamwe zirimo 
  • Kubugiraho aleriji 
  • Kuzamura isukari cyane yo mu maraso bikaba ari bibi ku bantu babana na diyabete
  • Kuba bwakugwa nabi mu gihe wariye bwinshi 
  • Gutuma amenyo yawe acukuka 
  • ku bana kuba bishobora kubatera indwara ya botulism biturutse ku gakoko gashobora kuboneka mu buki .

Indwara zivugwa n'ubuki 

Ubuki bushobora kuvura indwara nyinshi zigera kuri 50 ,zimwe muri izo ni izi zikurikira 
  • Kuvura ibisebe
  • Kuvura ubushye 
  • Kuvura inkorora n'ibicurane 
  • kuvura kuribwa mu mihogo
  • Kuvura igifu 
  • Kuvura ibisebe byo mu gifu no mu mara
  • Kuvura indwara z'uruhu 
  • nizindi ...

Izindi nkuru wasoma 




Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post