Akamaro ko konsa , Ese ni gute wamenya ko umwana yonka neza ?

 

Akamaro ko konsa , Ese ni gute wamenya ko umwana yonka neza ?

Konsa ni uburyo bwiza umwana abonamo intungamubiri z'ingenzi umubiri we ukenera, Umwana wese ukivuka aba agomba konswa amezi 6 ya mbere nta kindi kintu avangiwemo.

Amashereka yonka aba akungahaye ku ntungamubiri zose nkenerwa n'umubiri we w'umwana , ibi bituma agira ubuzima bwiza ndetse bikanamurinda kurwaragurika .

Akamaro k'amashereka ku mwana ,ntikagira umupaka ndetse ni kenshi cyane ku buryo abahanga bavuga ko amashereka nta kindi kiribwa umwana yahabwa cyabasha kumuha intungamubiri tuyasangamo .

izindi nkuru wasoma

Dore akamaro ko konka ku mubiri w'umwana 

Akamaro ko konsa , Ese ni gute wamenya ko umwana yonka neza ?


Akamaro ko konsa no konka ni kanini , haba ku mubyeyi no ku mwana , ibi bituma nta kindi kintu cyasimbura amashereka ku mubiri w'umwana

1. Guha umubiri w'umwana intungamubiri nkenerwa

Mu mashereka dusangamo intungamubiri z'ubwoko butandukanye zirimo amavitamini ,imyunyungugu ,ibinure byiza nizindi ntungamubiri nyinshi umubiri w'umwana ukenera kugira ngo akure neza ,binamurinde kurwaragurika.

2.Kurinda umwana kurwaragurika

Mu mashereka dusangamo nanone abasirikari b'umubiri (antibodies) bafasha umubiri we kuwurinda indwara no kumurinda kurwaragurika.

3.Gutuma umubyeyi n'umwana barushaho kwegerana no kwiyumvanamo (bonding)

Mu gihe umubyeyi yonsa ,umwana agenda amenya nyina ,akarushaho kumukunda no kumwiyumvamo ,ibyo bikaba no ku mubyeyi , kandi bikaba bishobora no kuvura indwara zo mu mutwen'imitekerereze.

4.Ntabwo amashereka ahenze kandi ntasaba ibintu byinshi 

Amashereka umubyeyi ayabona ,nta kiguzi bimusabye , amashereka kandi ntasaba ibintu byinshi kugira ngo ategurwe , ibi bikaba bitandukanye nandi mata ashobora guhabwa abana ,agasimbura ibere , ariko yo aba ahenze cyane ndetes bikanasaba byinshi kugira ngo ategurwe.

5.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'ubuhumekero

Ubushakashatsi bugaragaza ko umwana wonka , ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'ubuhumekero n'indwara zifata mu matwi bigabanuka ugereranyije n'umwana utarigeze wonka  , si ibyo gusa kuko n'ibyago byo kwibasirwa n'indwara ziterwa na allergies bigabanuka.

6.Kunoza no kurinda inzira zigogora z'umwana 

Burya amashereka atuma igogora ry'umwana rigenda neza , ibi bikamurinda kuba yarwara indwara nka constipaton cyangwa impiswi 

Ni gute wafasha umwana wawe konka neza no gufata ibere neza ?

Akamaro ko konsa , Ese ni gute wamenya ko umwana yonka neza ?


Nk'umubyeyi hari uburyo ugomba gukurikiza kugira ngo umwana wawe , abashe gufata ibere neza , iyo umwana yafashe ibere neza , bimufasha konka no gukurura amashereka bimworoheye .

Umwana wonka neza kandi bituma yongera ibiro vuba , akagira igikuriro cyiza ndetes nta narwaragurike.

Dore uburyo wafashamo umwana konka neza 

1.Mutamike ibere neza 

Umubyeyi aba agomba gutamika umwana ibere neza , akamwonsa akumva atabangamiwe kandi akitegereza ko umwana akurura nta mbaraga .

2.Kumwonkereza igihe  

Mu buryo bwiza , byibuze buri masaha 2 umwana aba agomba konka , kandi mu gihe umwonsa aba gomba kumara iminoota irenze 15 yonka , ibi bituma umwana abona amashereka ahagije , ntiyicwe n'inzara .

3.Ku mubyeyi , uba ugomba kunywa amazi menshi 

Iyo umubyeyi yanyweye amazi menshi , cyangwa ibikoma nibindi binyobwa byinshi ariko bidasembuye nibyo bimufasha kubona amashereka menshi , iyo umubiri w'umubyeyi ufite umwuma ,amashereka ntabwo aza .

4.Kurya neza 

Burya amafunguro umubyeyi arya ninayo avamo intungamubiri umwana abona binyuze mu mashereka , bityo ni byiza ko umubyeyi yita ku mirire ye ya buri munsi , ndetse akibanda ku mafunguro akungahaye ku ntungamubiri nyinshi .

5.Kugira isuku 

Mu gihe wonsa , maze ntiwite ku isuku yawe ,  ibi byongera ibyago byo kuba warwaza indwara zikomoka ku mwanda kandi izi ndwara zituma umwana ashobora kugwingira .


Muri rusange , amashereka ni ifunguro ry'umwana kandi ryuzuye kubera ko amuha intungamubiri nkenerwa ku muburi we . 

Ni byiza kugenzura ko umwana yonka ,neza kandi ko witaye ku isuku yawe mbere yo kumwonsa , ibi bikaba ari ingenzi ku bijyanye no konsa 



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post