Ese ni ryari ukwiye gutangira kugaburira umwana Cerelac ? ni akahe kamaro kayo ? ingaruka mbi zo kuyigaburira umwana?

 

Ese ni ryari ukwiye gutangira kugaburira umwana Cerelac ? ni akahe kamaro kayo ? ingaruka mbi zo kuyigaburira umwana?

Ababyeyi benshi bafite abana bato bakunze kwibaza iki kibazo kigira kiti " ese ni ryari nkwiye kugaburira umwana Cerelac bwa mbere ? " muri iyi nkuru tukaba tigiye kuvuga kuri Cerelac . ibyiza byo kugaburira Cerelac umwana wawe ndetse n'ingaruka  mbi ishobora  kumutera .

Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima rya OMS rivuga ko umubyeyi agomba konsa umwana kugeza ku mezi atandatu nta kindi kintu amuvangiye buretse amashereka yonyine.ariko hari igihe abaganga bashobora ku kugira inama zo kuba wagaburira cerelac umwana ufite amezi 4 gusubiza hejuru .wenda nko mu gihe atiyongera neza cyangwa umubyeyi afite izindi mpamvu zituma atonsa umwana uko bikwiye.

mu gihe umwana yujuje amezi 6 nibwo uba ugomba kumugaburira ibindi biryo bikomeye ariko by'amasosi ,ibikoma cyangwa wabanje kubisya ,hari n'ababinomba . iki gihe umwana ntaba agihazwa n'amashereka kandi urwunganongogozi rwe ruba rumaze gukura no gukomera ku buryo rwahangana no gusya ibiryo bikomeye.

ninabwo mu buryo bwiza wagatangiye kugaburira umwana Cerelac .ageze ku mezi 6 mu gihe nyine urimo no gutangira kugerageza ibindi biryo bikomeye.

burya cerelac ni ifunguro ryiza ku bana kubera ko iba yakozwe igashyirwamo intungamubiri nyinshi kandi zitera ubuzima bwiza ku mwana no gukura neza ,akaniyongera ibiro ku kigero gikwiye ,byose bitewe nizi ntungamubiri tuyisangamo.

burya celerac nta binyabutabire bibi ishyirwamo ndetse nta n'ibyitwa preservative bibamo bityo ntiteza ibibazo ku mwana , buretse isukari ishyirwamo kandi iyi sukari ishobora gutera kwangirika kw'amenyo y'umwana .cyangwa ikamutera umubyibuho ukabije.

ariko hari ababyeyi bahitamo kuyihorera kubera ko bakeka ko bitaba byiza kugaburira umwana isukari n'umunyu kubera ko hari igihe yongerwamo umunyu kandi umunyu ushobora kwangiza impyiko z'umwana kubera ko ziba zitarakomera.

intungamubiri dusanga muri Cerelac 

intungamubiri dusanga muri Cerelac


muri celerac dusangamo intungamubiri nyinshi zirimo 
  • ubutare bwa fer
  • umunyungugu wa karisiyumu
  • vitamini D
  • intungamubiri za poroteyine 
  • Umunyungugu wa zinc
  • Vitamini A
  • vitamini C
  • ibinure bya Omega 3
  • ibinure bya Omega 6 
  • nizindi nyinshi..

Ibyiza byo kugaburira umwana Cerelac 

muri rusange hari ibyiza byo kugaburira umwana cerelac birimo 

  • iroroshye kuyitegura ,nta bumenyi buhambaye isaba kugira ngo utangire kuyigaburira umwana
  • ikungahaye ku ntungamubiri nyinshi  
  • biroroshye kuyigenda no kuyigaburira umwana muri mu rugendo
  • ushobora kuyigurira henshi 

Ibibi byo kugaburira umwana Cerelac 

hari ibibi byo gukoresha cerelac ku mwana birimo
  • kuba ishobora kumutera umubyibuho ukabije
  • kuba isukari iyibamo ishobora kwangiza amenyo
  • kuba hari abana ishobora kugwa nabi cyangwa ntibayikunde

ni iyihe cerelac nziza ku mwana ufite amezi 6 gusa?

ikinyamakuru cya superbaby cyandika ku nkuru zivuga ku buzima kivuga ko ku bana bacyuzuza amezi 6 ari byiza gutangirira kuri Cerelac ya mbere cyangwa cerelac stage 1 .iyo ugeze aho bazigurisha baba bazifite zikunze kuba ari cerelac rice ,cerelac wheat na cerelac maize.

ese ni ryari natangira kugaburira umwana wanjye cerelac bwa mbere ?

umwana ugeze ku meze 6 mu gihe ugitangira kumuha imfashabere ushobora kuyitangira ariko hari ababyeyi bahitamo gutangira kuyigaburira umwana mu gihe yujuje umwaka ,byose ni amahitamo y'umubyeyi .

ni kangahe nagaburira umwana wanjye cerelac ku munsi ?

Ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe ubuzima OMS rivuga ko umwana ugeze ku mezi 6 ashobora kugaburirwa ibiryo bikomeye inshuro ebeyiri ku munsi cyangwa inshuro eshatu ku munsi.


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post